AmakuruImikino

Ibya Royon Sports na Masudi Djuma ushinjwa umusaruro ubarirwa ku ntoki byabaye ibindi bindi

Nyuma yo yo ku mara igihe umusaruro winjira uza bunyonyombe, Rayon Sports yahagaritse Umutoza wayo mukuru, Masudi Djuma Irambona kubera kutitwara neza muri shampiyona imaze gukinwa imikino 7 ariko akaba afitemo amanota 11 gusa.

Uyu mutoza w’Umurundi wari wahawe akazi mbere y’uko shampiyona itangira,ntiyahiriwe n’urugendo muri iyi kipe kuko yatsinzwe n’abakeba b’ibihe byose aribo Kiyovu Sports na APR FC.

Mu butumwa ikipe ya Rayon Sports yashyize kuri Twitter yayo,yagize iti “Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Masudi Djuma Irambona yahagaritswe n’ikipe kubera umusaruro muke.

Iyi kipe yakomeje ivuga ko Lomami Marcel wari umutoza wungirije ariwe ugiye kuba ayitoza by’agateganyo mu gihe gito.

Muri shampiyona,Masudi yari amaze gutoza imikino 7, atsinze 3 anganya 2 atsindwa 2.

Imikino yose hamwe yatoje Rayon Sports ni 17,aho yatsinda 7 ,anganya 5,atsindwa izindi 5.Yinjije ibitego 16,yinjizwa 16.Yarangije imikino 7 atinjijwe igitego.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Ukuboza, Komite ya Rayon Sports na bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe bakomeye barateranye, bafata umwanzuro wo kwirukana Masudi Djuma kubera umusaruro mubi.

Bivugwa ko abakinnyi barimo Youssef Rhab,Muhire Kevin,Nizigiyimana Abdul Karim uzwi nka Makenzi na Habimana Hussein bahuye n’ubuyobozi ku munsi w’ejo bagirana inama ku byerekeye umusaruro mubi uri mu ikipe.

Muri iyi nama y’igitaraganya ngo haganiriwemo n’ibishobora kuzahabwa uyu mutoza wari ugifite amasezerano arenze umwaka muri iyi kipe ikundwa kurusha izindi mu Rwanda.

Rayon Sports yanatangiye gushaka umusimbura wa Masudi, aho bikomeje kuvugwa ko Irad Zaafouri ukomoka muri Tunisia ari we ushobora kuzaba umutoza mushya wa Rayon Sports mu minsi iri imbere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger