Ibyishimo bidasanzwe ku muganga wishe abarwayi 140 ku bushake
Marc Van Hoey, umuganga w’Umubiligi w’imyaka 57 y’amavuko, yahishuye ko atewe ishema no kuba amaze kwica abarwayi 140 abishaka ndetse ngo abo yashakaga kwica barenga aba.
Yavuze ko yifuje kwica abarwayi 500 mu myaka ishize ntibyakunda ariko n’ubundi akaba agikomeje uru rugamba. Aba bantu yagihe abica abishaka kandi abyemerewe n’amategeko nkuko daily mail ibitangaza.
Amategeko yo mu Bubiligi, yemerera umuganga ubifitiye ububasha kwica umurwayi abona ko atazakira kandi aribwa cyane, mu 2001, Ububiligi nicyo gihugu cya kabiri gikoresha ii tegeko nyuma y’Ubuholandi.
Uyu muganga yakoresheje uburyo bwa ‘euthanasia’, ni uburyo bwo kwica ku bushake umurwayi ugamije kumukura mu bubabare aterwa n’uburwayi bwe biba bigaragara ko butazakira.
Hoey avuga ko bamwe mubo yishe harimo umukobwa wari inshuti ye.
Ati” Umukobwa umwe yari inshuti yanjye kuko nari muzi imyaka irenga 15, yari umukobwa mwiza cyane rwose, umunsi namwisheho, yarabyutse ajya gusukura imisatsi ye, aritunganya asangira natwe shampanye nyuma tumutera urushinge arapfa.”
Umunyamakuru wa daily mail wamusuye, yamusanze mu biro bye amubaza uko yiyumva kuba amaze imyaka irenga 17 yica abantu ndetse n’umubare wabo amaze kwica.
Yamusubije agira ati ” yarabanje arabara, ati ni nk’i 140, yavuze ko yagerageje kuganiriza abagera kuri 500 ngo abice abakize uburibwe ariko bamwe barabyanga ariko n’ubundi birangira bapfuye.”
Uyu muganga asobanura ko abantu benshi yagiye atera urushinge rw’ingusho, yishimira kuba barapfuye batabanje kubabara igihe kirekire ndetse akanagaragaza ko itegeko ryemera ibyo guhuta umurwayi ryaje rikenewe kuko rifasha indembe kwicwa zitarabanza kubabazwa cyane n’uburwayi.