“Ibyamadini bimwe na bimwe simbyemera idini ni rimwe gusa, idini ry’urukundo” Mani Martin
Umuhanzi ukora injyana ny’Afurika izwi nka Afro Beat Mani Martin aherutse gutangaza ko nta dini abarizwamo hano mu Rwanda, yemeza ko idini agira ari rimwe idini ry’urukundo.
Mani Martin aherutse gutangaza ko ibyo amadini yigisha bimwe na bimwe atabyemera kuko ayafata nk’ inkomoko y’amacakubiri n’umwiryane byuzuye mu Isi y’ikigihe, Kubwe agasanga idini y’ukuri ari idini y’urukundo. Mani Martin kuri ubu nta dini agira abarizwami hano mu Rwanda kuko akenshi usanga ariho haba amacakuburi n’umwiryane muri bamwe mubagize amadini.
Mani burya ngo muriwe ntakunda ibitandukanya abantu cyangwa ikintu cyose cyatuma abantu biyumvanamo ibice kugeza aho umuntu yanga ngusuhuza / gushyingira ahandi ngo nuko badahuje idini.
Nubwo Mani Martin adakunda amadini ahamya ko asenga kandi yubaha Imana n’ubwo atagira idini na rimwe yemera. Kuri we aho basenga Imana bakanemera Yezu Kristo nk’umukiza arahasengera ikindi ni uko asengera mu rusengero cyangwa ahandi abona hamworoheye.
Mani Martin yazamutse mu ruhando rwa muzika ya hano mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nka ” Urukumbuzi” indirimb ifasha benshi mugakiza kugeza na nubu gusa nyuma yaje guhinduraho yererekeza mu kuririmba indirimbo zisanzwe nka “Amazi magari, Serafina, Akagezi ka mushoroza, Same room, Afro nizindi …….. Nyuma yizi ndirimbo abantu benshi batangiye kuvuga ko uyu musore yavuye mu gakiza gusa we ntakunda kubitinda ho cyane avuga umuziki ari mugari yabikoze mu rwego rwo kwagura impano ye.