AmakuruImikino

“Ibyo kuba nasubira muri APR byo simbiteganya”. -Rutanga Eric

Rutanga Eric Akram, myugariro wa Rayon Sports yavuze ko adateganya kuba yasubira mu ikipe ya APR FC yazamukiyemo ngo kuko yifuza kuba yakwerezekeza hanze y’u Rwanda mu gihe amasezerano afitanye n’ikipe ya Rayon Sports yaba arangiye.

Hari mu kiganiro uyu musore yagiranye n’imwe mu maradiyo ya hano mu mujyi wa Kigali avuga ku mpande zitandukanye z’ubuzima bwe haba mu mupira w’amaguru ndetse no mu buzima busanzwe.

Uyu musore wavuye muri Kiliziya Gaturika akerekeza mu idini rya Islam yongeye kubazwa niba atarafashe icyemezo cyo guhindura idini kubera Umugore we Shemsa Umunyana, gusa uyu mukinnyi yabihakanye avuga ko yagiye muri Islam ku mpamvu ze bwite dore ko ngo n’umugore we yatunguwe no kubona uyu musore mu musigiti.

Yagize ati” Njya muri Islam si umugore wanjye wabinteye. Nakunze uko Islam yigisha mpita mfata icyemezo cyo kuyijyamo, umugore wanjye ntabyo yari azi, yagiye kubona abona nageze mu idini”.

Uyu musore yaboneyeho no gutangaza ko abana n’umukunzi we nk’umugabo n’umugore, anerura ko we n’umugore we Shemsa Umunyana bateganya kuzibaruka umwana w’umukobwa muri Kamena uyu mwaka.

N’ubwo APR ari yo kipe yazamuye uyu musore by’umwihariko ikaba inafanwa n’abo mu muryango we barimo n’umugore we Shemsa Umunyana, Rutanga yashimangiye ko adateganya kuba yayisubiramo mu gihe yaba abonye amahirwe ya kabiri.

Yagize ati” Ibyo kuba nasubira muri APR ntabyo nteganya. Yaba APR, yaba Rayon Sports ni amakipe ari ku rwego rwo hejuru hano mu Rwanda, gusa nk’umukinnyi nifuza kuba najya ku rwego rusumba urwa APR na Rayon Sports. Mfitanye amasezerano na Rayon Sports, mu gihe yaba arangiye nifuza ko najya hanze y’igihugu aho gusubira muri APR”.

Uyu musore yanabajijwe niba atarigeze kurya ingurube mu gihe yari akiri umukristu gaturika, maze na we si uguhakana yiva inyuma avuga ko no mu busanzwe atarya inyama ngo kuko azirya agafurutwa, gusa yavuze ko arya inyama y’inkoko.

Rutanga Eric Akram afana Manchester United yo mu Bwongereza, akaba afata Jordi Alba wa Fc Barcelona nk’icyitegererezo cye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger