AmakuruAmakuru ashushye

Ibyo wamenya ku ntebe rusange (public benches) ziri gushyirwa mu Mujyi wa Kigali

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagize igitekerezo cyo kubaka intebe rusange (public benches) mu busitani cyangwa ahandi hatandukanye abanyamujyi n’abatembera i Kigali bajya bifashisha mu kuruhuka, no gufata umwanya wo kwishimira ibyiza byo kuba mu mujyi.

Iyi gahunda yatangiranye n’intebe 75 zashyizwe mu duce 33 twatoranyijwe turimo ‘Imbuga City Walk’ ahahoze ari agace katagerwamo n’imodoka kazwi nka ‘Car Free Zone’ ndetse n’ubusitani buherereye Rwandex.

Muri gahunda yo kurimbisha no gushakira abagenda mu Mujyi wa Kigali ahantu heza ho kuruhukira, mu byakozwe harimo no kuvugurura agace katagendwamo n’imodoka kazwi nka ‘Car Free Zone’ kiswe ‘Imbuga City Walk’.

Izi ntebe zizashyirwa mu turere twose tw’Umujyi wa Kigali mu duce nka Nyamirambo-Tapi Rouge, Rond Point ya Kigali, SP Nyamirambo, Biryogo, Rond Point yo kuri Centenary House, kwa Rubangura, Nyakabanda kwa Gisimba, , Cadillac, KBC, ku isoko rya Kimironko, i Rugende, ku Kibuga cy’Indege n’ahandi.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buragira buti: “[…] Ni umushinga uzagenda waguka uko ubushobozi buzajya buboneka, turasaba abaturage gufata neza ibyo bikorwaremezo no kuhagirira isuku.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwemeza ko abaruhukira kuri izo ndebe bagomba kwegerezwa serivisi nyinshi mu zo bakenera baruhuka, ari na yo mpamvu hagiye hubakwa utuzu duto (Kiosk) mu bice bimwe na bimwe byatoranyijwe.

Ni mu rwego rwo kugira ngo utwo tuzu twifashishwe mu bucuruzi bw’ibintu bitandukanye umuntu yakenera aruhuka uhereye ku binyobwa n’ibiribwa.

Iki ni igikorwa bamwe bashobora kumva nk’igisanzwe bitewe n’uko batarasobanukirwa n’agaciro gakomeye kari inyuma y’ishyirwaho izi ntebe, ariko hari ikintu gikomeye kandi kidasanzwe cyihishe inyuma yo kubona intebe uruhukiraho utari buyishyuzwe, cyangwa ngo ube utegetswe kwishyura serivisi runaka kugira ngo wemererwe kuyicaraho.

Iki gitekerezo si gishya ku Isi ariko mu kinyejana cya 19 ni bwo intebe rusange zatangiye kuba kimwe mu bimenyetso by’imijyi iteye imbere kandi iha ikaze buri muntu wese.

Mu Bwongereza, usanga izo ntebe zifashishwa ahanini n’abantu bashaka kwicara bonyine batuje, ku buryo bamenyereye ko nta wicarana n’undi ku ntebe imwe. Bitewe n’ubuzima buruhije bw’umujyi, hari bamwe bifashisha izo ntebe nk’aho bakwirambika gato bakaruhuka iminota mike basinziriye (nap).

Mu bindi bihugu by’i Burayi n’Amerika usanga kuri izi ntebe ari ho abantu bahurira bakaganira, abato n’abasheshe akanguhe bakasohokera baruhuka ndetse banaganira ari na ko bareba injyana y’iterambere ry’umujyi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger