AmakuruAmakuru ashushye

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2019

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye ku wa  Mbere, tariki ya 29 Nyakanga 2019, muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, yemeje imyanzuro ikurikira .

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 24 Kamena 2019.

2. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe:

  • Inkomoko y’inyongera y’amafaranga yo kunganira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza;
  •  Gahunda y’imihigo y’umwaka wa 2019/2020 n’iby’ingenzi bizibandwaho.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje ivugururwa ry’inzego n’ibigo bya Leta 
hagamijwe kongera ubushobozi, gukoresha neza umutungo wa Leta no kunoza imikorere n’imitangire ya serivisi, ndetse inemeza bimwe mu bigo bya Leta bizagira icyicaro mu migi yunganira uwa Kigali.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

Umushinga w’itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta;

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo y’inyongera hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere, agenewe gahunda ya II yo kongera uburyo bwo kwegereza abaturage amashanyarazi;

Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya

Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Kigamije Guteza Imbere Ubuhinzi, agenewe umushinga wo kuhira no gucunga neza ibyogogo by’amazi mu Karere ka Kayonza;

Umushinga w’itegeko rigenga ibipimo n’ingero mu Rwanda hagamijwe guhuza ibipimo bikoreshwa ku rwego mpuzamahanga;

Umushinga w’itegeko rishyiraho ikigo gishinzwe imicungire myiza y’umutungo kamere w’amazi mu Rwanda;

Umushinga w’itegeko rishyiraho ikigo gishinzwe imicungire myiza y’amashyamba mu Rwanda;

Umushinga w’itegeko rihindura itegeko rigenga abantu n’umuryango hagamijwe kworoshya itangwa rya serivisi z’irangamimerere;

Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano ashyiraho ikigo nyafurika gishinzwe imiti, hagamijwe igenzura ry’ubuziranenge bw’imiti n’ibiyikomokaho ku mugabane wa Afurika;

Umushinga w’itegeko rishyiraho Pariki y’Igihugu y’Akagera.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka ya Perezida akurikira:

Iteka rya Perezida rigena umubare w’abagize inama y’abajyanama b’Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, igihe bamara ku mirimo n’uko basimburwa;

Iteka rya Perezida rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa abashinjacyaha b’umwuga, abagenzuzi, umunyamabanga mukuru n’abakozi bunganira abashinjacyaha.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka ya Minisitiri w’Intebe akurikira:

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana ubutaka mu mutungo rusange wa Leta rikabushyira mu mutungo bwite wayo mu rwego rw’ishoramari;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo by’Ubushinjacyaha Bukuru;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa abandi bakozi bunganira bo mu Bushinjacyaha Bukuru;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana KAYIRANGA RUKUMBI Bernard wari

Civil Litigation/Senior State Attorney muri Minisiteri y’Ubutabera guhagarika akazi mu gihe kitazwi;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Dr. MUHAYIMPUNDU RIBAKARE wari Umuyobozi w’Ishami ryo kwita no kuvura indwara ya SIDA mu Kigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri rikurikira:

Iteka rya Minisitiri rigena ibipimo fatizo by’ikibanza cyagenewe inyubako.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagarira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rw’Abambasaderi:

Dr. Thomas KURZ: Ambasaderi wa Repubulika Yunze Ubumwe y’u Budage mu Rwanda ufite icyicaro i Kigali;

Bwana Glad Chembe MUNTHALI: Ambasaderi wa Repubulika ya Malawi ufite icyicaro i Dar-es-Salaam muri Tanzaniya;

Madamu Marie-Antoinette Zitane ROSE-QUATRE: Ambasaderi wa Repubulika ya Seyishele ufite icyicaro i Pretoria muri Afurika y’Epfo

Bwana Doudou SOW: Ambasaderi wa Repubulika ya Senegal ufite icyicaro i Kigali.

9. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira:

Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (METEO RWANDA)

Abagize Inama y’Ubutegetsi:

-  Dr. MBARUSHIMANA KAGABO Désiré: Perezida;

-  Madamu TUSHABE Rachael: Visi Perezida;

-  Cpt. GAKOMATI Justin;

-  Bwana HUGUES Mike;

-  Bwana NUWAMANYA Emmanuel;

-  Dr. MUCYO Sylvie;

-  Bwana NGENDAHIMANA Pascal.

Mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB)

-  Dr. KAYITESI Usta: Umukuru w’Urwego (Chief Executive Officer);

-  Dr. NIBISHAKA Emmanuel: Umukuru w’Urwego wungirije (Deputy Chief Executive Officer).

Mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC)

-  Dr. NSANZIMANA Sabin: Umuyobozi Mukuru (Director General);

-  Madamu UMUTONI Angela: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara y’ibicurane by’ibiguruka n’izindi ndwara zandura;

-  Madamu BALISANGA NYIRAMAZAYIRE Hélène: Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurinda indwara zikomoka ku biribwa n’amazi byanduye.

Mu Kigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze 
(LODA)

Madamu NYINAWAGAGA Claudine Marie Solange: Umuyobozi Mukuru (Director General).

Muri Muhabura Multichoice Ltd

Madamu NKUNDA Laetitia: Umuyobozi Mukuru (Director General).

Muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu

-  Bwana SINYIGAYA Silas: Visi Perezida;

-  Bwana RWAMUKWAYA Olivier: Umunyamabanga Mukuru.

Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rya Transiporo (RTDA)

-  BAGANIZI Patrick Emile: Umuyobozi Mukuru wungirije (Deputy Director General);
-  Madamu RUTERA Rose: Transport Services Division Manager;

-  Bwana BIZUMUREMYI Jean Damascène: National Urban Roads Division Manager;

-  Bwana MWISENEZA Maxime Marius: Districts and Feeder Roads Division Manager.

Muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM)

-  Bwana NIWENSHUTI Richard: Coordinator of the Single Project Implementation Unity (SPIU);

-  Bwana KAMUGISHA Samuel: Director General of Industry and Entrepreneurship Department.

Muri Minisiteri y’Ibidukikije (MoE)

-  Ir. MANYIFIKA Marc: Director General of Land, Water and Forestry Department;

-  Madamu NISHIMWE Marie Grace: Chairperson of the Institute of Real Property Valuers (IRPV) Regulatory Council.

Muri Serivisi za Minisitiri w’Intebe (PRIMATURE)

-  MUTESI Charity: Umujyanama wa Minisitiri;

-  Government Action Coordination Unit Policy Analysts:

 MUSONERA Germain;

 KARANGWA Ngoma Martial;

 MUKIZA Odile;

 NSANZA Joselyne.

o Muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE)

Bwana MUTANGANA Simon: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuyobozi n’abakozi.

Muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF)

Bwana HAKIZIMANA Alphonse: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuyobozi n’imari.

Muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN)

Madamu BEZA Christine: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuyobozi n’abakozi.

Mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA)

-  Bwana NZEYIMANA Célestin: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ikoranabuhanga;

-  Bwana MUNYAZIBONEYE Emmanuel: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuyobozi n’imari.

o Muri Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL)

Bwana KAREMERA K. John: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gusuzuma indwara zanduzwa n’utunyabuzima.

Mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe Guteza imbere Imiturire (RHA)

Bwana BUCYANA Emmy: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ikoranabuhanga n’imicungire y’amakuru.

Mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro / KIGALI (RP/IPRC- KIGALI) Bwana NSENGIYAREMYE Christophe: Umuyobozi w’ishami rishinzwe igenamigambi.

10. Mu bindi.

Minisitiri w’Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitri ko :

-  Ibirori byo kwizihiza Umuganura 2019 bizaba kuwa Gatanu, tariki ya 2 Kanama 2019 ku nsanganyamatsiko igira iti “Umuganura isôoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”. Umuganura uzizihirizwa ku nzego zitandukanye kuva ku rwego rw’Igihugu,

Akarere, Umudugudu, umuryango ndetse no mu banyarwanda baba mu mahanga mu bikorwa bizamara igihe cy’ukwezi. Ku rwego rw’Igihugu, ibirori byo kwizihiza uwo munsi bizabera mu Karere ka Nyanza;

-  Ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi kuva tariki ya 16 Kanama kugeza ku ya 16 Nzeri 2019, hateganyijwe ukwezi kwahariwe umuco mu mashuri. Muri uku kwezi abanyeshuri bazigishwa ibijyanye n’umuco, indangagaciro, kirazira n’ibindi bikorwa bijyanye n’umuco nyarwanda. Ku rwego rw’Igihugu, gutangiza uku kwezi ku mugaragaro bizabera mu Karere ka Nyarugenge tariki ya 16 Kanama 2019 ku ishuri rya Ecole Privée Marie Auxiliatrice, Rugunga.

o Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitri ko:

-  U Rwanda ruzakira inama ngarukamwaka y’ishyirahamwe rihuza banki nkuru z’ibihugu muri Afurika. Iyi nama izabera muri Kigali Convention Center kuva tariki ya 28 Nyakanga kugeza ku ya 1 Kanama 2019.

-  U Rwanda ruzakira inama ya Alliance for Financial Inclusion Global Policy Forum. Iyi nama izabera muri Kigali Convention Center, kuva tariki ya 9 kugeza kuya 13 Nzeri 2019 ifite insanganyamatsiko igira iti “Ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ridaheza abagore n’urubyiruko”.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitri ko:

-  U Rwanda ruzakira inama nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa izabera muri Kigali Convention Center, kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 6 Kanama 2019, ku bufatanye na Banki y’Isi, Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi, Banki Nyafurika itsura Amajyambere n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buhinzi n’Ibiribwa.

-  Kuva tariki ya 26 kugeza ku ya 29 Kanama 2019 u Rwanda ruzakira inama y’ishyirahamwe Nyafurika ryita ku birayi n’ibijumba. Iyi nama izabera muri Marriott Hotel.

Minisitiri w’Uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitri ko u Rwanda ruzitabira amarushanwa ahuza ibigo by’amashuri yisumbuye mu karere k’Afurika y’iburasirazuba (FEASSSA) azaba ku nshuro ya 19, Arusha, muri Tanzaniya kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 24 Kanama 2019. Aya marushanwa azahuza abanyeshuri 2.450 baturutse mu Rwanda, Uganda, Kenya, Burundi, Tanzaniya, na Sudani y’Amajyepfo.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na KAYISIRE Marie Solange, Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

Twitter
WhatsApp
FbMessenger