Ibyo abantu bibaza ku gikorwa ingabo 1000 z’u Rwanda zakoreye muri Mozambique mu gihe gito cyane-Inkuru irambuye
Ibihugu bitandukanye byo hirya no hino bikomeje gushimira ingabo z’u Rwanda ku hikorwa kitoroshye zakoze mubgihe gito cyo guhashya inyeshyamba zari zarayogoje intara ya Cabo Delgado nuri Mozambique mu hihe kitarenze ukwezi.
Bamwe bibaza ukuntu abasirikare 1000 babasha guhindura ibintu mu kwezi kumwe muri Mozambique mu gihe iki gihugu gifite byibuze abasirikare basaga 10,000 ariko bari barananiwe kurwanya ibyihebe bibarirwa mu 3,000 byazengereje intara ya Cabo Delgado.
Hari inkuru ya Televiziyo ya eNCA ivuga ku mirwano yo muri Cabo Delgado, ku muyoboro wa yo wa youtube yatanzweho ibitekerezo bitandukanye bikugaragariza ukuntu igisirikare cy’u Rwanda gifatwa n’abantu batandukanye biganjemo abanyamahanga kubera imyitwarire yacyo mu butumwa butandukanye cyoherezwamo.
Ikintu benshi mu bagize icyo bavuga kuri iyi nkuru bahurizaho, nuko ingabo z’u Rwanda zatojwe neza, zifite ibikoresho kandi zifite disipuline idapfa kugaragara ku zindi ngabo zikunze gushyirwa mu majwi hirya no hino.
Nk’uwitwa Eniola Apata yagize ati: “Igisirikare cy’u Rwanda cyatojwe neza, gihabwa ibikoresho. Ndetse n’impuzankano za gisirikare zacyo zirimo imitamenwa zirarenze”.
Uwitwa Jose De Carvalho we avuga ku kuntu ingabo z’u Rwanda zitwaye muri Cabo Delgado yagize ati: “Ingabo z’u Rwanda zakoze akazi keza! Abandi bose bazaba bari hariya mu gisa nk’ibiruhuko no kugenzura uko ibintu byifashe”.
Undi witwa Demosthenes Florival yagize ati: “Ni amakuru meza ku baturage ba Mozambique, Ibihugu bya Afurika byubahwe, by’umwihariko u Rwanda, byemeye gufasha”.
Uwitwa Kgomotso zele nawe yunzemo agira ati: “Abasirikare b’u Rwanda ntibafata ku ngufu abagore, ntibahohotera inzirakarengane z’abasivili, batojwe neza guhangana n’intambara… Bravo Kigali”.
Uwitwa Mest Ernest we yagize ati: “Afurika yishyire hamwe ikorere hamwe turakeneranye… nta kurushanwa kw’igisirikare hano”.
Umunyamozambike witwa Nantakota we yagize ati: “Iyaba Paul Kagame yari Perezida wacu, Umunyamozambike”.
Uwiyita The Comenter we yagize ati: “U Rwanda rufite kimwe mu bisirikare bifite ikinyabupfura muri Afurika. Ntibafata ku ngufu abagore, ntibahohotera abaturage, ntibiba abaturage, ntibica inzirakarengane z’abaturage”.
Uwiyita mozlover5 nawe yagize ati: “Ibisubizo by’Abanyafurika ku bibazo bya Afurika”.
Uwitwa Elton Tivane we yagize ati: “Hari ikintu kitameze neza. Ni gute abasirikare 1000 bashobora guhindura umunzani w’intambara mu byumweru bibiri gusa. Mozambique ifite ahari abasirikare 10,000 none batangiye gutsinda hiyongereyeho gusa 1,000. Ndakeka inyeshyamba zasize buri kimwe zigafata ikiruhuko”.
Undi wagize icyo avuga kuri iyi nkuru ni uwitwa Abdul Rafique Kalembo wagize ati: “Iteka mbona inkuru z’u Rwanda muri Mozambique rukomeza imbere ku rugamba nta n’imwe mbona iz’abasirikare ba Botswana, Afurika y’Epfo na Zimbabwe bagira icyo bakora kandi bari hariya. Haba hari umukino w’ibanga Mozambique n’u Rwanda biri gukina ngo bagaragaze ko ibindi bihugu ntacyo bimaze, cyangwa???”
Ku rundi ruhande, abaturage bakuwe mu byabo n’ibyihebe bishamikiye kuri Leta ya Kiyisilamu mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, bazirikana umusanzu ukomeye w’Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda mu kubohora ibice byari byarigaruriwe n’ibyo byihebe.
Abo baturage baganiriye na RBA bavuga ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zikigera ku butaka bwa Cabo Delgado umutima wasubiye mu gitereko, bagashimira Leta y’u Rwanda na Perezida wa Repubulika Paul Kagame utarazuyaje gutanga ubufasha ubwo yiyambazwaga na Leta ya Mozambique.
Abakuwe mu byabo n’ibikorwa by’iterabwoba bari mu nkambi ya Quitunda, ahitwa Afungi akarere ka Palma mu Ntara ya Cabo Delgado, ituranye n’ahubatswe umudugudu w’icyitegererezo w’abimuwe n’uruganda rwa Gas LNG.
Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Quitunda SP Pedro da Silda Negro, yatanze uburenganzira bwo kwinjira muri iyi nkambi irimo abasaga ibihumbi 10, ndetse afasha no kubona abaturage bavuga Igiswahili dore ko banaturanye na Tanzania.
Mbere ya byose ariko Komanda wa Polisi yabanje gusobanurira abaturage ko abashyitsi abazaniye ari abanyamakuru bo mu Rwanda baje kwihera ijisho ibikorwa by’indashyikirwa by’ingabo na Polisi y’u Rwanda byo kubohora uduce twibasiwe n’imitwe y’iterabwoba ku bufatanye na Mozambique.
Ati: “Nyuma y’ingabo, aba baje ni abanyamakuru hano iwacu tubita majurnalista, aba ni majurnalista bavuye mu Rwanda, baje nyuma y’ingabo z’icyo gihugu zaje kudufasha guhangana n’abakora iterabwoba, baje kureba uko tubayeho”.
Ku bavanywe mu byabo n’ibyihebe, intimba ni yose ku mutima. Bamwe babuze ababo, bamwe bacujwe ibyabo, abandi ibyo byombi byabahuriyeho.
Umwe mu bagore bavanywe mu byabo yagize ati: “Ibyihebe byanyiciye umugabo, bica muramukazi wanjye, umugabo we n’undi mukobwa tuvukana duhuje mama. Dusubirayo nanone bica umuvandimwe wanjye tuvukana. Turagaruka tuba aho, turahangayika imbunda zihora zirasa”.
Umwe mu bagabo uri muri iyi nkambi we yagize ati: “Ibyo biriya byihebe bikora ni bibi cyane. Iyo bageze ahantu bafata abantu bakabica nabi nk’abica ihene, bica umuntu bakamujugunya aho, hari n’aho bacagagura umuntu mo ibice bagasiga ahongaho. Kubera ibyo bikorwa imitima y’abantu bose irashavuye cyane”.
Undi ati: “Byatugizeho ingaruka mu buryo bukomeye nanjye ubwanjye uko umbona batwaye barumuna banjye 2 n’abana 2 na n’ubu ntibaragaruka, ubwo ibyihebe byinjiraga muri Palma, baraje barabatwara ariko kugeza n’ubu ntibarabagarura”.
“[…] Ibyihebe byaraduteye mu gihugu cyacu, abantu twari twibaniye neza baraza bica abirabura bica abazungu, ibintu byarangijwe, ibintu byinshi cyane”.
Kuva abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bagera muri Mozambique mu gihe cy’ibyumweru bitatu bishize, bafatanyije n’inzego z’umutekano z’iki gihugu bamaze kwirukana ibyihebe byajujubije abaturage mu mijyi n’udusantere tw’ubucuruzi dutandukanye.
Ibibera ku rugamba, abaturage barabikurikira kandi byabateye no kugaragaza icyo batekereza ku nzego z’umutekano z’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’iki gihugu cyatabaye Mozambique ku ikubitiro.
Umwe ati: “Kuva bahagera bagaragaje ko bahawe amasomo ahagije yo guhangana n’iterabwoba. Ku bw’ibyo turabashimiye cyane, turashima Ingabo z’u Rwanda, kandi tunashimira Perezida Paul Kagame, kubera ukuntu yadutabaye akaba akomeje kudutabara kugeza magingo aya uburyo yohereje ingabo ze bigaragaza ko muri Afurika hari ugutahiriza umugozi umwe. Ku bw’ibyo turamushimye cyane”.
Undi ati: “Tukimara kumva ko hari ingabo z’u Rwanda zije hano, mbere y’uko zinahagera kumva gusa ko hagiye kuza ingabo z’u Rwanda, twatangiye gushimira. Ubu rwose turaryama tugasinzira, turasinzira pe kuva ingabo z’u Rwanda zahagera! Baba bari mu ishyamba twe tugasinzira nta rusaku rw’imbunda tucyumva, ibyihebe ntitukibyumva”.
“[…] Kuri njye kuza kw’Ingabo z’u Rwanda, bituma nshimira cyane kuko ubu turasinzira neza, ntabwo imitima yacu igishikagurika, dutangiye gutuza, kubera kuba barahageze, bagafatanya n’ingabo za hano muri Mozambique, rwose babyumve turabashimiye cyane.”
Agace inkambi y’impunzi ya Quitunda iherereyemo kegereye icyambu cya Afungi ku Nyanjya y’Abahinde.
Uretse kuba muri aka gace hacukurwa gas, haratutumba ibikorwa by’iterambere bitabura kwiyongera mu gihe ibyihebe byaba bitsinzwe burundu.
Ingabo na Polisi y’u Rwanda zambariye uru rugamba, abaturage bo mu ntara ya Cabo Delgado bavuga ko rushimangira ubumwe bw’Abanyafurika no guharanira agaciro k’abatuye uyu mugabane.
Kumenyesha
Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452