Ibyiza byo gusoma ibitabo mbere yo kuryama
Abantu benshi bibaza impamvu akenshi babyukana umunaniro kandi baba baryamye amasha menshi, biyibagiza ko muriki gihe akenshi usanga abantu bakunda guhora ku maradiyo bumva imiziki, kuri za televiziyo bareba amafilime y’uruhererekane cyangwa kuri Telefoni no kuri za mudasobwa bari ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi byose ni bimwe mu bintu bituma abantu b’iki gihe bakunda guhorana umunaniro n’umunabi bakibaza aho biva bikaba amayobera. Ibi byose ushobora kubyirinda witoza kujya usoma ibitabo mbere yo kuryama kuko bizagufasha kuruhura ubwonko mu buryo bwihariye.
Igitangaje utazi buriya n’abaherwe ubona , abenshi basoma ibitabo mbere yo kuryama. Abakoze izi mbuga nkoranyambaga zitubuza kugoheka bafata akanya kanini cyane bagasoma ibitabo mbere yo kujya mu gitanda.
Hari n’abafata amasaha agera kuri ane kugira ngo bakarishye ubwenge, bagasoma ibitabo bakanaruhura ubwonko buba bwafashe umwanya munini butekereza byinshi bitandukanye umunsi wose.
N’ubwo ariko gusoma ibitabo mbere yo kuryama ari byiza na none si byiza gusoma ibitabo birimo ibintu biteye ubwoba kuko bizatuma udasinzira neza ndetse ku bantu bagira ubwoba bikaba byatuma barara bashikagurika mu buriri bityo umumaro gusoma byari kubagirira ntugerweho.
Dore zimwe mu ngaruka nziza zo gusoma ibitabo mbere yo kuryama
-
Bizatuma usinzira neza
Gusoma ibitabo mbere kuryama bizatuma inzozi zawe zigenda neza ndetse binatume ushira iroro, urugero ujye ureba abana bakunda gusoma udutabo turimo inkuru ndende zisekeje. bituma basinzira neza ukagira ngo bari muyindi si . bituma babyuka bameze neza kandi bafite umutuzo n’akanyamuneza kadasanzwe.
-
Bizagabanya umunaniro
Hari abantu baryama mu gitondo mwahura ugasanga amaso yabyimbye cyangwa yatukuye , ibi byose biterwa no kuba atasinziriye neza tutirengagije ko ashobora kuba arwaye amaso, iyi nayo yaba imwe mu ntandaro zatuma abyuka ameze gutyo.
Kuryama umaze gusoma ibitabo bituma ushira umunaniro wose wirirwanye bitewe n’akazi wiriwemo , abahanga bo muri kaminuza yo mu Bwongereza ya Surrey mu bushakashatsi bakoze basanze umunaniro ushobora kugabanuka kugera ku ijanisha rya 64%.
-
Mu kazi kawe uzahorana udushya
Gusinzira bituma umuntu aruhura ubwonko ni n’inzira nziza yo gufasha umuntu kugira udushya mu kazi akora, nkuko twabibabwiye tugitangira abantu bakomeye ku Isi barimo na Bill Gates buriya ngo bakunda gusoma ibitabo cyane mbere yo kuryama.
Gusoma ibitabo mbere yo kuryama bigereranywa no kurebera Isi mu ndererwamo zitandukanye. bituma ureba ibibazo byugarije Isi ndetse n’uko byakemuka, abahanga bemeza ko gusoma bituma ubwonko bukora neza kurusha kujya mu myitozo ngororamubiri[gym].
-
Bituma ushyira imbaraga mu byo ukora
Umuhanga umwe witwa Groucho Marx, yatangaje ko iyo mu rugo iwe bafunguye televiziyo mbere yo kuryama ahita ajya mu kindi cyumba agasoma ibitabo bitandukanye.Gusoma bituma ubwonko bw’umuntu bukora neza bikaba intandaro yo gushyira imbaraga mu kazi umuntu akora akariko kose ka buri munsi.
-
Bituma ugira ugira ibyiyumviro bitandukanye
Raymond Mar, umu psychologist muri kaminuza ya York muri Canada yavuze ko gusoma ibitabo bitandukanye ari kimwe mu bintu bituma umuntu agira ubushishozi budasanzwe, bituma urebera Isi mu yindi ndererwamo. ibi bituma ubasha kuba umuntu utandukanye n’abandi kuko ushobora kumenya uko abandi batekereza ndetse n’uko bashobora kwitwara mu kintu runaka kibaye.