Amakuru ashushye

Ibyo muri Rayon Sport birasa n’ iby’ Abakono

Munyakazi Sadate wahoze ari Perezida wa Rayon Sports, yagereranyije umuhuro we na bagenzi be bahoze bayobora iyi kipe n’umuhango wo kwimika umutware w’Abakono wigeze kubera mu Kinigi mu karere ka Musanze.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo abahoze bayobora Rayon Sports bahuriye ku i Rebero mu mujyi wa Kigali, biyemeza kuba hafi y’iyi kipe ikomeje kurangwamo ibibazo.

Ni icyemezo bafashe nyuma y’uko uwari Perezida w’iyi kipe, Captain (Rtd) Uwayezu Jean Fidele wari Perezida w’iyi kipe muri uku kwezi yeguye ku mpamvu ziswe iz’uburwayi.

Ni umuhuro wabereye ku i Rebero uhuriramo Muvunyi Paul, Gacinya Chance Denis, Mushimire Claude, Olivier Gakwaya, Muhirwa Frederic, Paul Ruhamyambuga, Twagirayezu Thadee, Rukundo Patrick, Dr Rwagacondo n’abandi batandukanye bahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE SPORTS, Munyakazi Sadate wahoze ayoboye iyi kipe yanenze iki gikorwa avuga ko kinyuranyije n’amategeko ; ashimangira ko ibyabereye ku i Rebero ntaho bitandukaniye n’ibyabereye mu Kinigi igihe himikwaga umwami w’Abakono.

Yagize ati:”Abantu baragiye bajya epfo iriya mu Kinigi baricara barahura, bari bazi ko bari gukora ibintu byiza ariko nyuma igihugu kitwereka ko bitari byiza…Ntabwo ndi ku ruhande urwo ari rwo rwose, uruhande ndiho ni Rayon Sports”.

Uyu mugabo kandi yeruye avuga ko umwiryane umaze igihe urangwa muri Rayon Sports ushobora kuzasiga iyi kipe yisanze “mu bibazo nk’iby’Ingabo za Congo zihora mu ntambara z’ urudaca”.

Sadate usanzwe adacana uw’aka na benshi mu bagize itsinda ryahuriye ku Rebero yunzemo ko umuyobozi wese uri muri Rayon Sports naramuka amuhamagaye azitaba, gusa ashimangira ko “iyo bije ku bahoze bayobora we yumva atangiye kujya ku ruhande”.

Umuhango wo kwimika umutware w’Abakono Munyakazi yasanishije n’ibiri kubera muri Gikundiro, wabereye mu Kinigi muri Nyakanga 2023, himikwa uwitwa Kazoza Justin nk’ umutware w’ abakono.

Nyuma y’uko amakuru yawo yari amaze kujya hanze inzego zitandukanye zirimo n’umuryango RPF Inkotanyi zahise zihaguruka, bituma Kazoza wari wimitswe ahita yegura ikitaraganya ndetse na bamwe mu bayobozi bakomeye bawitabiriye kuva icyo gihe bahise bafungwa abandi bakurwa mu nshingano.

Muri iki kiganiro Munyakazi Sadate yarahiye yivuye inyuma ko atakongera kuyobora iyi kipe niyo yakongera kugirirwa ikizere ngo ayiyobore kuko yayitakajemo imbaraga nyinshi harimo umwanya ndetse n’ imitungo ye ariko biza kurangira ariwe wiswe umwanzi wa Rayon ariko yemera ko azatanga umusanzu w’ Inama n’ ibitekerezo bye kugirango iyi kipe ikomeze itere imbere.

Benshi mu bakunzi ba Gikundiro batangiye guharamba Sadate bavuga ko yarengereye cyane ngo kuko yagereranyije ibitagereranyika bitypo akaba asabwa guca bugufi agasaba imbabazi kuri ayo magambo.

Abandi bakavuga ko n’ ubundi ariwe ntandaro y’ amacakubiri  yadutse muri Rayon Sport ariko nanone akaba akomeje gushora itiku muri iyi kipe atakibereye umuyobozi, bakavuga ko iyi ari ikipe y’ Imana ntawe uzagerageza kwanga Rayon ngo bimugwe neza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger