Ibyo Robertinho wasubiye muri Brazil asaba Rayon Sports ngo akomeze kuyitoza
Umunya-Brazil Roberto Oliveira Goncalves de Carmo wasoje amasezerano ye yari afite muri Rayon Sports nk’umutoza, yasubiye iwabo muri Brazil asigira umukoro ubuyobozi bwa Rayon Sports wo gutekereza ku byo abasaba kugirango yongere kuyitoza.
Mu minsi ishize twabagejejeho inkuru zavugaga ko Robertinho amasezerano ye ararangirana n’umukino wa nyuma yaraye akinnye na Marine FC akayitsinda ibitego 3-0.
Byakunze kuvugwa ko mu gihe batamwongerera amasezerano mu maguru mashya yakwisubirira iwabo ndetse akanashakira ahandi.
Kuri iki Cyumweru ahagana saa 15:00 ni bwo Robertinho yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe agiye gufata rutema ikirere ngo yisubirire muri Brazil ndetse bidasubirwaho ntazatoza imikino y’igikombe cy’Amahoro Rayon Sports izatangiramo icakirana na AS Kigali mu ijonjora ribanziriza 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro.
Robertinho aramara muri Brazil ibyumweru bibiri hanyuma akagaruka mu Rwanda mu gihe ibiganiro ku mpande zombi byaba bigenze neza.
N’ubwo yasubiye muri Brazil, uyu mutoza uvugako ibyo yasabwaga muri Rayon Sports yabigezeho ibyo kongera amasezerano yabisigiye Manager we Karenzi Alexis.
Mu byo uyu mutoza asaba Rayon Sports harimo umushahara ungana n’ibihumbi bitanu by’amadolari ku kwezi ($5000), avuye ku bihumbi bitatu mu gihe ikipe yo iri gutanga ibihumbi bine ($4000).
Robertinho na Rayon Sports bari bamaze kumvikana ko mu gihe ikipe yaba itwaye shampiyona, yazahabwa agahimbazamusyi ka $5,000 na $3,000 mu gihe yaba yegukanye igikombe cy’Amahoro.
Ikindi asaba ni uko yahabwa 7% by’amafaranga iyi kipe yatsindira mu gihe yaba igeze mu cyiciro runaka cy’amarushanwa ya CAF izakina mu mwaka utaha w’imikino, aho izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League 2019/20.
Robertinho arifuzwa n’amakipe menshi
Uyu mugabo w’imyaka 58 wanakiniye ikipe y’igihugu ya Brazil, yageze mu Rwanda muri Kamena 2018, afasha Rayon Sports gukora amateka yo kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup, agera muri ¼ cya CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania, atsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2018 mbere yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.
Mu Rwanda, APR FC yagaragaje ko imwifuza ndetse amakipe menshi yo muri Afurika aramushaka harimo na yo muri Angola.
Agiye muri Brazil kuruhuka, kwisuzumisha indwara y’igifu ndetse no kwishimira ibyo yagezeho muri Rayon Sports ari kumwe n’umuryango we ku mucanga w’ i Rio de Janeiro muri Brazil akumbuye cyane nkuko yabihamirije Teradignews kuri iki Cyumweru.
Haringingo Francis wa Mukura VS andi mahitamo ya Rayon Sports.
Amakuru aturuka muri Rayon Sports avuga ko mu gihe Robertinho yaba atemeye ibyo Rayon Sports iri kumuha nukuvuga mu gihe yaba atemeye ibihumbi bitatu by’amadolari ya Amerika cyangwa ngo ntibigire ukundi bigenda, ikipe ya Rayon Sports yahita isinyisha umurundi Haringingo Francis Christian utoza Mukura VS yo mu majyepfo y’u Rwanda.
Uyu Haringingo yafashije Mukura VS gutwara igikombe cy’Amahoro umwaka ushize atsindiye Rayon Sports ku mukino wa nyuma.