AmakuruPolitiki

Ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri yo ku wa 11 Ugushyingo 2022 n’impinduka zibikubiyemo

Ku wa Gatanu, tariki ya 11 Ugushyingo 2022, inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

1 . Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukwakira 2022.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje amasaha y’amasomo mu mashuri n’amasaha y’akazi ku bakozi mu Rwanda, hagamijwe guteza imbere ireme ry’uburezi, kongera umusaruro ukomoka ku kazi no kunoza imibereho myiza y’umuryango, ku buryo bukurikira :

. Mu mashuri, amasomo azajya atangira saa mbiri n’igice za mu gitondo (8:30 am) ageze saa kumi n’imwe za nimugoroba (5:00pm).

. Ku bakozi, amasaha y’akazi ku munsi ni umunani (8), guhera saa tatu za mu gitondo (9:00 am) kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00 pm) hatabariwemo isaha imwe y’ikiruhuko. Hagati ya saa mbiri (8:00 am) na saa tatu za mu gitondo (9:00 am), abakozi bashobora gukora bifashishije ikoranabuhanga, cyangwa bakitabira akazi aho bakorera mu gihe hari impamvu yihutirwa.

Serivisi z’ingenzi zihabwa abaturage zizakomeza gutangwa mu masaha yose y’umunsi. Uyu mwanzuro uzatangira gushyirwa mu bikorwa guhera muri Mutarama 2023. Amabwiriza arambuye ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingengabihe nshya y’amasomo ku banyeshuri n’amasaha y’akazi ku bakozi azatangwa na Minisiteri zibishinzwe.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida ritanga imbabazi ku bagororwa 12 bakatiwe n’inkiko nyuma yo guhamwa n’ibyaha binyuranye n’Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’uwakatiwe ku bantu 802 bahamwe n’ibyaha binyuranye.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko n’amateka bikurikira :

. Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki y’Abarabu Itsura Amajyambere mu by’Ubukungu muri Afurika, yerekeranye n’inguzanyo igenewe umushinga wo gusana umuhanda wa Nyacyonga-Mukoto.

. Iteka rya Perezida rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’Umurenge, Akagari n ‘Umudugudu.

. Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho sitati yihariye igenga abagize Urwego Rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu Gucunga Umutekano (DASSO).

. Iteka rya Minisitiri rigena ibigenerwa abanyeshuri n’inguzanyo yo kwiga.

. Amabwiriza ya Minisitiri ashyiraho insimburamubyizi n’amafaranga y’urugendo ku bagize mama Njyanama y’Umurenge n’amafaranga y’insimburamubyizi ahabwa abagize mama Njyanama y’Akagari.

5. mama y’Abaminisitiri yemeje porogaramu n’ingamba zikurikira :

. Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga cyo kurengera Ibidukikije “Green Climate Fund”, yerekeranye n’uburenganzira bwihariye n’ubudahangarwa by’Ikigega Mpuzamahanga cyo Kurengera ibidukikije.

. Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango ushinzwe Itumanaho muri Afurika y’Iburasirazuba.

. Gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe.

. Gahunda y’Igihugu y’uburyo abaturage bo mu ngo zifite amikoro make bivana mu bukene mu buryo burambye.

. Gahunda ivuguruye ya VUP Umurenge.

. Gahunda yo kwishyuza abahawe inguzanyo ya buruse, amafaranga yishyuwe agashyirwa mu kigega kizajya gifasha abanyeshuri kugura mudasobwa zigendanwa (laptops).

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano akurikira :

. Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Bihongora Hydropower Limited yo kubaka no gucunga urugomero rw’amashanyarazi ruzatanga Megawati 4,22 (4.22mw) ku mugezi wa Bihongora mu Karere ka Rubavu.

. Amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Trace Global yerekeranye no kwakira mu Rwanda itangwa ry’ibihembo bizwi nka Trace Awards hamwe n’iserukiramuco ry’ibikorwa bitandukanye.

. Amasezerano yo kugurisha imigabane Akarere ka Burera gafite muri Burera College of Trade, ikegukanwa na Noguchi Holdings Ltd.

. Amasezerano yo kugurisha Hoteli y’Akarere ka Burera yitwa “Burera Beach Resort Hotel”, ikegukanwa na La Paillotte Ltd.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Abahagarariye ibihugu by’amahanga mu Rwanda n’uhagarariye inyungu z’u Rwanda mu mahanga bakurikira :

Ambasaderi/ High Commissioner

. Bwana Asian Alper Yüksel, Ambasaderi wa Repubulika ya Turukiya (Türkiye) mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

. Bwana Nicholaos Manolis, High Commissioner wa Repubulika ya Shipule (Cyprus) mu Rwanda, afite icyicaro i Doha.

Uhagarariye inyungu z’Igihugu (Honorary Consul)

. Bwana Prajwal Jung Pandey, Uhagarariye inyungu za Repubulika y’u Rwanda i Kathmandu muri Nepal.

8. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira :

Muri Sena

. Maurice Kabandana, Director of Communication Unit

. Joseph Migambi, Table Officer

Muri Minisiteri y’Ubuzima

. Amanda Rurangwa, Chief Technical Advisor

Mu Kigo gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda

. Jean Prosper Welcome Mbonyimfura, Good Manufacturing Practices and Good

Laboratory Practices Analyst

. Ines Uwineza, Director of Medicines and Cosmetics Testing Unit

. Alain Nyirimigabo Katembezi, Director of Food Testing Unit

Muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda

. Cassien Karangwa, Director of Trade Promotion Unit

Mu Rwego rushinzwe Ubutasi ku Mari

. Doreen Mutesi, Director of Administration and Finance Unit

Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no Ku rengera Umuguzi

. Ildephonse Niragire, Director of Farm Products and Processes Inspection Unit

. Ephrem Charite, Director of Human Resources and Administration Unit

. Robert Mugisha, Director of Registration and Licensing Unit

. Joseph Mutabazi, Director of Industrial Products and Market Surveillance Unit

Mu Kigo cy’Igihugu gishirtzwe Guteza imbere Amakoperative

. Emmanuel Usengimana, Director of Financial Services Cooperatives Development and Sustainability Unit

Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco

. Jean Nepomuscène Ngwije, Director of Delinquency Prevention and Reintegration Unit.

. Jean Marie Vianney Niyitegeka, Director of Social and Health Rehabilitation Unit

. Colette Zigama, Director of Administration and Finance

. Jean Damascène Nshimiyimana, Director of Health and Social Rehabilitation Unit at Iwawa Rehabilitation Center (IRC)

. Jean Noel Nzamwita, Director of Health and Social Rehabilitation Unit at Nyamagabe Rehabilitation Center (NRC)

Mu Ntara y’Iburasirazuba

. Richard Ndahiro, Director of Planning and Budgeting Unit.

9. Mubindi :

. Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda nThshingano Mboneragihugu yamenyesheje inama y’Abaminisitiri ko guhera ku itariki ya 14 Ugushyingo 2022 kugeza ku ya 28 Gashyantare 2023, mu Turere twose hateganyijwe igikorwa cy’Urugerero rw’Inkomezabigwi.

. Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 18 Ugushyingo 2022 hateganyijwe Umunsi Nyafurika ngarukamwaka w’Inganda. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Duteze imbere Inganda muri Afurika : Icyerekezo gishya cy’inganda zigamije kugera ku iterambere nrambye mu by’ubukungu.

. Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yamenyesheje mama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 9 Ukuboza 2022, u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya ruswa.

Bikorewe i Kigali, ku wa 1 1 Ugushyingo 2022.

Dr. Edouard Ngirente

Minisitiri w’Intebe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger