Ibyishimo byari byinshi ubwo abamotari bagarukaga gutwara abagenzi
Byari ibyishimo ubwo abamotari bagarukaga mumuhanda gutwara abagenzi.
Murucyerera rwo kuwa 03 kamena nibwo abamotari bongeye kwemererwa gutwara abagenzi nkuko byari bisanzwe mbere ko hafatwa ingamba zo kurwanya corona virus mu Rwanda, ninyuma y’isuzuma ry’inama yabaminisitiri yateranye kuwa 02 kamena yongera kwemerera abamotari gutwara abagenzi kuri za moto doreko Hari hashize amezi arenga abiri batemerewe gutwara abagenzi.
N’umwanzuro wafashwe nyuma yuko kuwa 01 kamena ariyo tariki yari yemejwe yo gufunguriraho serivise n’ibikorwa bitandukanye bikarangira bidafunguye murwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwizwa rya corona virus.
Inama y’abaminisitiri yabaye kuwa 02 kamena yemeje umwanzuro w’inama yaherukaga hagamijwe kugarura abantu mubuzima busanzwe ariko bakomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda corona virus ndetse no gukomeza guhashya iki cyorezo.
Umumotari utashatse kwivuga izina waganirije teradignews Avuga ko nubwo bitari byoroshye kumara murugo iki gihe cyose ariko biruta kwandura corona virus.
Ati” nibyo kwishimirwa kuba tugarutse mukazi kuko ntibyari byoroshye muri iki gihe cyose gishize ariko nanone ubuzima nibwo bwangombwa ndashimira ubuyobozi bwo bwasesenguye bukongera kutwemera gukora”.
Mubajije uko biteguye gushyira mubikorwa amabwiriza agenga abamotari n’abagenzi muri rusanjye yasubije muri aya amagambo,
Ati” erega iki nikibazo rusanjye sinzi niba Hari umuntu n’umwe udatinya kwandura mugihe ubitinya watinya no kwanduza abandi turabikora nkuko babidusaba n’ubwo byaba bigoye ariko nukurinda ubuzima“.
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gupfa abantu 2, bazize corona virus Leta kandi ikomeza gukangurira abanyarwanda gukomeza kunoza ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya corona virus bambara udupfukamunwa kandi neza igihe cyose ugiye aho uhurira n’abandi ndetse hubahirizwa intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi.