AmakuruAmakuru ashushye

Ibyibanze wamenya ku bayobozi bashya b’uturere

Kuri ubu icyumweru ntikirashira hamenyekanye abayobozi bashya b’uturere, bagiye kuyobora Manda y’imyaka itanu iri imbere.

Aba batowe mu bihe bidasanzwe aho ubukungu bw’igihugu n’imibereho y’abaturage muri rusange yasubijwe inyuma n’icyorezo cya Covid-19.

Aba bayobozi bashya b’uturere 27 barahiriye inshingano zabo kuri uyu wa Mbere w’iki cyumweru, banzika bajya mu mwiherero kugira ngo bamenye uburemere bw’inshingano zibategereje n’uburyo bazabyitwaramo ngo bazigereho.

Abayobozi 500 baherutse gutorerwa kujya mu Nama Njyanama na Nyobozi mu Turere twose wongeyeho na komite nyobozi ku rwego rw’intara n’Umujyi wa Kigali bahurijwe i Gishari mu karere ka Rwamagana mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda mu mwiherero mbere yo gutangira imirimo mishya ku batowe. up

Muri aba batowe icyo wamenya ni uko abafite Ph.D. ari babiri gusa naho 14 bafite Master’s mu gihe abafite Bachelor’s ari 11

Ikindi ni uko umuto muri bo afite imyaka 35 naho umukuru akagira 53

Muri aba bayobozi bashya b’uturere ba Meya 12 batorewe manda ya kabiri

Muri 27 batowe abagore ni umunani mu gihe abagabo ari 19 .

Mu gutorwa si urugendo rwari rworoshye kubera ko ubwo amatora yatangiraga, kugira ngo umuntu yemererwe kwiyamamaza muri komite nyobozi y’akarere yasabwaga kubanza gutorwa mu bajyanama 17 b’Akarere.

Ku ikubitiro, ba Meya 16 bari bageze ku mpera ya za manda bongeye kwiyamamariza kujya mu nama njyanama.

Aha ntitubariramo Janvier Gashema wayoboraga Akarere ka Nyaruguru by’agateganyo, kuko yari Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, asigariraho Habitegeko Francois wari umaze kugirwa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, manda ye isigaje amezi make atatuma hategurwa amatora yo kumusimbuza.

Uyu Gashema yongeye gutorerwa umwanya we wa Visi Meya.

Muri ba bandi 16 twagarutseho haruguru bane bananiwe gutorwa mu bajyanama, barimo Jeannine Niwemuremyi wayoboraga akarere ka Musanze, Kayumba Ephreim wayoboraga Akarere ka Rusizi, Godefroid Ndayambaje wayoboraga Akarere ka Ngororero na Emerance Ayinkamiye wayoboraga Akarere ka Rutsiro.

Abandi bakandida 12 bagumyeho cyangwa bongeye kugirwa icyizere ni Marie Chantal Uwanyirigira (Burera),  Richard Mutabazi (Bugesera), Richard Gasana (Gatsibo), Radjabu Mbonyumuvunyi (Rwamagana), Jacqueline Kayitare (Muhanga), Valens Habarurema (Ruhango), Erasme Ntazinda (Nyanza), Ange Sebutege (Huye), Jerome Rutaburingonga (Gisagara),  Appolonie Mukamasabo (Nyamasheke), Antoinette Mukanyirigira (Nyabihu) na Vestine Mukarutesi (Karongi).

Mu bayobozi b’uturere batowe [ba Meya] harimo abashya 15, mu gihe abandi 12, bari basanzwe muri iyi mirimo aho bari bayimazemo imyaka igiye itandukana bitewe n’igihe bagiriyeho.

Abatowe ni Komite igizwe n’Umuyobozi w’Akarere, Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere ndetse n’Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.

Bagaragaye bose mu mpuzankano ya Polisi y’u Rwanda

Uwanyirigira Marie Chantal watorewe kuyobora akarere ka Burera afite iimyaka 40, akagira n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s) mu bijyanye n’uburezi.

Yatangiye kuyobora aka karere mu 2019 asimbuye Uwambajemariya Florence wari umaze kugirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba.

Nizeyimana Jean Marie Vianney watorewe kuyobora akarere ka Gakenke afite imyaka 45 y’amavuko, n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0).

Mbere yo gutorwa yari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruliwo muri ako Karere. Yasimbuye Nzamwita Déogratias wari umaze imyaka 10 ayobora ako karere.

Nzabonimpa Emmanuel w’imyaka 40 ni we watorewe kuyobora akarere ka Gicumbi afite impamyabumenyi ya Masters.

Mbere yaho yari umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Gatsibo, umwanya yari amazeho imyaka isaga ine.

Ramuli Janvier w’imyaka 47, niwe watorewe kuyobora akarere ka Musanze afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelors).

Yari asanzwe akuriye Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mukanyirigira Judith, w’imyaka 48 ni we watorewe kuyobora akarere ka Rulindo, na we afite Masters.

Rutaburingoga Jerome ni umugabo w’imyaka 37, niwe watorewe kuyobora akarere ka Gisagara akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelors).

Sebutege Ange w’imyaka 39 yatorewe kuyobora akarere ka Huye manda ya kabiri. Afite imyamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, Bachelor’s.

Mbere yo kuyobora Huye guhera mu 2018, Sebutege yakoraga mu Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, ahagarariye ishami rishinzwe imitangire myiza ya serivisi n’itumanaho.

Kamonyi igiye kuyoborwa na Dr Nahayo Sylvere w’imyaka 43, akaba ari muri bake cyane batorewe kuyobora uturere bafite impamyabumenyi y’ikirenga, PhD.

Akarere ka Muhanga kazakomeza kuyoborwa na Kayitare Jeacqueline w’imyaka 45 wongejwe manda ya kabiri, akaba afite Masters.

Niyomwungeri Hildebrand w’imyaka 36 ni we watorewe kuyobora akarere ka Nyamagabe, akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Nyanza izakomeza kublyoborwa naNtazinda Erasme w’imyaka 53,umwe muri ba meya bagiriwe icyizere cyo kongezwa manda. Na we afite impamyabumenyi ya Masters.

Nyaruguru Murwanashyaka Emmanuel w’imyaka 46 ni we watowe, afite masters.

Mu karere ka Ruhango Habarurema Valens w’imyaka 42 ni we watowe, we afite imamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, Bachelors.

Mu karere ka Bugesera Mutabazi Richard w’imyaka 42 yatorewe gukomeza kuyobora Akarere, na we afite Masters.

Gasana Richard w’imyaka 46 yatorewe manda ya kabiri ayobora akarere ka Gatsibo nawe akaba afite Masters.

Akarere ka Kayonza kazayoborwa na Nyemazi Jean Bosco w’imyaka 35 ni we muto mu batorewe kuyobora uturere, na we akaba afite masters.

Rangira Bruno w’imyaka 42 ni we watorewe kuyobora akarere ka Kirehe , nyuma y’igihe ari Umujyanama w’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali. Na we afite Masters.

Niyonagira Nathalie w’imyaka 43 ni we watorewe kuyobora Akarere ka Ngoma. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, Bachelors.

Gasana Stephen w’imyaka 46 ni we watorewe kuyobora akarere ka Nyagatare, afite Bachelors.

Mu karere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab w’imyaka 46 yatorewe manda ya kabiri, akaba afite Masters.

Mukarutesi Vestine w’imyaka 48 ni we watorewe kuyobora akarere ka Karongi, afite Bachelors.

Nkusi Christophe w’imyaka 50 ni we watorewe kuyobora akarere Ngororero, afite Bachelors.

Mukandayisenga Antoinette w’imyaka 47 ni we watorewe kuyobora akarere ka Nyabihu, afite Bachelors.

Mukamasabo Appolonie w’imyaka 43 ni we watorewe kuyobora akarere ka Nyamasheke, afite impamyabumenyi ya Masters.

Mu karere ka Rubavu Kambogo Ildephonse ufite imyaka 43 ni we watowe, afite impamyabumenyi ya Masters.

Kibiriga Anicet w’imyaka 45 ni we watorewe kuyobora akarere ka Rusizi, ari na we wa kabiri mu batorewe kuyobora uturere ufite impamyabumenyi y’ikirenga, PhD.

Akarere ka Rustiro ubu kayobowe na Murekatete Triphose w’imyaka 45, afite Master’s mu bijyanye n’imikorere y’ibigo by’imari iciriritse (Microfinance).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger