Ibya Selena Gomez na The Weekend byabaye bibi cyane nyuma yigihe gito bakundana
Selena Gomez yatandukanye numuhanzi The Weekend nyuma yamezi icumi 10 gusa bakundana nkuko ikinyamakuru the people kibitangaza. Gomez yatangajeko bitamworoheye gufata uwo mwanzuro wo gutandukana na The Weekend ariko ngo ntakundi yabyakiriye.
Selena Gomez yamaze gutandukana numukunzi we The Weekend bari bamaranye amezi agera kwicumi bakundana , uyu mukobwa ukurikirwa cyane kumbuga nkoranyambaga cyane kurusha abandi
Nyuma yo gutandukana na Justin Beiber , Umuhanzikazi w’icyamamare mu njyana ya Pop na R&B, Selena Gomez yakomeje kugarukwaho mwitangazamakuru avugwa mu rukundo rukomeye na The Weeekend ubusanzwe baririmba injyana imwe .
Iby’urukundo rwabo byavuzweho cyane nyuma yaho amafoto yabo acicikanye ku mbuga nkoranya mbaga bigaragara ko Gomez ndetse na The Weekend baba bari mu rukundo rukabije ariko by’umwihariko ubwo batambukanaga ku itapi itukura (red carpet) ku wa 01 Gicurasi 2017 mu birori bya Met Gala.
Selena Gomez yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye harimo “The same”, “Old love” ndetse na “The heart wants what it wants” n’izindi nyinshi mu gihe The Weekend we azwi muri “Star boy” tutibagiwe “Love me hard” yafatanyije na Aliana Grande.