AmakuruImikino

Ibyahishuwe: Uko Chelsea yitesheje amahirwe yo gusinyisha Kylian Mbappe

Inkuru yasakaye uyu munsi mu binyamakuru bitandukanye ku mugabane w’u Burayi ivuga ko muri 2012 ikipe ya Chelsea yo mu gihugu cy’Ubwongereza yabuze amahirwe yo gusinyisha Kylian Mbappe uri guca ibintu muri iyi minsi bitewe no kutumvikana na nyina umubyara.

Mu gihe uyu musore ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa afite imyaka 19 y’amavuko yonyine, yamaze kuba umwe mu bakinnyi b’ibihangage mu mupira w’amaguru.

Uyu musore kuri ubu afite ibikombe 2 bya shampiyona y’Abafaransa, Cuope de la ligue imwe, Coupe de France ndetse ni umwe mu bafashije cyane ikipe y’Ubufaransa iheruka kwegukana igikombe cy’isi. Hejuru y’ibi, agerekaho kuba ari we mukinnyi muto wahize abandi ku mugabane w’Uburayi ndetse no mu mikino y’igikombe cy’Isi.

N’ubwo bivugwa ko ikipe ya Real Madrid yifuje kuva kera uyu musore wa PSG, amakuru avuga ko muri 2012 Chelsea yari ifite amahirwe yo kumwegukana bikarangira hajemo kidobya.

Iby’aya makuru byahishuwe na Serge Daniel Boga wari ushinzwe gushakira Chelsea abakinnyi muri icyo gihe, wavuze ko yanamuzanye i Cobham aho Chelsea isanzwe ikorera imyitozo akanahita yemeza abantu, gusa bikarangira Chelsea imubuze.

Aganira n’ikinyamakuru Goal.Com, Boga yagize ati”Chelsea ni yo yabanje kumwifuza. Twabikoze mbere ya Real Madrid. Nari imfite inshuti yanjye Denis Chantron yakoraga muri Nike, hanyuma umunsi umwe ndi mu Bufaransa twarahuye arambaza ati’Wigeze wumva umwana witwa Mbappe?’Akinira Bondy, agakipe ko mu ma cartier ya Paris.”

Boga ngo yamubwiye ko atigeze amwumva, uyu mugabo amusaba kuzamureba. Ngo yafashe urugendo ajya kumureba, birangira abwiye mucuti we ko yamubonyemo impano ikomeye.

Boga ngo yaje kubwira Chelsea ibya Mbappe, birangira aje i Londers gukora igeragezwa. Mu mukino we wa mbere bakina na Charlton bayitsinda ibitego 7-0. Boga avuga ko uko Mbappe abica muri iki gihe ari na ko yari ameze icyo gihe.

Nyuma y’icyumweru ngo bamujyanye mu biro, bamubwira ko bamwishimiye gusa bamubwira ko bazongera kumutumaho kuza gukora irindi geragezwa bakazareba nyuma.

Boga akomeza agira ati” Icyo gihe ndibuka uko Mama wa Mbappe yavuze. Yabwiye Fraser mu gifaransa nanjye ndasemura. Yarambwiye ati’Umva, umwana wanjye ntabwo azagaruka. Niba bamushaka, nibamufate ubu kuko mu myaka itanu bashobora kuzamutangaho miliyoni 50 z’ama Euros.”

N’ubwo Boga avuga ko ibyo umubyeyi wa Mbappe yamubwiye byari ukuri kuko yari azi neza umuhungu we, we ngo yahisemo kutabibwira ubuyobozi bwa Chelsea.

Icyo gihe ngo Mbappe yagize amahirwe yo kubonana na Didier Drogba cyo kimwe na Florent Malouda, ndetse yemwe banamuha umwambaro wariho nimero 11 gusa ngo nta ruhare wagize rwo kuba uyu musore yasinyira Chelsea.

Ngo impamvu Chelsea itihutiye guhita imusinyisha ngo ni uko yagize amakenga mu mirindire y’izamu ye. Ni byo ngo yari umuhanga cyane gusa ngo ntiyakoreshaga imbaraga nk’iki gihe kandi ari cyo mu Bwongereza bagenderaho cyane. Ngo kucyitwa kugarira yari umuswa, gusa iyo yafataga umupira yatezaga ibibazo.

Ngo iyi kipe y’i Londres yashakaga kureba niba azagaruka yarisubiyeho ku bijyanye no kugarira ngo kuko ku macenga ho yari igitangaza.

Asanga kuba Chelsea itaramusinyishije ikwiye kubyicuza n’ubwo ifite abakinnyi beza magingo aya.

Boga watandukanye na Chelsea muri 2014 magingo aya arikorera aho azamura impano z’abakinnyi bato. Uyu mugabo ukomoka muri Cote d’Ivoire, ashimagiza Kylian Mbappe nk’umukinnyi w’igitangaza yaba yarabengutse mu mataka ye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger