AmakuruPolitiki

Ibyo wamenya kuri Kikuni bivugwa ko yaba yarishwe n’ubutegetsi bwa DRC

Umunyapolitiki Seth Kikuni wo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, birakekwa ko yaba yarishwe nyuma y’uko atawe muri yombi n’ubutegetsi bwa RDC akaza kuburirwa irengero.

Mu gihe cy’iminsi icumi irengaho gato, nibwo Seth Kikuni yafashwe n’inzego z’umutekano muri RDC arafungwa.

Rero, muri iyi minsi ibiri ishize hatangiye kuvugwa ko abantu bo mu ishyaka rye bagiye ku mushakira kuri ANR ariko ntibamubona kuko uru rwego rushinzwe iperereza rwababwiye ko atakiri mu maboko y’uru rwego.

Nyuma, abanyapolitiki bo muri iki gihugu nka Martin Fayulu n’abandi bahise batangira gusaba ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi Tshilombo gutanga umucyo ku buzima bwa Kikuni, ndetse kandi ngo akarekurwa byihuse.

Muri RDC hasanzwe havugwa ko hari ibisambo byayogoje Igihugu, kandi ko byidegembya ariko inzirakarengane akaba ari zo zikomeje gufungwa binyuranyije n’amategeko.

Seth Kikuni yatawe muri yombi nyuma yamasaha make atanze ubutumwa kurukuta rwa X, avuga kubwicanyi bw’imfungwa zishwe ku itariki 02/09/2024.

Yari yanditse agira ati: “Ubwicanyi ni bwinshi, busa cyane nk’uruhererekane rw’iyicwa ry’abaturage bakagombye kurindwa bidasanzwe na Leta. Wazalendo muri Goma, Kilwa, Lwilu, none no muri Makala. Ntibishoboka.”

Mu mezi make kandi ashize Kikuni hamwe na Claudel Andre Lubaya bari bashinze urwego ngishwanama kuri politiki.

Uru rwego ubuyobozi bwa Kinshasa bwarufashe nkurushaka kurwanya ubutegetsi buriho.

Seth Kikuni ni umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, ari mubo kandi babayeho abakandida ku mwanya wa Perezida mu matora y’ubushize muri RDC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger