AmakuruAmakuru ashushyeIkoranabuhanga

Ibyo wamenya ku cyogajuru “Icyerekezo”cya OneWeb kizatanga Internet mu Rwanda n’ahandi ku Isi

Mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki 27 Gashyantare 2019 saa tanu n’iminota 37, icyogajuru cy’u Rwanda cyahawe izina ‘Icyerekezo’  cyoherejwe mu kirere ku bufatanye n’ikigo mpuzamahanga cy’itumanaho cyitwa ‘One Web’ igikorwa cyabereye muri Guyana muri Amerika y’Amajyepfo.

Ni umushinga w’ikigo kitegamiye kuri Leta cyitwa OneWeb cyashinzwe na  Greg Wyler ari na we ukiyoboye kuri ubu. Kugira ngo iki cyogajuru kizamuke OneWeb yabonye inkunga nyinshi z’abashimye uyu mushinga ugamije gukwirakwiza Internet cyane cyane mu bice by’isi bitayifite. Mu bafatanyabikorwa harimo na Leta y’u Rwanda.

Ibyogajuru bitandatu nibyo byoherejwe mu kirere ku ikubitiro birimo kimwe cy’u Rwanda, mu gikorwa cyabereye mu gace ka Guyane muri Amerika y’Amajyepfo ariko kagenzurwa n’u Bufaransa. Ibi byogajuru byahagurutse bifashijwe na ’rocket’ ya Soyouz yakozwe n’Abarusiya.

  • Benshi baribaza niba iki cyogajuru ari icy’u Rwanda

Gordon Kalema, umuyobozi mukuru ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, yabwiye KTradio ko icyo cyogajuru cyiswe icy’u Rwanda kuko u Rwanda rwagiranye amasezerano y’ubufatanye na One Web.

Umushoramari wa One Web yumvikanye n’u Rwanda gutangirira ku ishuri rimwe ryo ku Nkombo, nyuma hakazabaho ubufatanye bushingiye kuri business, kugira ngo andi mashuri menshi ahabwe interineti.

Kalema avuga ko kuba icyo cyogajuru cyarahagurukirijwe muri Amerika y’epfo kandi cyitwa icy’u Rwanda, ari uko ubusanzwe ibyogajuru bigira ahantu hihariye bigomba guhagurukirizwa, hagomba kuba nta bantu bahatuye hafi, kandi ari ku mazi menshi ngo kuko iyo misiyo ipfuye kikagaruka, cyururukira mu mazi menshi.

Ikindi ngo ni uko iyo icyogajuru kirashwe mu kirere, hari ibintu bimeze nk’ibice byacyo (fragments) bimanuka, ibyo na byo bigomba kururukira mu mazi, kuko biba ari umuriro, bimanukiye ahari abantu byabamara.

Avuga kandi ko iyo interineti y’icyogajuru izaba yunganira iyari isanzwe ihari ya 4G n’iya fibre optique, ariko ko bitazakuraho iyo yakoreshwaga

Icyogajuru ‘Icyerekezo’ kandi ngo si ngombwa ko kiza mu kirere cy’u Rwanda, kuko iyo cyamaze koherezwa mu kirere ku butumburuke bw’ibirometero biri hejuru y’ibihumbi 12, ngo kiba gifite ubushobozi bwo kuba cyatanga serivisi gikeneweho aho ari ho hose ku isi.

Iki cyogajuru ngo gitandukanye ntundi duto, ngo iriya One Web ifite agace kayo yoherezamo ibyogajuru. Iki cyogajuru gitandukanye n’utundi dutoya twa ‘mini- satellite’.

Ngo iyo kimaze kugera hejuru nko muri kilometero 1200, uba ureba isi yose aho uba utari mu kirere cy’uyu cyangwa icy’uyu aho uba ushobora guha serivise isi yose”.

Icyo cyogajuru cyitezweho gukwirakwiza Interineti by’umwihariko ku kirwa cya Nkombo kiri rwagati mu kiyaga cya Kivu, no mu yandi mashuri yo hirya no hino mu gihugu yagorwaga no kwiga ndetse no gukoresha ikoranabuhanga bitewe na murandasi (internet) itameze neza.

Impamvu yo gutangirira ku kirwa cya Nkombo ni uko uburyo busanzwe bwo gukwirakwiza interineti bwari bwaragoranye, kuko bitoroshye kunyuza “fibre optique” mu mazi.

Greg Wyler uyoboye OneWeb, yigeze gushora imari muri Internet mu Rwanda muri kompanyi yitwaga Terracom, avuga ko iyi ari intambwe ikomeye batangiye mu kirere ngo bahe isi Internet.

Iki cyogajuru nikigera ku ntego zacyo kizaba ari cyo kinini gitanga Internet iva mu kirere ikagera kuri benshi mu buryo bwa WiFi. Wyler yashinze OneWeb mu 2012.

  • Haba hari abandi bigeze kohereza Icyogajuru cyo kubaka uburyo bwo gutanga Internet iva mu isanzure ?

Hari izindi ngero z’abakoze umushinga nk’uyu ukananirana harimo Teledesic, kompanyi yari yarashinzwe na Bill Gates mu myaka ya 1990, Craig McCaw n’igikomangoma cya Arabia Soudite nabo baragerageje biranga batanze za miliyari nyinshi, Iridium na Globalstar nabo ni abandi bakoze uyu mushinga urapfuba. Ni ibigaragaza uburyo bikomeye.

Greg Wyler  yabwiye Washington Post ko “Intego nyamukuru ni uguha amashuri yose ku isi Internet cyane cyane mu byaro.”

  • Greg Wyler umushinga we watewe inkunga na kompanyi zinyuranye

Umushinga we watewe inkunga n’abafatanyibikorwa benshi harimo Airbus, CocaCola, SoftBank, Qualcomm, Virgin y’umuherwe Richard Branson n’abandi benshi barimo na Leta y’u Rwanda.

Ntihatangajwe ingano y’imari buri mufatanyabikorwa yahaye uyu mushinga, gusa Greg Wyler yabwiye Washington Post ko wose hamwe ufite agaciro kari hejuru ya miliyari ebyiri z’amadorari ariko inyungu yawo izaba iri hejuru cyane kubera akamaro k’iki cyogajuru.

Paula Ingabire, Minisitiri wa ICT na Inovasiyo avuga ko u Rwanda rwashoye muri uyu mushinga wo mu isanzure kugira ngo n’amahirwe y’ikoranabuhanga rishingiye kuri Internet agere mu batuye icyaro.

Ati “Twishimiye gufatanya na OneWeb muri uyu mushinga mushya wa internet y’icyogajuru.”

Abanyeshuri bo ku kirwa cya Nkombo ni bo bise icyo cyogajuru izina ‘Icyerekezo’, dore ko kije ari igisubizo gikomeye kuri bo.

Greg Wyler ashimira ubufatanye bw’u Rwanda muri uyu mushinga wa OneWeb, akavuga ko Internet bazatanga izaha amahirwe abanyeshuri bo mu byaro kugera ku ndoto zabo n’intego y’u Rwanda yo kuba ahantu h’udushya mu ikoranabuhanga.

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ikoranabuhanga igaragaza ko murandasi mu mashuri yisumbuye iboneka mu mashuri 525 (angana na 40%), naho mu mashuri abanza interinet ikaboneka mu mashuri 2,800 (angana na 14 %).

  • Kizakora gite ?

Iki cyogajuru kigizwe n’uduce duto (satellites) tujya kungana n’ibyuma bikonjesha (frigo) bizajya bireba hasi cyane ku isi bigaha Internet sitasiyo bikorana ziri ku butaka.

OneWeb ifite antenna zizakorana n’iki cyogajuru ziri mu bihugu byinshi birimo u Butariyani, Honduras, Equateur, Canada, Norway, Nepal, ndetse no mu Rwanda ku kirwa cya Nkombo zizajya zakira Internet maze zigakwiza WiFi y’icyogajuru.

Ikicaro cy’uyu mushinga kiri i Londres  mu Bwongereza, icyogajuru kigenzurirwa muri Verginia,USA.

Byatandukanyije nyuma y’isaha imwe habanza kuvaho bibiri binyura inzira yabyo, ibindi bine byitandukanya nyuma y’iminota igera kuri makumyabiri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger