Iby’urukundo rwa Meddy n’umukobwa wo muri Ethiopia bikomeje gufata indi ntera
Mu minsi yashize nibwo hibazwaga iby’urukundo rwavuzwe hagati ya Meddy n’umukobwa umurika imideli witwa Mehfira Mimi ufite inkomoko muri Ethiopia, nubwo aba bombi batigeze berura ngo babivuge , Gusa ku munsi w’ejo ubwo Meddy yizihizaga isabukuru ye y’amavuko , uyu mukobwa yagize ubutumwa bwihariye amwoherereza bwuzuye amagambo y’urukundo.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Kanama 2018, Meddy yizihije isabukuru ye y’imyaka 30. Uyu musore yagiye yakira ubutumwa bw’abantu batandukanye bagiye bamwifuriza kugira isabukuru nziza ,Gusa Mehfira Mimi we yabigize akarusho yandika mu kinyarwanda avuga byeruye ko akunda Meddy.
Mu magambo yanditse kuri Instagram ye uyu mukobwa yanditse agira ati “Mutimawange ndagukunda”
Uyu mukobwa yakunze kugarukwaho cyane mu rukundo na Ngabo Medard nyuma yo kumukoresha mu mashusho y’indirimbo ye yise “Ntawamusimbura”, nyuma ikindi abantu bashingiraho bemeza ibi ni amafoto yagiye hanze muri Gicurasi 2018 ubwo bari bagiye kuruhukira muri Mexique. Mu minsi bahamaze, bagiye basohora amafoto bakayaherekeza amagambo agaragaza ko baryohewe n’ibi bihe .
Ubwo uyu muhanzi aheruka mu Rwanda, yasobanuye ko afite umukobwa bafatanya urugendo rw’urukundo ndetse ni nabwo yakuyeho urujijo avuga ko uwo akunda atari umunyarwandakazi nk’uko byari bimaze iminsi bivugwa na benshi. Icyo gihe yagize ati “Sindi mu rukundo ariko hari uwo ndi gutereta, mfite icyizere ko bizacamo. Atuye muri Amerika […] Si umunyarwandakazi.”