AmakuruAmakuru ashushye

Ibyo wamenya ku cyumba perezida Zelensky wa Ukraine agenzuriramo intambara na Russia

Abasirikare kuri za bariyeri bagenzuye inzandiko z’inzira (passports) zacu, nuko n’ikiganza batwereka ko twemerewe kwinjira. Twari mu rugo (imbuga) rw’inyubako ikoreshwa nk’icyicaro gikuru cyo kwirwanaho kwa Ukraine ku gitero yagabweho n’Uburusiya.

Insinga z’amashanyarazi z’uburinzi bwo ku rugo, ibisasu bya mine n’imbunda za mitrailleuses (machine guns), bigaragara muri iyi nyubako. Abasirikare bitwaje intwaro ziremereye bari bari ahantu hose – umuntu nari ndi hafi guhura na we ni umugabo ushakishwa.

Ibiro bya Perezida w’Uburusiya – Kremlin – byashimishwa no kubona Volodymyr Zelensky yapfuye, na leta ye yasimbujwe ubutegetsi bw’igikoresho bushyizweho n’Uburusiya. Ariko mu minsi 50 iyi ntambara imaze, kwirwanaho kwa Ukraine kwatangaje amahanga.

Twanyujije ibikoresho byacu mu bintu bibiri bigenzura ibyuma (metal detectors), nuko tuyoborwa imbere mu nzu. Hakurikiraho kugenda mu rukurikirane rw’ibirongozi (corridors) birebire, kuri buri metero nkeya harunze ubwirinzi bw’imifuka y’imicanga. Hari umwenge (umwobo) muto wari wasizwe mu kirundo kiri hafi y’agasongero, ushobora gukwirwamo umunwa w’imbunda.

Umujyanama wa Perezida atujyana ku muryango uriho serire y’icyuma: mu Kinya-Ukraine, handitseho ngo, ugenekereje mu Kinyarwanda, icyumba kinyuzwamo amakuru mashya yuko ibintu bihagaze ku rugamba. Imbere, iki cyumba kiboneka ko kigezweho, kirimo ibibahu (screens) binini ku nkuta ndetse n’intebe zigezweho zo mu biro ziri ku mitende ituma uwicaye ashobora kujya hirya no hino ari mu ntebe, zifite n’ubwegamo butuma uwicaye adahinamirana umugongo.

Ariko hari hari ikibazo. Gukora ikiganiro n’abantu bicaye ku ntebe zifite imitende bishobora kugorana. Iyo bagowe n’ibisubizo byabo ku bibazo, bakunze kugendesha izo ntebe bava ku ruhande rumwe bajya ku rundi.

Rero twasabye umujyanama wa Perezida kuduha intebe zidafite imitende. Ati: “Hmmm, reka ndebe”.

Uwo mugabo yavuye muri iki cyumba agaruka azanye intebe ebyiri ziboneka ko zishaje, zose z’ibara ry’ikigina (brown) zibaje mu giti, zifite n’aho kwicara hariho imisego y’ibitambaro ifasheho. Ndavuga nti: “Ibyo birabaye [birakora akazi]”. Ariko mbona ku munwa w’umukuru w’ibiro bya Perezida atabyishimiye.

Ati: “Oya, ntibiri butume bigenda neza.

“Iyo ntebe iboneka ko ishaje cyane muri iki cyumba kirimo za mudasobwa na za ‘screens’ bigezweho. Hano turimo kugerageza kwerekana ishusho igezweho”. Amaze kuvuga gutyo, hazanwa izindi ntebe ebyiri ziboneka ko zigezweho – zidafite imitende.

Icyo kiganiro kijyanye n’intebe, kuri jyewe cyanyeretse ibintu byinshi cyane kuri Ukraine yo muri iki gihe. Kuva intambara y’ubutita yarangira (1947-1991), abaturage b’urubyiruko kandi bafite imbaraga berekeje amaso mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika) nk’ahantu ho gufatiraho urugero. Ingendo zidahenze za kompanyi y’indege Ryanair zerekeza mu Burayi bw’uburengerazuba zafunguye amarembo y’ibishoboka (ibishobora kugerwaho). Ubu butegetsi bwashakaga ko tumenya ko bufite urugwiro, butandukanye, kandi bwiteguye kuganira.

Nuko numva intambwe nyinshi zirimo kuza zimanuka zerekeza mu cyumba cy’iki kiganiro. Abasirikare babiri binjiye mu cyumba, inyuma yabo hari Perezida.

Mu gihe dusuhuzanya, umujyanama amuhereje telefone. Yari iriho ubutumwa bugufi, buvuye mu Bufaransa. Abajije umujyanama we ati: “Ni Emmanuel?” Undi aramusubiza ati: “Yego”.

Perezida arambwira ati: “Dufitanye umubano ndetse arampamagara buri gihe”. Yungamo ati: “Hari icyo byakubangamiraho muhamagaye byihuse?”

“Rwose [wamuhamagara]”, ni ko musubije, ntunguwe n’ukuntu ambajije niba yahamagara, cyangwa akabireka, Perezida w’Ubufaransa ako kanya cyangwa akaza kugerageza kumuhamagara nyuma yaho.

Ariko ibyo biri muri kamere ya Volodymyr Zelensky, umuntu wiyoroshya mu kuvugana na we kandi ufite ukuntu akurura uwo baganira mu buryo bwizana bisanzwe cyane.

Ariko, hari ibihe bimwe mu isaha yakurikiyeho ubwo nashoboraga kubona ko arakaye kandi anababaye: ubwo yibukaga igihe yari yasuye umujyi wa Bucha, uri mu ntera ya kilometero hafi 25 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’umurwa mukuru Kyiv, umujyi abasirikare b’Uburusiya bari bamaze ibyumweru byinshi barigaruriye. Nyuma yuko bawuvuyemo, hatahuwe imva yahambwemo abantu mu kivunge, hafi ya kiliziya, ndetse hari hari imirambo mu muhanda.

Namubajije niba yemera ko Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yakoze ibyaha byo mu ntambara. Yasubije ko umuntu uwo ari we wese ufite aho ahuriye n’igisirikare cy’Uburusiya, ndetse n’abasivile bagikoresha, ari abanyabyaha byo mu ntambara.

Naramubajije nti: “Bitewe n’ibintu byose byabaye, washobora kwicarana ku meza y’ibiganiro n’aba bantu mukaganira ku mahoro?”

Arasubiza ati: “Amahirwe y’ibiganiro arimo kugabanuka”. Akomoza ku bwicanyi ndengakamere bw’i Bucha n’i Borodyanka, nk’ikintu cy’ingenzi gituma ari uko abitekereza.

Bwana Zelensky, birumvikana, yahoze ari umunyarwenya (usetsa abantu) n’umukinnyi wa filime. Ariko mu gihe cy’isaha imwe namaranye na we, nabonye ishusho y’umugabo unaniwe cyane mu mutwe kandi ubabajwe cyane n’ibirimo kuba ku baturage be. Umugabo wagereranyijwe n’uwahoze ari Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Winston Churchill, kandi benshi bazibukiraho ubuyobozi bwe mu minsi y’umwijima w’intambara.

Inkuru dukesha BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger