AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Ibyihariye ku bagore barinda umutekano wa Perezida wa Tanzania Mama Samia Suluhu wasuye u Rwanda

Kuva Mama Samia Suluhu Hassan yarahirira kuyobora Tanzania yahise yishimirwa na benshi ari nako amenyekana cyane hirya no hino ku Isi kubera ukuntu urugendo rwe ruba ruteguye kandi acungiwe umutekano n’abagore gusa.

Madam Samia hari abari batangiye kubona ko atazashobora kuyobora igihugu cya Tanzania, yahise yiyegeraza ab’igistina gore cyane ndetse ahindura ekipe imucungira umutekano, murwego rwokwerekana no n’abagore bashoboye bakora nk’ibyo abagabo bakora kandi bakabikora neza.

Madam Samia Suluhu Perezida wa mbere wa Tanzania w’umugore , akoresha abamucungira umutekano aho agiye hose babagore kandi bafite imyitozo ihambaye kandi bubatse umubiri kuburyo bugaragara biteguye guhangana n’umwanzi aho yaba aturutse hose.

Aba barinzi ba Madam Samia akenshi baba bambaye imyambaro y’umukara n’inkweto z’umukara rimwe na rimwe bagatega n’igitambaro m’umutwe nk’abategarugori ibi bimenyerewe k’umugore w’umunyafurika wo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Aba barinzi ba Madam Samia Suluhu bakoze agashya muri Kenya ubwo yari muruzindo rw’akazi muri icyo gihugu berekanye ko bashoboye kanditojwe neza cyane kurinda umukuru w’igihugu kuko wabonaga buri kimwe cyose bacyitayeho yaba uko yinjira mu modoka uko ayivamo naho akandagira hose birinda icya mukomeretsa.

Nk’ uko amateka abigaragaza Madam Samia Suluhu Hassan siwe mu ntu wa mbere w’ubatse ikipe y’abamucungira umutekano b’igitsina gore gusa , muri Afurika umukuru w’igihugu wari ufite abamucungira umutekano aba twita aba Bodyguards b’abagore ni Muhammad Abu Minyar al-Gaddafi wahoze ari Perezida wa Libya yakoreshaga abagore bintyoza mu gisirikare akaba aribo bamucungira umutekano.

Muri Kenya hari umunyamategeko witwa Anab Gure akaba n’umuyobozi w’ agace ka Garissa mu minsi ishize mu kwezi kwa Kanama mu 2021 nawe yagaragaye arinzwe n’abagore babiri bambaye umwamboro wa hijab kandi bafite intwaro avuga ko yabahisemo kubera ko abaona bakora akazi kabo neza kurusha abagabo.

Arab Gure yanavuze ko aba barinzi be bakoranye ingenzo nyinshi nk’urwo bagenze rwa kilometero 1o hafi y’umupaka wa Somalia kandi babyitwayemo neza cyane.

Uretse Madam Samia Suluh hari undi mugore witwa Camilla, the Duchess of Cornwall, aherutse kugaragara mu Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho yari kumwe na N’igikomangoma cy’Ubwongereza Prince Charles muruzinduko rw’iminsi itatu i Dubai, Abu Dhabi na Al Ain.

Muri uru ruzinduka uyu Camilla nawe yari aherekejwe n’abarinzi be babagore kandi bose bitandiye .

Uru ruzinduko rwari rugamije ibijyanye n’ivuga butumwa no guteza imbere igitsina gor mu buyobozi cyangwa se uburinganire, benshi bakunze ifoto y’umugore Camilla wari ufite abamurinze babagore bambaye imyamboro ya hijab na abaya mu rwego rwo kwerekana ko bashoboye , benshi batangiye kuyita ifoto y’umwaka mu 2016.

Mama Samia Hassan Suluhu wari Visi Perezida kuva mu mwaka wa 2015, ni Perezida wa Tanzania yagiye k’ Ubuyobozi asimbuye Perezida John Magufuli wapfuye kuri uyu wa Gatatu, Leta igatangaza ko yazize ibibazo by’umutima.

Ku Banyatanzania benshi, Samia Hassan Suluhu, w’imyaka 61, yamenyekanye cyane kurushaho ubwo yagirwaga uwungirije umukuru w’akanama ko mu nteko ko gutegura itegekonshinga rishya mu 2014.

Kubera ko inteko yatangazaga ibikorwa bitandukanye kuri televiziyo birimo kuba, kandi n’Abanyatanzania benshi bafite amashyushyu (amatsiko) yo kumenya ibirimo kuba, isura ya Samia yatangiye kumenyerwa mu maso ya benshi ndetse n’ubushobozi bwe bwo kuyobora burigaragaza.

Ubwo CCM yatsindaga amatora rusange yo muri 2015 – avugwa ko ari yo ya mbere yabayemo guhatana cyane mu mateka y’iki gihugu, Samia yanditse amateka aba umugore wa mbere ugeze kuri uwo mwanya wa Visi Perezida kuva Tanzania yatangira kubaho nk’igihugu.

Mama Samia yashakanye n’umugabo we Hafidh Ameir mu 1978, babyaranye abana bane. Umwana we uzwi cyane ni uwitwa Wanu, uyu akaba ari umudepite mu nteko ishingamategeko ya Tanzania.

Samia afite impamyabumenyi mu bukungu yo ku rwego rwa ’postgraduate diploma’ yakuye kuri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza. Yize kandi imitegekere kuri Kaminuza ya Mzumbe muri Tanzania.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger