AmakuruImyidagaduro

Ibyo wamenya ku itsinda ry’abagore 6 b’I Kigali rigizwe n’abatunze agatubutse gusa[AMAFOTO]

Kuri ubu ku mbugankoranyamabaga zitandukanye by’umwihariko abakoresha urubuga rwa Instagram, bamaze amasaha make batangiye kubona itsinda ’Kigali Boss Babes’, rigizwe n’abagore b’ikimero n’uburanga kandi bazwiho gutunga agatubutse .

Ni itsinda rimaze igihe, ariko ugiye kureba wahamya ko ryashyizwe ku karubanda ku wa 16 Mata 2023, n’abagore barimo abitwa Gashema Sylvie, Queen Douce, Christella, Camille Yvette, Isimbi Model na Alliah Cool.

Aba bagore bose bahuriye ku kuba bazwiho kugira amafaranga atubutse no kubaho ubuzima buhenze, aho ku mbuga nkoranyambaga bakunze kugaragara batembereye mu mijyi ikomeye, bagenda mu modoka zihagazeho, abandi bataha mu nzu zifite agaciro ka miliyoni nyinshi.


Ikindi benshi muri aba bagore bazwiho ni uko ubuzima bwabo bufite aho buhuriye n’imyidagaduro, kuko harimo abakinnyi ba sinema, abamurika imideli n’abandi.

Ni abantu bamaranye igihe kinini, ndetse iyo uganiriye na bamwe muri bo bakubwira ko aba batangiye kumenyana ari inkumi, bagenda bazamukana none uyu munsi bafatwa nk’abarigwije, ari na byo byatumye bishyira hamwe.

Queen Douce nawe yamenyekanye cyane ubwo yinjiraga muri sinema y’u Rwanda

Isimbi Model ni umwe mu bagenda mu modoka ihenze yahawe n’umugabo we nk’impano

Camille Yvette azwiho ubwiza bugaragarira buri wese umuteyeho ijisho

Alliah Cool ni umwemu bagore bazwiho kugira amafaranga menshi mu ruganda rw’imyidagaduro

Christelle akundirwa ni ikimero cye gikurura abatari bake mu bihumbi by’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.


Gashema Sylvie uri muri iri tsinda ni umwe mu bagore bagenda mu modoka nziza nawe yahawe nk’impano

Twitter
WhatsApp
FbMessenger