AmakuruUrukundo

Ibyo Prince Harry yakoreye abakobwa bahoze bakundana mu bukwe bwe byatunguye benshi

Chelsy Davy na Cressida Bonas bahoze bakundana n’igikomangoma cy’Ubwongereza Harry ni bamwe mu bashyitsi b’imena bari batumiwe mu bukwe bw’umwaka bwa Harry na Megan bwabaye ku munsi w’ejo.

Aba bakobwa bombi bari babukereye ubwo Harry na Megan basezeraniraga imbere y’Imana mu rusengero rwitiriwe Mutagatifu George ku munsi w’ejo, aho aba bombi bari bari muri uru rusengero.

Mu gihe mu busanzwe bigorana kugira ngo umuntu atumire mu bukwe bwe umusore cyangwa umukobwa bahoze bakundana, ibyo Harry we yakoze byatunguye abantu cyane.

Harry na Davy bagiranye ibihe byiza by’igihe kirekire ubwo biganaga mu mashuri yisumbuye mu 2004, batandukana muri 2010, gusa bagumya kuba inshuti bisanzwe.

Nyuma yo gurandukana na Davy Chelsy, Harry yahise akundana na Bonas gusa urukundo rwabo ntirwaramba kuko rwamaze imyaka ibiri yonyine, aba bakaba baratandukanye muri 2014.

Amakuru avuga ko amaso ya rubanda ndetse n’ay’itangazamakuru ari yo yatumye igikomangoma Harry kidakomezanya n’aba bakobwa bombi.

Nyuma yo gutandukana na Bonas, Harry ntabwo yigeze ajugunya uyu mukobwa nk’uko yabigenje kuri Davy, ahubwo na we yamugize inshuti isanzwe.

Ibi bishimangirwa n’uko yakomeje kubaba hafi, ndetse Bonas we yahise anaba inshuti magara y’igikomangomakazi Eugenie usanzwe ari mubyara wa Harry, uyu na we akaba ateganya gukora ubukwe mu mpera z’uyu mwaka.

Ni mu gihe kandi iki gikomangoma cyabonwe mu bakurikiranaga umukino Bonas yakinagamo muri Werurwe na Kamena 2015, n’ubwo hari hashize hafi umwaka wose batandukanye.

Muri 2016 ubwo Harry yari amaze iminsi mike amenyanye na Megan, Davy Chelsy yatangaje ko we na Harry bakomeje ubucuti.

Aganira n’ikinyamakuru The Sunday Times yagize ati”Ndatekereza ko tuzahora turi incuti.”

Mu busanzwe umuryango wa cyami w’Abongereza ugira umuco wo gutumira abahoze bakundana na bo mu gihe cy’ibirori bikomeye.

Ibi bishimangirwa n’uko igikomangoma William cyatumiye abakobwa batanu bari barahoze bakundana na cyo ubwo cyashyingiranaga na Kate Middleton muri 2011.

Ni mu gihe kandi Igikomangoma Charles ubwo cyashyingiranaga na Diana, na cyo cyari cyatumiye muri ibyo birori abakobwa bose bahoze bakundana na cyo.

Davy Chelsy mu bukwe bw’ibwami.
Cressida Bonas mu bukwe bw’ibwami.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger