ICJ Yitegura Kuburanisha UAE ku Kirego cya Jenoside Cyatanzwe na Sudani
Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) rwemeje ko ruzaburanisha mu ruhame ku kirego cya Sudani isaba ko hafatwa ingamba zihutirwa kuri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE). Sudani ishinja UAE kurenga ku Masezerano ya Jenoside (Genocide Convention).
Iki kirego cyatanzwe ku itariki ya 6 Werurwe, aho Sudani ivuga ko UAE yashyigikiye igisirikare cya Rapid Support Forces (RSF) binyuze mu nkunga y’amafaranga, ibikoresho bya gisirikare, na politiki.
Ibi bikekwa ko byagize uruhare mu bwicanyi bwibasiye ubwoko bwa Masalit mu gace ka Darfur y’Iburengerazuba. UAE yahakanye ibyo ishinjwa, ivuga ko nta ruhare ibifitemo.
Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye (ICJ), ruzwi kandi nk’Urukiko rw’Isi, rwatangaje ko iburanisha rizabera mu ruhame ku cyicaro cyarwo i La Haye ku itariki ya 5 Werurwe 2025.
Nk’uko byasobanuwe n’urukiko, iri buranisha rizibanda ku cyifuzo cya Sudani gisaba ko hagira ingamba z’agateganyo zifatwa kugira ngo harindwe uburenganzira bwayo mu gihe urubanza rukiri gukurikiranwa.