AmakuruPolitiki

Ibyavuye mu biganiro byahuje leta ya Kinshasa n’inyeshyamba i Nairobi

Ibiganiro bya Nairobi hagati y’intumwa za leta ya Kinshasa n’abahagarariye imitwe yitwaje intwaro itandukanye na sosiyete sivile mu burasirazuba bwa DR Congo byarangiye bemeranyije gukomeza gushyira intwaro hasi na leta ikubahiriza ibyo basaba.

Bamwe mu bahagarariye iyo mitwe y’inyeshyamba ariko babwiye BBC ko batazishyira hasi mu gihe izindi nyeshyamba zo mu mahanga zigifite intwaro kuko bazifashe “mu kwirwanaho”.

Ibi biganiro bimaze icyumweru kirenga byashojwe kuwa kabiri nyuma y’uko kuwa mbere bitarangiye kuko abahagarariye imitwe yitwaje intwaro na sosiyete sivile bavuze ko batahawe amadorari yose bari bemerewe.

Iki kibazo cyakemutse neza ibiganiro birasozwa, nk’uko BBC ibitangaza.

Umuhuza mu bibazo by’Abanye-Congo, Uhuru Kenyatta, yemeje ko ubunyamabanga bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bwishyuye amafaranga yasabwaga n’abahagarariye imitwe yitwaje intwaro yari mu biganiro i Nairobi.

Mu myanzuro icyenda(9) yafashwe n’ibi biganiro harimo, harimo gushyiraho komite irimo abahagarariye amoko, umuryango wa Africa y’iburasirazuba(EAC), na leta, “bagafasha gufungura imfungwa zidafite ibyaha by’ubwicanyi cyangwa zitabihamijwe”.

Harimo kandi kuba leta yemeye ko abaturiye ibirombe by’amabuye y’agaciro babasha kubibonamo inyungu. Aka karere kavugwa gakungahaye ku mabuye y’agaciro yagiye aba intandaro ya zimwe mu ntambara z’imitwe yitwaje intwaro.

Iyi nama yemeje kandi ko gahunda yo gushyira intwaro hasi no gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi isubirwamo, ikaganirwaho hagati ya leta ya Perezida Felix Tshisekedi n’abo bireba.

Iyi nama yasabye umuryango mpuzamahanga gutera inkunga leta kugira ngo iyo gahunda ishyirwemo imari ihagije maze “ibyemejwe i Nairobi bizagere ku ntego”

I Nairobi, bemeranyijwe “gukomeza guhagarika imirwano no kurekura abana binjijwe mu gisirikare”, ko inama itaha izaba muri Mutarama(1) i Goma na Bunia ikareba aho ishyirwa mu bikorwa ry’iyi myanzuro rigeze.

Bamwe mu bahagarariye imitwe y’inyeshyamba muri ibi biganiro babwiye BBC ko bazashyira intwaro hasi ari uko imitwe ikomoka mu mahanga nayo izishyize hasi kuko bazifashe “mu kwirwanaho”.

Imitwe ya FDLR y’Abanyarwanda, RED-Tabara y’Abarundi cyangwa ADF ikomoka muri Uganda ntirebwa n’ibi biganiro, naho M23 ubu uvugwa cyane mu ntambara mu burasirazuba bwa Congo ntabwo yatumiwe i Nairobi kuko leta yanze kuganira nayo itarashyira intwaro hasi ngo inave aho yafashe.

Wivine Umuhoza waje i Nairobi ahagarariye Abatutsi bo mu ntara ya Kivu ya Ruguru yabwiye BBC ko basaba leta ko bafatwa nk’abanyecongo kimwe n’abandi.

Ati: “Dufite ikibazo cy’ivangura, iyo babonye uri umututsi bakwita umunyarwanda cyangwa umu-M23.”

Ibi biganiro ni ibya gatatu bibereye i Nairobi hagati ya leta n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo, bibiri byabanje umusaruro wabyo ni muto kuko intambara n’ubwicanyi bya hato na hato bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro bitahagaze mu ntara za Kivu ya Ruguru, iy’Epfo, na Ituri.

Abari muri ibi biganiro bavuze ko bizeye ko leta niyubahiriza ibyemerejwe i Nairobi kuri iyi nshuro bizatanga umusaruro.

Ikibazo gikomeye ubu kirimo kuvugwa – umutwe wa M23 umaze gufata igice kinini mu ntara ya Kivu ya ruguru ndetse unateje ubushyamirane hagati ya Kinshasa na Kigali – ntabwo cyagarutsweho cyane muri ibi biganiro.

BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger