Icyaha cyo kugerageza gutoroka gereza cyiyongereye mu byo Col.Tom Byabagamba ashinjwa
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kiratangaza ko Col Tom Byabagamba wari uherutse gukatirwa n’inkiko azongera kugezwa imbere y’urukiko kubera ibindi byaha bishya yakoze afunze birimo gushaka gutoroka gereza.
Mu rubanza rwabaye mu kwezi k’Ukuboza 2019 Col Tom yari yahamijwe n’urukiko ibyaha birimo gukwirakwiza ibihuha gigamije kwangisha abaturage ubuyobozi, gusebya igihugu kandi ari umuyoboz.
Ikindi yashinjwaga ni uguhisha ibyari gufasha mu kugenza icyaha no gusuzugura ibendera ry’igihugu.
Ibyaha yahamijwe n’urukiko we akaba yaraburanye abihakana.
Col.Byabagamba na muramu we Jenerali Frank Rusagara bakaba barakatiwe gufungwa imyaka 15 no kwamburwa impeta za gisirikare nyuma yo kujuririra umwanzuro w’urukiko wo muri werurwe 2016 wavugagaga ko agomba gufungwa imyaka 21 akanamburwa amapeti ya gisirikare.
Ibyaha bishinjwa Col Byabagamba wahoze akuriye abashinzwe umutekano wa Perezida Paul Kagame birimo kugerageza gutanga ruswa no kugerageza gutoroka gereza.
Ibyaha yabikoreye muri gereza aho urukiko Rukaba rwa gisirikare rwari rwategetse ko afungirwa muri gereza ya gisirikare iri ku Mulindi wa Kanombe.
Col Tom Byabagamba na Jenerali Frank Rusagara bamaze imyaka igera kuri 5 bafunze. Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kikaba kivuga kuri ibi byaha Col Byabagamba azabikurikiranwaho imbere y’urukiko.
Mu iburanisha ry’ubujurire col Byabagamba yavuze ko afunze mu buryo butemewe ndetse ko amaze imyaka itanu afungiye mu kato.
Binyuze mu munyamategeko wabo Michael Osundwa Col Tom na Jenerali Frank basabye kurekurwa ko kuba bafungiye mu kato kandi muri gereza zitemewe bihabanye n’itegeko bityo col Tom asaba kurekurwa no gusubizwa ku mirimo ye ndetse akanasubizwa amapeti ye.
Col Tom Byabagamba yatawe muri yombi ku wa 24 Kanama 2014, akaba amaze imyaka itanu muri gereza.