AmakuruIkoranabuhanga

Ibyihariye wamenya ku bantu bane batangiye ubutembere bw’iminsi 3 mu isanzure

Muri iki gihe ibijyanye n’ubukerarugendo mu isanzuro bimaze kugera kuyindi ntera kuri ubu hatangiye urugendo rwa mbere mu isanzure rukozwe n’abantu ku giti cyabo ari bane  batarimo ukora ubushakashatsi mu byisanzure cyangwa ubumenyi bw’ikirere,

Uru ni urugendo ruzamara iminsi itatu mu mushinga wiswe “Inspiration 4”. Ni urwa mbere rukozwe n’abantu badasanzwe ari abahanga mu by’isanzure.

Iri tsinda  ryahagurukiye ahitwa Kennedy Space Center muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ryagiye mu cyogajuru cya Dragon Capsule cyakozwe na Sosiyete isanzwe ikora ubushakashatsi mu isanzure.

SpaceX, niyo yafashe inshingano zo kubayobora ikanabakurikirana aho banyura hose yifashishije abakozi bayo bari ku Isi bakorana n’ikoranabuhanga ryagishyizwemo.

Iryo tsinda riyobowe n’umunyemari w’imyaka 38 witwa Jared Isaacman , akaba asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya Shift4 Payments iteza imbere ibikorwa byo kwishyurana hifashishijwe amakarita ya Credit Card.

Uyu Jared Isaacman niwe washoye menshi muri uyu mushinga dore ko  ari nawe  waguze kiriya cyogajuru cyabatwaye maze abandi batatu abahamo imyanya bitewe no kwishimira ibyo bakoze yumva ko bifite ireme.

Muri uru rugendo  harimo kandi uwitwa Hayley Arceneaux w’imyaka 29 we ngo yahawe amahirwe yo kujya muri uru rugendo kuko akiri umwana muto yarwaye cancer yo mu magufa aza kuyikira.

Uyu musore nyuma yo gukira kanseri  yagarutse  gukorana n’Ibitaro bya St Jude Children’s Research byamuvuye kugira ngo n’abandi bagira uburwayi nk’ubwo yari afite barusheho kwitabwaho neza.

Muri uru rugendo kandi harimo Dr Sian Proctor w’imyaka 51 we yari agiye kuba umwe mu bashakashatsi bakorera Ikigo cy’Abanyamerika gikora Ubushakashatsi mu Isanzure (NASA) mu 2009, abura amahirwe mu cyiciro cya nyuma.

Ikindi wamenya kuri we ni uko asanzwe ari inzobere mu by’ubumenyi bw’Isi n’ubusesenguzi bwabyo.

Amakuru avuga ko yahawe umwanya muri icyo cyogajuru kubera ubugeni bwe no kugaragaza ubumenyi mu bijyanye no kwihangira imirimo.

Uyu we kuri iki cyogajuru yagize uruhare mu ikorwa ry’amadirishya y’icyo cyogajuru bagiyemo.

Bajyanye kandi na Chris Sembroski w’imyaka 42 uyu we yahawe umwanye muri iki cyogajuru kubera impano yahaye Ibitaro bya St Jude kandi Isaacman wakoresheje iki cyogajuru bagiyemo  akaba arimo muri gahunda yo gukusanya miliyoni 200$ yo gushyigikira ibikorwa byabyo.

Uyu mugabo Sembroski yahoze mu Ngabo za Amerika zirwanira mu Kirere (US Air Force) ndetse ni umwenjeniyeri mu Kigo cya Lockheed Martin cyamenyekanye mu gukora intwaro, indege no gucunga amakuru mu by’umutekano.

Itsinda riri muri urwo rugendo ryahawe amahugurwa y’amezi atandatu na SpaceX ku buryo bazitwara n’ibyo bazagenda bakora bageze mu isanzure.

Nubwo SpaceX yatangaje ko Inspiration 4 izaba irimo abantu batari abahanga mu by’isanzure gusa, icyogajuru kibatwaye kizagera mu ntera ya kilometero 575 kandi kizazenguruka aho ari ho hose mu isanzure.

Ugereranyije n’icy’umunyemari w’Umwongereza, Richard Branson, uheruka kujyayo muri Nyakanga 2021, kizagera kure cyane kuko we n’itsinda ry’abantu batanu bageze mu ntera ya kilometero 90.

Umunyamerika, Jeff Bezos, na we wagiyeyo muri uko kwezi ari kumwe n’itsinda ry’abandi batatu, yagarukiye muri kilometero 100.

Isaacman yatangaje ko yishimiye kuba icyogajuru bagiyemo kizagera kure cyane ugereranyije n’aho ibindi bikunze kugarukira.

Umunyemari w’Umunyamerika akaba na nyiri SpaceX, Elon Musk, yavuze ko ashaka guhindura abantu “ibiremwa bishobora gutura ku mibumbe itandukanye”.

Abantu bane batarimo umushakashatsi mu by’isanzure batangiye urugendo ruzamara iminsi itatu mu isanzure mu mushinga wiswe “Inspiration 4”.
Iri tsinda ry’abasivile gusa rigiye bwa mbere mu isanzure rigizwe n’abagore babiri n’abagabo babiri

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger