ImyidagaduroUmuziki

Ibyo kwishimirwa no kunengwa mu gitaramo cya Runtown

Mu gitaramo cyabaye ku wa gatandatu tariki 23 Nzeri 2017 cyahuje umuhanzi w’Umunya-Nigeria Runtown, Sheebah Karungi , Charly & Nina, Bruce Melodie ndetse n’abandi bakizamuka bakomoka muri Uganda, hari bimwe abantu bishimiye nibyo banenze bitewe n’ibyo bari bijejwe n’abagiteguye.

Iki gitaramo ni kimwe mu bitaramo byamamajwe cyane mu bitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda  dore ko cyatangiye kuvugwa muri Gicurasi uyu mwaka, abanyarwanda bakunda uyu muhanzi[Runtown]  bakomeje kuzirikana itariki cyane ko umunsi ku wundi bahuraga n’amafoto cyangwa ubutumwa bubibutsa ko hari igitaramo gikomeye uyu muhanzi ukomeye azakorera i Kigali.

Kuwa gatandatu tariki 23 Nzeri 2017 benshi mu bakunda umuziki ndetse n’abakunda abahanzi bakuru bari batumiwe[Sheebah na Runtown], bari babukereye bashaka kuryoherwa no kwishimira uburyo aba bahanzi barabasusurutsa.

Mu masaha ya saa kumi n’imwe  ubwo nageraga kuri Sitade Amahoro ahari hateguriwe kubera igitaramo nasanze hari ibintu bigaragaza ko igitaramo cyiteguwe mu buryo bwihariye, abantu bari batangiye kwizerereza impande y’aho igitaramo cyari kubera, mu masaha ya saa kumi n’ebyri nibwo inzego z’umutekano zatangiye kwinjiza abantu.

Abantu bakomeje kuza gake gake ariko wabonaga uko byari byitezwe atari ko byagenze kuko byageze saa mbiri ubona nta kanunu ko gutangiza igitaramo ndetse n’abantu ari bake, hagati aho abaDj bari bari kuvanga imiziki, abantu bafata kucyo kurya no kunywa bakomeza gutegereza ko igitaramo gitangira.

Saa mbiri zirengaho iminota mike[saa mbiri n’iminota 16]  abari kuyobora  ibirori nibwo bageze ku rubyiniro, batangira gushyushya abantu bababwira ko abahanzi baje kureba bahari kandi habura iminota mike bagatangira kubaririmbira, bacishagamo bakazana abahanzi batazwi mu Rwanda[bo muri Uganda] bakaririmba, byageze aho abashyushyarugamba  nabo baragenda hakomeza kuvangwa imiziki.

Saa yine n’iminota 10  nibwo Charly na Nina bageze ku rubyiniro binjira baririmba indirimbo yabo nshya Zahabu , bakurikizaho izindi zabo zikunzwe bava ku rubyiniro batanamaze iminota cumi n’itanu, hakurikiyeho Bruce Melodie aririmba iminota 9, akurikirwa na Sheebah waririmby iminota igera kuri 30 haza gusoza Runtown wari umuhanzi mukuru waje ku rubyiniro saa tanu n’iminota 30 akavaho saa sita n’iminota 6.

Hano tugiye kurebera hamwe ibyo umunyamakuru wa Teradig News wari uri mu gitaramo  yabonye byaragenze neza ariko nk’uko umunyarwanda yavuze ngo ukomye urusyo akoma n’ingasire, turareba n’ibindi byagiye bigaragara nk’ibitagenze neza…

  • Duhereye kubyagenze neza

1.Kuba Igitaramo cyaramamajwe cyane

Iki ni kimwe mu bintu buri wese yashimira abateguye igitaramo kuko si kenshi usanga mu Rwanda ibitaramo  bitegurwa bigatumirwamo abahanzi bakomeye bo hanze byamamazwa nk’uko icyi cya Runtown cyamamajwe, kuko cyahereye muri Gicurasi cyamamazwa kandi cyaragombaga muri Nzeri.

2.Runtown yageze i Kigali mbere y’umunsi umwe ngo igitaramo cye kibe

Ntago bikunze kuba ko umuhanzi aza mu gitaramo mu Rwanda nibura hatabura amasaha make ngo ataramire abanyarwanda, kuri Runtown byari bitandukanye kuko we yageze i Kigali,  amasaha menshi mbere y’uko igitaramo cye kiba.

Yageze i Kigali kuwa gatanu mu masaha ya saa yine z’ijoro agomba gutaramira abanyarwanda kuwa gatandatu mu masaha nk’ayo n’ubundi.

3.Umutekano usesuye

Ukigera kuri Stade Amahoro ahari kubera igitaramo wabonaga ko ari ibintu byateguwe neza ndetse ugasanga ahantu hatandukanye hari abashinzwe umutekano, ibi byatumye nta muvundo uba muri iki gitaramo cyangwa rwaserera mu gitaramo.

4.Hari byo kurya bihendukiye buri wese

Muri iki gitaramo hari harimo ibintu bitandukanye byafasha umuntu washaka kwica isari, hari ibyo kurya bitandukanye ku buryo buri wese uko yifite yabashije gufata icyo ashoboye agakomeza kwishima nta kibazo cy’inzara afite cyane ko igitaramo cyarangiye mu masaha y’ijoro cyane.

5.Stage yari hejuru ku buryo nta kavuyo k’abakobwa ndetse abantu aho bari hose barebaga ku rubyiniro

Mu bindi bitaramo byatambutse hagiye habaho ibibazo by’abakobwa bateza akavuyo ku rubyiniro kubera uburyo rwabaga ari rugufi, kuri iyi nshuro iki kibazo kiri mu byakemutse ku buryo urubyiniro rwari rwitaruye abafana kandi ruri hejuru ku buryo nta mufana wapfa guteza umuvundo.

Ikindi, ibi byatumye abantu bose babasha kureba abahanzi ku buryo bworoshye batarinze kujya kubyigana imbere cyangwa guhengereza nk’uko mu bindi bitaramo byatambutse byagiye bigenda bigatuma bataha binuba bavuga ko umuhanzi bari bagiye kureba batashye batamubonye.

6.Umuhanzi mukuru yaririmbye mu buryo bwa Live 

Si kenshi mu Rwanda usanga abahanzi bakomeye batumirwa bakaririmba mu buryo bwa live, kuri Runtown byari biratandukanye kuko we yaririmbye mu buryo bwa live ndetse binezeza benshi bakunda umuziki bari bitabiriye igitaramo cye.

  • Ibitaragenze Neza

1.Abahanzi bo mu Rwanda ntibagiye mu kiganiro n’abanyamakuru

Nk’uko bisanzwe abahanzi iyo bafite igitaramo usanga bakora ikiganiro n’abanyamakuru, hitegurwa igitaramo cya Runtown Experience, ikiganiro cyarabaye gusa abahanzi bo mu Rwanda ntibaza kugaragaramo. Ibi byabaye nko kudaha agaciro aba bahanzi bo mu Rwanda abanyamakuru bakibajije abateguye igitaramo barabatwama, bakavuga ko bari bari kwihuta bakabona kuzana aba bahanzi bitabakundira, gusa ibi byari urwitwazo rudafite aho rushingiye kuko na Sheebah yaje avuye muri Hotel akaza mu kiganiro.

2.Amasaha yo gutangira igitaramo yagiye yigizwa inyuma

Iki gitaramo gitangira kwamamazwa, hari amakuru yavugaga ko i saa cyenda z’amanywa abantu bazaba batangiye kwinjira ndetse saa kumi n’ebyiri kigatangira, siko byagenze kuko saa kumi n’ebyiri ahubwo nibwo abantu batangiye kwinjira mu gitaramo kiza gutangira z’ijoro.

Ibi bintu ntibyashimishije bamwe gusa kubera ko hari ku munsi wa gatandatu ntago byigeze bibangama cyane kuko umuntu yavugaga ko buracya ari ku cyumweru akabasha kuruhuka.

3.Abahanzi bari bateganijwe bamwe ntibaririmbye

Muri iki gitaramo byari biteganijwe ko hararirimbamo abahanzi bo mu Rwanda barimo Charly na Nina, itsinda rya Active na Bruce Melodie. Itsinda rya Active byaje kurangira ritaririmbye ndetse rivuga ko hari bimwe mu byari mu masezerano bitubahirijwe bigatuma aba bahanzi bahitamo kureka kuririmba n’ubwo bari bageze ahari kubera igitaramo.

4.Abahanzi nyarwanda baririmbye iminota mike cyane 

Abahanzi bo mu Rwanda babashije kujya ku rubyiniro ntibigeze babona amahirwe yo kuririmba iminota igera no kuri 15, uko byagaragara kandi bari biteguye kuko bose bagiye baririmba mu buryo bwa live muri iyo minota mike bagiye bahabwa.

5.Bamwe batinze kuririmba kubera ikibazo cyo kutishyurwa abandi barabireka

Amakuru agera kuri Teradig news n’uko abahanzi bo mu Rwanda batinze kuririmba kubera kutishyurwa kandi aribo bari kubanza ku rubyiniro ndetse amafaranga bakaba barayaherewe mu gitaramo, ibi byanatumye itsinda rya Active ryo ritaririmba kubera ko ritishyuwe amafaranga rigahitamo kwanga kujya ku rubyiniro nyuma bikazavamo imanza nyinshi banze kwishyurwa burundu.

Charly na Nina nabo amafaranga ntibari bayahawe baza gufata umwanzuro wo kuririmba bamaze kuyabona, baje kuyahabwa mu gitaramo babona kujya kuririmba, Kuba aba bahanzi batari bishyuwe byatumye igitaramo gitangira mu masaha ya Saa yine z’ijoro bamaze kubonaa amafaranga nyuma y’igihe bari bamaze barikubaza abateguye igitaramo uko biragenda bakagenda babarerega ndetse bamwe ntibishyurwe.

6.Sheebah wari witezwe nk’umwe mu bahanzi bakuru mu gitaramo yaririmbye Playback

Ukurikije uko igitaramo cyari cyaramamajwe ndetse n’igihe cyamaze kizwi ko kizaba, Sheebah nk’umwe mu bahanzi bakuru yagombaga kuririmba mu buryo bwa live gusa yaje gutungurana aza kuririmbira kuri CD kandi yari yitezweho kuririmba mu buryo bwa live nk’umuhanzi wari mu batumiwe bakuru muri iki gitaramo. Muri make Sheebah yaje ameze nk’uwatunguwe cyangwa umuntu uje kwitemberera i Kigali agahita abwirwa ko agomba kuririmba.

Sheebah na Runtown baririmbana indirimbo bakoranye yitwa weekend

N.B: Iyi nkuru ishingiye ku makuru amwe umunyamakuru wa Teradig News yiboneye mu gitaramo n’andi yagiye atugeraho igitaramo kikimara kurangira, ibi ni bimwe muri byinshi nawe wari mu gitaramo wiboneye kuko buri wese agira uko abona ibintu, icyo twasaba abategura ibitaramo mu Rwanda bakazana abahanzi bo hanze n’uko bajya baha agaciro nyako abahanzi bo mu Rwanda kandi bakazirikana kubahiriza amasezerano bagiranye nabo mbere y’uko igitaramo gitangira.

Charly na Nina mu gitaramo
Runtown mu gitaramo

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger