AmakuruImyidagaduroUmuziki

Icyajyanye Platini muri Nigeria kimaze kumenyekana

Umuhanzi Nemeye Platini yahagurutse i Kigali mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 02 Kanama 2021, gusa icyo gihe yerekeza muri Nigeria yavuze ko agiye muri gahunda za muzika yirize gutangaza byinshi kuri uru rugendo.

Platini kugeza ubu ntakiri kumwe na Kina Music bakoranye kuva muri Dream Boys na nyuma y’aho atangiye gukora umuziki wenyine.

Kuri ubu Platini P cyangwa se Baba nk’uko akunze kw’iyita yatangiye urugendo rushya rw’umuziki we nyuma yo kugirana amasezerano y’imikoranire n’ikigo gikomeye cyo muri Nigeria bagiye kumufasha kwagura no guteza imbere umuziki nk’umuhanzi wigenga kuva mu 2020.

Platini yashyize umukono ku masezerano y’igihe kitigeze gitangazwa na sosiyete ikora ibijyanye n’umuziki yitwa ‘One Percent International MGT’ isanzwe ikorana n’abahanzi, abakinnyi ba filime n’abandi biri muruganda rw’imyidagaduro.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Platini ahaguruka mu Rwanda yavuze ko ateganya guhura n’abahanzi batandukanye bakomeye muri Nigeria ndetse agasura n’ibitangazamakuru binyuranye kugira ngo byibuze nabo bamumenye.

Iyi sosiyete igiye kumufasha kwagura ibikorwa bye by’umuziki, bisa n’aho izakorana bya hafi na Label ya Kina Music uyu muhanzi asanzwe abarizwamo. ‘One Percent International MGT’ iri muri sosiyete zigezweho muri Nigeria.

Uyu munyamuziki watangiriye urugendo mu itsinda rya Dream Boys , azava muri Nigeria ahafatiye amashusho y’indirimbo ye nshya, anahakoreye ibindi bikorwa birimo kuganira n’ibitangazamakuru byaho.

Iyi kompanyi inaherutse gusinyishya amasezerano y’imikoranire n’umukinnyi wa filime akaba inshuti y’akadasohoka ya Platini, Isimbi Alliance. Nawe ari mu Nigeria, yari ahasinyiwe aya masezerano, binavugwa ko yaba yagize uruhare rukomeye muguhuza uyu muhanzi n’iyi kampani.

One Percent Managers igiye gukorana na Platini, yubatse izina muri Nigeria ndetse imaze kumenyerwa mu ruhando rw’imyidagaduro hano mu Rwanda kuko ariyo iherutse gusinyisha umukinnyi wa filim Isimbi Alliance, ikamuha miliyoni 24Frw.

Iyi sosiyete ifite icyicaro mu mijyi wa Lagos na Abuja ndetse ikaba inafite amashami mu bihugu bitandukanye birimo u Bwongereza,  Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika y’Epfo.

Urugaga rw’abahanzi Nyarwanda (Rwanda Music Federation), rubinyujije k’urubuga rwa Twitter banditse  bashimira Platini ndetse  ko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose rwagura amarembo ruhamya ububanyi n’amahanga bituma Umunyarwanda aho ajya hose agenda yemye.

Rwanda Music Federation ikomeza ivuga  ko Platini akomeje guhagararira neza umuziki w’u Rwanda, bamusaba gusiga ashinze imizi muri Nigeria, bityo bigaharurira inzira n’abandi bahanzi.

Bandtse bagira bati “Urabe umuranga w’u Rwanda.” Uru rugaga rwavuze ko Platini akomeje kwagura imbibi z’ibihangano bye, bashishikariza n’abandi kunyura hirya no hino bakamenyekanisha muzika Nyarwanda.

Aha naho banditse bagira bati “Dushyigikire abagerageza, dutere ishyaka abakibyiruka”

Platini n’umwe mu bagize One Percent International MGT
Uwitwa Bond umwe mubajyanama b’abahanzi ni we wasinyishije Platini aya masezerano

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger