Ibyaranze umunsi wa nyuma w’ isoko ry’abakinnyi ku makipe yo Mu bwongereza
Mu gihe habura amasaha make ngo shampiyona y’umwaka w’imikino 2019/20 mu Bwongereza ,Isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryaraye rifunzwe muri shampiyona y’u Bwongereza, gusa ku mugabane w’iburayi mu bindi bihugu isoko riracyafunguye.
Amakipe atandukanye akeneye abakinnyi muri iyi shampiyona ikunzwe na benshi ku Isi yaraye aguze abakinnyi ku munota wanyuma arimo Arsenal , Everton .
Mu bakinnyi baguzwe mu minota yanyuma mbere y’uko iri soko rifunga barimo
Andy Carroli wagiye mu ikipe ya Newcastle asinya amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe avuye muri St James’ Park.. Tottenham nayo yasinyishije umukinnyi wo hagati Giovani LoCelso wavuye muri Real Betis na Ryan Sessegnon wavuye muri Fulham. Iyi kipe ya Fulham yari yizeye kugura myugariro wa Chelsea Micheal Hector mu mafaranga yavuye kuyaguzwe Sessegnon.
Ikipe ya Leicester yasinyishije Callum Hulme wavuye muri Bury. Arsenal yasinyishije umunya-Brazil David Luiz wavuye mu ikipe ya Chelsea aguzwe miliyoni 8 za amayelo £8m.
Everton yasinyishije Alex Iwobi wavuye mu ikipe ya Arsenal aguzwe miliyoni 35 z’amayelo £35m. Wilfried Zaha washakwaga cyane na Everton byarangiye imuretse aguma muri Crystal palace n’ubwo uyu mukinnyi afitanye umubano utari mwiza na nyiri kipe kubera ko yashakaga kuyivamo.
Arsenal usibye David Luiz yanasinyishije Kieran Tierney wavuye muri Celtic akaba yaguzwe miliyoni 25 z’amayelo £25m. mubandi bakinnyi iyi ekipe yasinyishije barimo; Nicolas Pépé wavuye muri Lille yaguzwe £72m; William Saliba wa St‑Étienne we yaguzwe £27m; Kieran Tierney wa Celtic yaguzwe £25m , Gabriel Martinelli wa Ituano yaguzwe £6m na Dani Ceballos intizanyo ya Real Madrid.
Muri rusange amakipe 20 azakina Premier League mu mwaka utaha w’imikino, yose hamwe yatanze agera kuri miliyari £1.438 mu bakinnyi bose yaguze, Arsenal ni yo kipe yitwaye neza ku isoko mu gutanga agatubutse kuko yatanze miliyoni £150.