Ibyagarutsweho mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Al Jazeera
Perezida Kagame yasubije ibibazo bitandukanye birimo agatotsi kakiri mu mubano w’u Rwanda na Uganda avuga ko gakwiye gushakirwa umuti kuko imvano yako gatotsi izwi.
Umukuru w’Igihugu ibi yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye n’umunyamakuru wa Al Jazeera, cyabereye muri Village Urugwiro ku Kacyiru.
Muri iki kiganiro Perezida Kagame yabajijwe ku ngingo zitandukanye zirimo iterambere ry’u Rwanda, icyo atekereza ku gukomeza kuyobora, umubano we na Yoweri Museveni wa Uganda, icyemezo cyo kohereza ingabo muri Mozambique ndetse n’igisobanuro cya opozisiyo kuri we.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyavuye ku busa kiriyubaka none kikaba kigeze aho gitera imbere, gitekanye ariko byose bigizwemo uruhare n’abagituye.
Perezida Paul Kagame yavuze ko mu myaka 27 ishize, abantu basaga n’abadahuje ariko ubu hari intambwe ifatika imaze guterwa.
Yanavuze ko u Rwanda rudashobora gusubira aho rwavuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko hubatswe politiki politiki iteza imbere abaturage.
Ati “Ibyagezweho birivugira. Ntabwo dukora ngo tugere kuri ibyo, dufite indi ntego kandi mu buryo burambye. Icya mbere abantu babigiramo uruhare, icya kabiri bitanga gutekana no gutuza ndetse ni uburyo bwo guhindura imyumvire.”
Umukuru w’Igihugu ari kuyobora manda ya gatatu nyuma yo kubisabwa n’abaturage ndetse akanatorwa mu 2017.
Abajijwe niba azakomeza kuyobora u Rwanda yasobanuye ko iterambere igihugu cyifuza kugeraho ridashingira ku kuba ari ku butegetsi.
Ati “Si ngombwa ko mba ndi ku butegetsi ngo mbone inyungu z’ibyo ndi kuvuga, bimwe mu byiza byarakozwe kandi ndabibona. Hari ibintu byinshi twizeye ko bizaba, byiza kuri twe no ku gihugu. Byashoboka ko bimwe bizabaho ntagihari ariko Abanyarwanda bazabibona cyangwa bagire uruhare mu gutuma bibaho. […] Ni urugendo. Nk’uko nabivuzeho, bizaterwa n’icyo abaturage b’iki gihugu bashaka.’’
Perezida Kagame yabajijwe icyo avuga ku bamushinja guca intege abatavuga rumwe na we, mu gusubiza agaragaza ko abo bakwiye kuba baharanira icyiza ku baturage.
Ati “Opozisiyo irahari, opozisiyo isobanuye abantu bafite imyumvire itandukanye ku bijyanye n’imiyoborere, ibiri kuba mu gihugu.
” Nubwo baba bafite imitekerereze ya politiki itandukanye bahuriza ku kintu kimwe, ari cyo imibereho myiza y’abaturage n’ituze ry’igihugu. Ntekereza ko kuri icyo badashobora kunyuranya.’’
“Sintekereza ko hari uzaza wiyita uwo muri Opozisiyo wumvikana nk’ushaka kunyuranya n’ibyubatswe atekereza ko ashaka gukuraho aba ngo ahungabanye igihugu.”
” Mu yandi magambo, ibyo [ibikwiye abaturage] ni ibintu bishobora kumvikanwaho.’’
Kuva mu myaka ine ishize, u Rwanda na Uganda birebana ay’ingwe kubera ibibazo bitandukanye byagiye bivugwa hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bizakomeza gushaka ibisubizo ku bibazo bihari cyane ko umuzi bwabyo uzwi ahubwo hakenewe guhuza imyumvire.
Ati “Twagize amahirwe yo kubiganira, ndavuga bibiri by’ingenzi. Igice kinini cy’umupaka kirafunze, hari abantu bavuga ngo mufungure imipaka, ducuruze, kandi ni byo buri wese ashaka mu Karere. Kuri twe, ikibazo ni icyatumye mu by’ukuri imipaka ifungwa, gikeneye gukemurwa mbere y’uko ifungurwa.’’
“Twumvise ingero z’aho Abanyarwanda bagira ibibazo cyangwa bakabuzwa kujya muri Uganda gukorerayo ishoramari risanzwe.”
” Inzego zo muri Uganda zihiga Abanyarwanda, aho bababonye, bafite impamvu nyinshi bashyira imbere bavuga ko umutekano muke uterwa n’Abanyarwanda. Twagaragaje n’icyo kibazo.”
” Ariko iyo Abanya-Uganda baje mu Rwanda nta bibazo bagira nk’ibyo Abanyarwanda bahura nabyo muri Uganda.’’
Perezida Kagame nk’umwe mu bagize uruhare mu gufasha Museveni mu rugamba rwo gufata ubutegetsi bwa Idi Amin Dada mu 1979.
Yavuze ko atakivugana na Museveni kubera agatotsi kari mu mubano w’ibihugu byombi.
Ati “Twaravuganaga ariko hashize igihe bihagaze. Hashize igihe, kugeza ubwo ibi bibazo bizaba bikemutse, kuganira ntibikwiye kubaho nta mpamvu ifatika. Muganira iyo muhuje, mukorera hamwe, niba bidahari byaba bimaze igihe?’’
Kuva umwuka mubi watangira hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda rwakunze kugaragariza Uganda ko abaturage barwo bahohoterwa, gusa nta kintu na kimwe cyigeze gikorwa kuri izo mpungenge.