Ibyo utamenye ku nzira jya bukire y’umuhanzi King James
Ruhumuriza James uzwi nka King James ku mazina y’ ubuhanzi ,ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda bitewe n’ indirimbo ze zagiye zikundwa ziganjemo iz’urukundo hakiyongeraho n’ ibitaramo bikomeye yagiye agaragaramo harimo na Rwanda Day yabereye mu Bubiligi yigeze kugaragaramo ku nshuro ye ya mbere.
King James wavutse mu 1990 atuye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos mu mugi wa Kigali aho abana n’ababyeyi be, bitandukanye cyane n’iby’abandi bahanzi tumenyereyeho kwibana mu mazu benshi bita Ghetto.
King James yarangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2012 mu kigo cya APE Rugunga. mu buzima bwe akora umuziki, ari nawo akuramo amafaranga yo kwibesha ho mu buzima bwe bwa buri munsi ndetse na business asigaye akora cyane muri iyi minsi.
King James ngo azwiho kubyuka atinze, kuko nka saa 9h30 cyangwa saa 10h z’amanywa nibwo ava mu buriri. King James akunda kwirirwa mu rugo, iyo abyutse aritunganya akicara akareba Televiziyo cyane cyane ibiganiro by’ imikino n’ umuziki mu gihe ategereje amafunguro yo ku manywa.
King James buriya ngo yikundira abakobwa b’inzobe kurusha uko akunda ab’ ibikara. King James nubwo afite ababyeyi be bose babiri buryia ngo nyina niwe akunda cyane kurenza uko akunda se.
King James ukunzwe cyane mu ndirimbo aganira n’Isimbi tv yavuze ko kuba uyu munsi afite uruganda ariko na we hari ubucuruzi yakoze bubanza kwanga, ngo byose bisaba kwihangana kimwe cyakwanga ukujya mu kindi.
Uyu muhanzi kandi nubwo akiba ku babyeyi yujuje inzu y’ umutamenwa iherereye mu karere ka Kamonyi ku Ruyenzi, iyi nzu ye iri mu bwoko bwa Etage ifite amagorofa abiri ikaba inagira aho kogera (piscine).
Muri Kamena 2020 nibwo uyu muhanzi yafunguye uruganda rutunganya ifu y’ibigori yise ‘Ihaho’, ikaba yaraje ikurikira Super Makert yitwa Mango Super Market asanzwe afite.
Uyu muhanzi atangaza ko amafaranga yashinzemo uruganda ari ayo yakuye mu muziki, agenda ayabika kugeza agwiriye, gusa ngo nawe byamutwaye igihe, agenda akora kamwe kamwe.
King James agira ati “Ni amafaranga y’umuziki, kumwe baguhemba mu gitaramo ukabikaho (…) Kugira ngo ngere ku ruganda byansabye kwihangana gukomeye, imbaraga zo birumvikana ni nyinshi, gutangira kugura aho uzakorera, narahaguze ntegereza nk’imyaka 2, ntangira nubaka, ngura ibikoresho gutyo gutyo kugeza ngeze ku ruganda.”
Uyu muhanzi ukunzwe na benshi avuga ko niba ikintu kimwe cyanze nta mpamvu yo kukigumamo, uba ugomba kwemera ko byanze ugahindura ugashakira mu bindi.
Mu magambo ye yagize ati “Nakoze ubucuruzi butandukanye, erega burya nta n’ubwo umuntu aba agomba gukora ibintu bimwe gusa, ni byiza ko ukomeza kugerageza ibintu byinshi, hari ibipfa, nanjye hari ibyagiye bipfa, …”
“ n’urubyiruko rubyumve birapfa rwose, ahubwo kumenya ko byapfuye ukemera ko utsinzwe, ukavuga ngo iki kirantsinze ariko ngomba gukora nkagera ku kindi, ugafata ikindi, gutyo gutyo hari ibigeraho bigakunda.”
Uretse ubucuruzi yamenyekanyemo, King James yavuze ko yanahinze umuceli ariko biza kwanga kuko yahombye.
Agaruka kuri bimwe mubyo yinjiyemo ariko ntibimukundire yagize ati “Nacuruje amamodoka. Nari mfite abantu twakoranaga tukazikura muri cyamunara tukazikoresha twamara kuzikoresha tukazigurisha, tukungukamo, nahinze umuceli ibyo abantu ntabwo babizi, narawuhinze muri 2018 birananira.”
Nubwo mu muceli byanze avuga ko yifuza kuzasubira mu buhinzi akongera akagerageza amahirwe, kuri iyi nshuro noneho avuga ko yifuza kuzahinga imboga.
Ruhumuriza James ikindi kintu yumva yifuza kuzageraho mu nzozi ze ni ukubaka hoteli akazajya yakira abantu kuko mu busanzwe ari umuntu ukunda kwakira abantu.
Yagiriye inama urubyiruko kutagira akazi na kamwe basuzugura kuko ikintu cyose umuntu akoze ashyizeho umutima kimubyarira umusaruro. Kuri ubu uyu muhanzi afite urubuga rucururizwaho indirimbo n’ibindi bihangano by’abahanzi binger zitandukanye yise “Zana Talent”.