Ibyingenzi byaranze ubutabera mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2017 tugeze kumusozo.
Mu Rwanda ndetse n’ahandi ku Isi, habaye ibyaha byinshi , abagizwe abere bararekurwa, abasanzweho ibyaha barabihaniwe ndetse n’abaketsweho ibyaha bajyanwe mu rukiko. Reka turebere hamwe uko byari byifashe muri uyu mwaka dusoza.
Dr Mugesera ufunzwe kubera uruhare yagize muri Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 banditse bamubeshyera ko arwariye muri gereza kandi arembye, icyo gihe cyari ikinyoma kuko yari muzima. ibi byanditswe n’ikinyamakuru cyandikirwa muri Canada.
Ku wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2017, Ikinyamakuru cyandikirwa muri Canada cyitwa “La Presse”, cyatangaje inkuru ivuga ko Dr Leon Mugesera ufungiye ibyaha bya Jenoside muri gereza ya Nyanza arembye bikomeye.
Mu nkuru iki kinyamakuru cyahaye inkuru umutwe uvuga ngo “la santé de Léon Mugesera se détériorerait de jour en jour”, bivuze ngo ubuzima bwa Mugesera bwaba burushaho kumera nabi uko bukeye.
Icyo Kinyamakuru cyashinjaga Leta y’u Rwanda kumutererana, gusa itangazamakuru ryakoze iperereza rigaragaza ko ayo makuru nta shingiro yari afite,ahubwo risanga Dr Mugesera ameze neza kurusha uko yari ameze mbere.
Jean-Thomas Léveilllé wayanditse, yavuze ko ayo makuru yayahawe n’uwunganira Dr Mugesera, Me Jean Felix Rudakemwa, ndetse n’umugore wa Dr Mugesera witwa Gemma Uwamariya uri muri Canada nkuko Kigali today yabyanditse.
Dr Mugesera ubwe yemereye umunyamakuru wa Kigali Today wamusuye ko nta kibazo cy’uburwayi afite, ahamya ko n’ibicurane bidakanganye yari yarwaye, ubuyobozi bwa gereza ya Nyanza afungiyemo bwamujyanye kwa muganga agahabwa imiti maze agahita akira.
Mu kwezi kwa Mutarama k’umwaka wa 2012, nibwo Leta ya Canada yohereje Leon Mugesera mu Rwanda, uwo musaza ufite imyaka 65, ashinjwa ibyaha bya Jenoside, birimo ‘imbwirwaruhame y’ivangura yavugiye ahitwa ku Kabaya mu 1992.
Umuturage yareze Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa mu izina ry’Abanyarwanda ikirego cye giteshwa agaciro
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanze kwakira ikirego cya Manirareba Herman, wareze Musenyeri Ntihinyurwa Thadeyo amushinja gutesha agaciro umuco Nyarwanda awita uw’igishenzi, akawusimbuza uwa Gikirisitu.
Urukiko rwatangaje ko rwanze kwakira ikirego cya Manirareba rushingiye ku kuba Manirareba yari yareze mu izina ry’Abanyarwanda,akaba nta kigaragaza ko koko ari bo bamutumye.
Ikindi kirego cyateshejwe agaciro,Manirareba yaregaga Musenyeri Ntihinyurwa ngo ni uko yemeje ibonekerwa ry’i Kibeho akavuga ko ari Bikiramariya wabonekeye abantu, mu gihe we ahamya ko ari Nyirarumaga ufatwa nk’ukomokaho ubusizi mu Rwanda wababonekeye.
Ibyo birego bye byose byateshejwe agaciro ariko Manirareba we yanga kuva ku izima avuga ko azakomeza akarega mu nkiko zose azashobora kugeramo.
Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha cyatangiye kuvugururwa
Mu gihe itegeko N° 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ririmo kuvugururwa mu nteko ishiga amategeko y’u Rwanda, hagiye habaho impaka ku ngingo zimwe na zimwe mu gihe iri tegeko ryavugururwaga.
Imwe muri izo ngingo zavuguruwe ni ingingo ya 165 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya ko gukuramo inda byemewe bitewe n’imwe mu mpamvu zo kuba umugore yatwaye inda atayishaka kubera gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu,kuba yarashyingiwe ku ngufu,kuba yatewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri,kuba inda itwiswe ibangamiye cyane ubuzima bw’umwana cyangwa ubw’umubyeyi.
Ibyo byemezwaga gusa iyo nyir’ugusaba gukuramo inda yagaragarije muganga icyemezo cy’urukiko rubifitiye ububasha.
Gusa mu gitabo gishya cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda kirimo kunonosorwa, kujya mu rukiko ntibikiri ngombwa kuko ngo byagiraga ingaruka ku muntu ushaka gukurwamo inda.
Imena Evode wahoze muri guverinoma y’u Rwanda yatawe muri yombi akurikiranyweho itonesha
Imena Evode wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere yatawe muri yombi tariki ya 27 Mutarama 2017 akurikiranyweho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha.
Mu isomwa ry’urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo,urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamwemereye kuburana adafunze.Nyuma yo kuburanisha urubanza mu mizi, Imena yaje kugirwa umwere ku itariki 7 Ukuboza 2017.
Yagizwe umwere mu gihe ubushinjacyaha bwamusabiraga igifungo cy’imyaka irindwi n’indishyi za miliyoni 686Frw.
Ayo mafaranga yari yasabwe na Kompanyi yitwa “Nyaruguru Mining Ltd “kubera ko ngo icyo cyemezo Imena yafahse igihe yari akiri umuyobozi, cyayigizeho ingaruka.
Anne Rwigara yararekuwe, Diane Rwigara n’umubyeyi we baguma muri gereza
Abo mu muryango w’umunyemari Rwigara Assinapol barimo abakobwa be Anne Rwigara, Diane Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline Mukangemanyi Rwigara bahuriraga ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.
Ariko kuri Mukangemanyi hakiyongeraho icy’ivangura n’amacakubiri naho Diane Rwigara we akiharira icyaha cyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano bose bagejejwe imbere y’ubutabera.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bufite bwashingiraho bushinja Anne Rwigara kugambirira guteza imvururu,ahita arekurwa.
Abandi bafatirwa icyemezo cyo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ishobora kongerwa kubera impamvu z’iperereza ariko barajuriye mu rukiko rukuru rwa Kigali icyo cyemezo nticyakurwaho.
Urubanza rwa Sous-Lieutenant Henry Jean Claude Seyoboka rwongeye gusubikwa kugeza mu gihe kitazwi
Seyoboka na we ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yari umusirikare mu zahoze ari ingabo z’u Rwanda (FAR), yagejejwe i Kigali ku itariki 18 Ugushyingo 2016, yoherejwe na Canada.
Urubanza rwe rwaburanishijwe n’urukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo rufata icyemezo cyo kurusubika mu gihe kitazwi, ubwo hari ku itariki 27 Mata 2017.
Byari ku nshuro ya gatatu urubanza rwe rusubitswe kubera impamvu yo kuba atarabona umwunganira mu mategeko.
Seyoboka yagiye agaragaza ko adashobora kuburana mu gihe Minisitiri w’Ubutabera ataramwandikira amwemerera ko Leta izamwishyurira umwunganizi mu mategeko.
Ubushinjacyaha bwa Gisirikare,icyo gihe bwatangaje ko atagomba gushakirwa abamwunganira, kuko amasezerano u Rwanda rufitanye na Canada ateganya ko umuntu woherejwe n’ubutabera ari we ushakirwa umwunganizi, mu gihe Seyoboka we yirukanwe ku butaka bwa Canada.
Cassien Ntamuhanga waregwaga ibyaha bimwe na Kizito Mihigo yatorotse gereza
Cassien Ntamuhanga, umwe mu bareganwaga na Kizito Mihigo bagahamwa n’ibyaha bikomeye, Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda rwatangaje ko yatorotse gereza ya Nyanza (Mpanga) mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 ukwakira.
Mwijoro ryo kuwa mbere kuya 30 ukwakira nibwo abagororwa batatu barimo na Cassien Ntamuhanga waregwaga ibyaha bimwe na Kizito batorotse gereza ya Mpanga, abatorotse ni Sibomana Kirege,Batambarije Theogene na Cassien Ntamuhanga.
Ntamuhanga Cassien mwene Nyirajanja Raphaie na Nyirabahashyi. akomoka mu karere ka Nyarugenge Umurenge Muhima Akagari Kabeza
Sibomana Kirege ni mwene Subwumwe na Nyiramiheto ukomoka mu kagali Birushya Umurenge Nyamyuba Akarere Rubavu. mugihe kandi Batambarije Theogene akomoka mu karere ka Burera Umurenge Gatebe Akagari Rwambongo.
Umuvugizi wa RCS yabwiye Umuseke ko aba bagororwa batorotse bateye ikamba inyuma ya Gereza barayurira baracika.
Cassien Ntamuhanga wahoze ari umunyamakuru kuri Radio ubuntu butangaje yatawe muri yombi mu 2014 ashinjwa guhungabanya umutekano w’ igihugu we na Kizito Mihigo na Jean Paul Dukuzumuremyi.
Mu rubanza rwasomwe mu 2015, Cassien, Kizito na Jean Paul bahamwe n’ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, n’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho.
Umuhanzi Kizito yakatiwe gufungwa imyaka 10, Ntamuhanga Cassien akatirwa imyaka 25 y’igifungo naho Jean Paul imyaka 30.
Karekezi Olivier , umutoza wa Rayon Sports yatawe muri yombi akekwaho gukora ibyaha hifashishijwe ikoranabuhanga nyuma aza kurekurwa.
Karekezi Olivier umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, ku wa gatatu itariki ya 14 Ukwakira, ahagana saa munani z’igicamunsi, nibwo yahamagawe na polisi kwitaba ku ishami rishinzwe ubugenzacyaha, ngo yisobanure ku byo yarakurikiranweho bijyanye n’ubugambanyi bwifashishije ikoranabuhanga.
Iri hamagarwa ryaje mu gihe mu masaha y’igitondo umutoza Karekezi yari yakiriye inkuru y’incamugongo ijyanye n’urupfu rwa mugenzi we Ndikumana Hamadi Katauti watakaje ubuzima azize urupfu rutunguranye.
Yannick Mukunzi na Rutanga Eric bafunzwe igihe gito
Nyuma y’uko Karekezi Olivier yari atawe muri yombi na Polisi y’igihugu , Mukunzi Yannick na Rutanga Eric bakinira Rayon Sports nabo bitabye ubugenzacyaha kugirango bafashe mu iperereza ry’ibanze kubirego umutoza wabo yakekwagaho.
Ku mugoroba wo kuya 21 ugushyingo Yannick Mukunzi na Eric Rutanga bavuye mu maboko ya Polisi.
Urubanza rwa Sous-Lieutenant Henry Jean Claude Seyoboka rwongeye gusubikwa kugeza mu gihe kitazwi
Seyoboka na we ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yari umusirikare mu zahoze ari ingabo z’u Rwanda (FAR), yagejejwe i Kigali ku itariki 18 Ugushyingo 2016, yoherejwe na Canada.
Urubanza rwe rwaburanishijwe n’urukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo rufata icyemezo cyo kurusubika mu gihe kitazwi, ubwo hari ku itariki 27 Mata 2017.
Byari ku nshuro ya gatatu urubanza rwe rusubitswe kubera impamvu yo kuba atarabona umwunganira mu mategeko.
Seyoboka yagiye agaragaza ko adashobora kuburana mu gihe Minisitiri w’Ubutabera ataramwandikira amwemerera ko Leta izamwishyurira umwunganizi mu mategeko.
Ubushinjacyaha bwa Gisirikare,icyo gihe bwatangaje ko atagomba gushakirwa abamwunganira, kuko amasezerano u Rwanda rufitanye na Canada ateganya ko umuntu woherejwe n’ubutabera ari we ushakirwa umwunganizi, mu gihe Seyoboka we yirukanwe ku butaka bwa Canada.
Uwari umunyamakuru wa Radio na TV 10 yahamijwe icyaha cy’ubwambuzi bushukana
Umunyamakuru Mugabushaka Jeanne de Chantal uzwi nka Eminante yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’amezi abiri nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwambuzi bushukana.
Yahawe icyo gihano n’urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru ku itariki 12 Gicurasi 2017, nyuma y’uko yari yatawe muri yombi ku itariki 27 Ugushyingo 2016.
Intandaro yo gutabwa muri yombi kwe, yari amafaranga yakaga abanyamadini ababeshya ko azabashakira ibyangombwa mu buyobozi bw’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) kandi ari uburyo bwo kugira ngo abarye amafaranga.
Eminante yari umunyamakuru akanakunda no kugaragara mu bikorwa byo gutora Nyampinga w’u Rwanda no mu kuyobora ibiganiro mpaka by’ahantu hatandukanye.
Umuhanzi P Fla wari warakatiwe umwaka umwe w’igifungo yararekuwe
P Fla wari umaze umwaka afunzwe kubera kunwa ibiyobyabwenge ku gicamunsi cyo kuwa ukuboza 2017 nibwo yarekuwe, yakirwa n’abaraperi bagenzi be Bull Dog na Fireman ndetse na nyina Nzamukosha Hadija wahise unamutahana.
Hakizimana Murerwa Amani uzwi cyane nka P Fla , kuya 13 Ukuboza 2016 nibwo yari yatawe muri yombi kubera gufatanwa no gukoresha ikiyobyabwenge cya Héroïne bakunze kwita “Mugo”.