Ibyo wamenya ku mugabo mushya uherutse kurushinga na Cindy Sanyu
Umwe mu bahanzikazi bafite izina rikomeye muri muzika ya Uganda Sindy Sanyu w’imyaka 36 aherutse gukora ubukwe n’umukinnyi wa filime Okuyo Joel Atiku Prynce wanakinnye muri zimwe z’abanyarwanda.
Uyu mugabo wa Cinderella Sanyu mu kazi ka cinema zimwe muri filime yakinnyemo harimo iyitwa The Mercy of the Jungle ndetse n’iyitwa Imbabazi zose za Joel Karekezi.
Ubukwe bwa umuhanzikazi Cindy Sanyu na Okuyo bwabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021, ni nabwo Cindy Sanyu yasezeranaga imbere y’Imana.
Uyu mugabo kandi asanzwe ari umufotozi wabigize umwuga n’umwarimu muri kaminuza yanizemo yitwa Uganda Christian University yahakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye na social work.
Uyu mugabo wegukanye Cindy Sanyu, yanarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye na Social Administration.
Okoyo avuka mu muryango wa Lt. Colonel Gabriel Francis Atiku and Yema Drakuru Atiku, akaba umuyobozi wa sosiyete ye bwite yise The Lhynnq-X, Inc.
Uyu mugabo usibye filime yakinnyemo twagarutseho ruguru yinjiye mu byo gukina filime mu mwaka wa 2007, aho yagaragaye mu yitwa ‘Battle of the souls yatumye anamenyekana ku rwego mpuzamahanga mu ruhando rwa Cinema.
Okuyo Joel Atiku Prynce mu kazi ko gukina cinema yegukanye ibihembo bitandukanye harimo icya AMAA mu 2009 yaherewe muri Nigeria.
Amashusho n’amafoto yavuye mu bukwe bwa Cindy yagiye ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga bituma ibyamamare bitandukanye muri Uganda ndetse n’abafana be bamuha ubutumwa bwo kumushimira.
Aba bakundanye barahiriye kubana akaramata mu bukwe bwabereye mu itorero rya Stephen riri Kisugu Muyenga mu mujyi wa Kampala.
Uyu muhanzikazi ufite umwana umwe, ubu atwite inda y’imvutsi y’umwana wa Okuyo Prynce, basezeranye kubana akaramata.