Ibyo wamenya ku mushinga wo kubaka uruganda rukorera inkingo mu Rwanda
Kuri uyu wa Kabiri taliki 16 Ukwakira 2021 u Rwanda na Senegal byasinye amasezerano y’ubufatanye na Banki y’u Burayi ishinzwe Ishoramari (EIB) n’uruganda rukora inkingo rwa BioNTech, agamije koroshya ishyirwaho ry’inganda zikora inkingo n’imiti muri ibi bihugu.
Aya masezerano yasinyiwe i Kigali muri Kigali Convention Centre ahari kubera inama ihuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’ab’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’ikigo BioNTech, kigiye kubaka uruganda ruzaba rukora inkingo za Covid-19 n’izindi zizaba zikenewe, aya masezerano akubiyemo imikoranire na BioNTech muri urwo rugendo rwo kubaka uruganda rukora inkingo hishishijwe ikoranabuhanga rya mRNA.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yatangaje ko umushinga wo kubaka uruganda uzatangira mu mezi make ari imbere.
Ati: “Urwo ruganda ruzatangira kubakwa mu gihugu cyacu mu mwaka utaha mu kwezi kwa gatandatu. Ruzaba rwuzuye mu myaka ibiri, ruzatangira gukora inkingo.”
Minisitiri Ngamije yavuze ko uwo mushinga uzubakwa mu cyanya cyahariwe Inganda cya Masoro mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, hafi na Carnegie Mellon University.
Biteganywa ko n’izindi nyubako zirushamikoyeho niho zizaba ziri.
Yakomeje agira ati “Ni ahantu hari ubutaka buhagije igihugu cyatanze, hazajya n’ibindi bikorwa byinshi n’inganda zikora imiti, nicyo bwagenewe.”
Minisitiri Daniel Ngamije yakomeje ati: “Amafaranga azarugendaho ni menshi, umuntu agereranyije ni miliyoni zitari munsi ya miliyoni 100 z’amayero, birumvikana ko ikiguzi kizanozwa neza inyigo zose nizimara kurangira.”
Biteganywa ko hazakorwa inkingo za Covid-19, malaria n’igituntu.
Ngamije ati: “Biteganywa ko mu ntangiriro ruzaba rukora inkingo miliyoni 50 ku mwaka, ariko zizagenda ziyongera bitewe n’uko zikenewe.”
Biteganywa ko uru ruganda ruzubakwa n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Kuri uyu wa Kabiri u Rwanda rwasinyanye na European Investment Bank yo gutera inkunga uriya mushinga.
Ngamije yakomeje ati: “Umufatanyabikorwa BioNTech azaza arwubake ndetse mu minsi ya mbere habeho gutanga abakozi bakorana n’abakozi bacu mu guhererekanya ubumenyi, birumvikana ko hazanakurikiraho gukora igice cyo gushyira izo nkingo mu macupa ya yandi mujya mubona tuvomamo iyo turimo gukingira abantu.”
Messenger RNA (mRNA) ni uburyo bushya buri kwifashishwa mu ikorwa ry’inkingo z’indwara zandura zirimo na COVID-19.
Uburyo bwa mRNA bwari bwaratekerejweho mbere hakorwa inkingo za Zika, ibicurane n’izindi, ariko abashakashatsi batangira kubukoresha hamaze kuvumburwa virusi ya SARS-COV2 itera COVID-19.