Ibyihebe bihanganye n’ingabo z’u Rwanda byaciye pasiteri umutwe bitegeka umugorewe kuwushyira polisi
Ibyihebe bihanganye n’ingabo z’u Rwabda muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado byaciye umutwe w’umupasiteri bitegeka umugore we kuwujyana ku biro bya polisi yo muri aka gace byakambitsemo.
Nk’uko ikinyamakuru Daily Mail dukesha iyi nkuru cyabitangaje, kivuga ko ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize ubwo abarwanyi b’uyu mutwe ukorana na Islamic State basangaga uyu mugabo mu murima bakamushimuta
Uyu mugabo n’umuryango we batuye mu gace ka Nova Zambezia.
Nyuma y’iminsi mike ibi byihebe byamukase umutwe biwuzanira umugore we ngo awujyane ku biro bya polisi ikorera muri aka gace, ayimenyeshe ibijyanye n’urupfu rwe.
Abahaye amakuru iki Kinyamakuru bavuze ko uyu mugore yajyanye umutwe w’umugabo we kuri polisi nk’uko yari yabitegetswe.
Nubwo Ingabo z’amahanga zirimo n’iz’u Rwanda ziri guhashya ibyihebe muri Cabo Delgado ndetse zikabohora bimwe mu bice byari byarigaruriye, haracyagaragara udutero shuma duto twibasira abaturage.
Perezida w’iki gihugu, Filipe Nyusi aherutse kubwira Inteko Ishinga Amategeko ko izi ngabo zatanze umusanzu ukomeye mu gukumira ibitero by’ibi byihebe, aho byavuye ku bitero 160 byagabwe mu 2020 bigera ku bitero 52 mu 2021.
Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yongeye gushimangira ko nta kintu na kimwe u Rwanda rwatse igihugu cye kugira rwemere kujya mu ntambara yo kurwanya imitwe y’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.
Nyusi yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku baturage b’igihugu cye rigaragaza uko igihugu gihagaze. Yari mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku wa Kane ashimangira impamvu ingabo z’amahanga ziri mu gihugu cye.
Uyu Mukuru w’Igihugu wakoreye urugendo i Kigali muri Mata uyu mwaka akabonana na mugenzi we w’u Rwanda ndetse akamusaba ubufasha mu kurwanya imitwe y’iterabwoba, yavuze ko ingabo z’amahanga ziri mu gihugu cye bishingiye ku masezerano y’imikoranire.
Yavuze ko hari amasezerano yasinywe mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda na Mozambique ndetse izindi ngabo z’ibihugu bya SADC ziri mu gihugu cye binyuze mu masezerano agenga uwo muryango igihugu cye cyemeje.
Nyusi yavuze Mozambique ikomeje urugamba rwo kurwanya imitwe y’iterabwoba ndetse ko ibyo biri kugerwaho bigizwemo uruhare n’ubufasha ingabo ze ziri guha izindi ziri muri uru rugamba.
Ati: “Iterabwoba ni nka Virus. Ntabwo ushobora kurirwanya mu mbibi z’igihugu gusa. Turi kurirwanya kugira ngo igice cy’Amajyepfo ya Afurika kibohoke”.
Muri uru rugamba, Nyusi yavuze ko “nta muntu n’umwe wasabye ingurane Mozambique” kugira ngo ajye muri iyi ntambara.
Ubu ibice byinshi by’Intara ya Cabo Delgado byamaze kwirukanwamo imitwe y’iterabwoba yari yarahagaritse ubuzima. Bibarwa ko nibura ibyihebe 200 bimaze kugwa muri uru rugamba.
Bamwe mu bayobozi b’iyo mitwe na bo baguye mu bitero byagabwe n’ingabo zirimo iz’u Rwanda. Ingero zitangwa ni urupfu rwa Rajid Faquir ufatwa nk’umuntu wa gatatu wari ukomeye mu buyobozi bw’iyi mitwe.
Ibice bya Mocimboa da Praia, Palma, Muidumbe na Macomia bisigaye bigenzurwa na Leta nyuma yo kwamburwa abo barwanyi.
Nyusi yavuze ko iyi mitwe y’iterabwoba yigabije Cabo Delgado yari ishingiye ku bujura kandi ko n’abashaka abayijyamo nta kindi kintu kiba kibaraje ishinga kitari ubugugu. Yasabye abajya muri iyo mitwe kongera gutekereza kabiri, bakagaruka mu miryango yabo. Ati “Nta rirarenga”.
Bamwe mu barwanyi bo muri iyo mitwe y’iterabwoba bahunze Cabo Delgado nyuma yo kwatswaho umuriro berekeza mu Ntara ya Niassa, bamwe bakomereza muri Tanzania.
Nyusi yasabye abaturage bo muri Niassa gutuza, kuko inzego z’umutekano ziri gukora ibishoboka byo mu kurwanya iyo mitwe.
Nyusi yatangaje ko ibi bikorwa by’imitwe by’iterabwoba byahitanye ubuzima bw’abantu barenga ibihumbi bibiri mu gihe abarenga ibihumbi 800 bo bavuye mu byabo.