Ibyo wamenya kuri Dr Nsabimana Ernest wagizwe Minisitiri w’Ibikorwa remezo
Kuri uyu wa Mbere, taliki 31 Mutarama 2022 Perezida Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma, aho Dr Nsabimana yagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo avuye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere, RURA.
Aha Dr Nsabimana Ernest wayoboraga Urwego Ngenzuramikorere (RURA) yagizwe Minisitiri w’Ibikorwa remezo, asimbuye Gatete Claver wagizwe Ambasaderi mu Muryango w’Abibumbye i New York.
Dr Nsabimana wagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo yari amaze igihe ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere, RURA.
Dr. Ernest Nsabimana yavutse mu 1977 i Butare, mu Murenge wa Mbazi mu karere ka Huye, ubu ni Majyepfo y’u Rwanda.
Yabonye impabumenyi ya Kaminuza mu ishami rya Civil Engineering mu 2006, yakuye mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Kuva icyo gihe yabaye umwarimu wa tekiniki mu gihe cy’imyaka ibiri, ku ishuri rya Tekinike rya Nyanza, ryahoze ryitwa ETO Gitarama.
Mu 2010, Dr Nsabimana yarangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, Masters na Ph.D, abikuye muri Kaminuza ya Kyung Hee yo muri Korea y’Epfo.
Ubwo yari arimo gukurikirana amasomo ya PhD, Dr Nsabimana yakoze ubushakashatsi ndetse yandika inyandiko zanyuzwaga mu bitangazamakuru bitandukanye.
Ubushakashatsi bwe bwibanda cyane ku bikorwaremezo byifashishwa mu gutwara abantu n’ibintu birimo ingendo zo mu kirere, za gari ya moshi, ibikorwaremezo byo mu Mijyi n’ibindi.
Mu 2015, yabonye impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’Ikoranabuhanga n’ubwikorezi.
Muri Nzeri 2015 kugeza mu Ugushyingo 2018 yari umwarimu wigisha Civil Engineering muri IPRC-Kigali.
Yabaye kandi umwarimu nk’akazi kadahoraho muri Kaminuza ya Jomo Kenyatta, INES Ruhengeri ndetse na Dedan Kimathi University.
Yabaye Umuyobozi wa IPRC Karongi kuva mu Ugushyingo 2018 kugeza mu Ukwakira 2019.
Kuva muri Kanama 2019 kugeza mu Kuboza 2020, Dr. Nsabimana yabaye Visi Meya ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali, aho yavuye agirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzura mikorere, RURA.