AmakuruImikino

Ibya Robertinho na Cassa Mbungo muri Rayon Sports byateje urujijo

Muri iyi minsi mu ikipe ya Rayon Sports hari kuvugwa amakuru ku bijyanye n’umutoza mukuru ugomba gutoza iyi kipe nyuma y’uko Roberto Oliveira Goncalves do Carmo, bita Robertinho wayitozaga amasezerano ye yarangiye akaba atari yayongera, biravugwa ko ashobora gusimbuzwa.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Ukuboza, byavugwaga ko ku kigero cya 70% Cassa Mbungo Andre wahoze atoza Kiyovu Sports ari we ushobora gusimbura  Robertinho, icyakora Robertinho yakoresheje imyitozo ndetse anavuga ko Rayon Sports ari ikipe yifuza gutoza ahubwo ko ibitaragenda neza ari uko atari yumvikana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ngo yongererwe amasezerano.

Amasezerano ya Robertinho yarangiye tariki ya 25 Ukuboza, Ubwo aheruka kuganira n’itangazamakuru  nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzemo AS Kigali 1-0 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, yavuze ko  nibatamuha amasezerano mashya akubiyemo ibyo abasaba azisubirira iwabo cyangwa se akerekeza ahandi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Robertinho yakoresheje imyitozo nkuko bisanzwe mu Nzove.

Nyuma y’imyitozo yatangarije abanyamakuru ko ibyo gusimbuzwa muri Rayon Sports na we byamugezeho.

Ati “Uyu munsi abantu benshi bampamagaye babimbaza. Reka mbabwire, nakoze iminsi 15 mbere ntarabona amasezerano ya Rayon Sports. Ubu ndi gukora nta masezerano mfite  kuko nkunda cyane Rayon Sports. Mfitiye icyizere abakinnyi banjye, mfitiye icyizere Perezida wanjye turi kuganira, manager wanjye witwa Alex azahagera ejo. Icy’ingenzi ntabwo ari amasezerano icy’ingenzi ni ibyo abantu bumvikanaho. Njye ndi hano kugira ngo mvugane na Rayon Sports. Niyo mpamvu nanze kujya mu yandi makipe arimo Gor Mahia…”

Ku bijyanye no kuba akora adafite umwungiriza ngo  na we biramugora ariko ngo ategereje ko ubuyobozi buhitamo neza umwungiriza we mu buryo bukwiriye kuko ngo si buri wese ugomba kungiriza muri Rayon Sports.

Biravugwa ko Saïd Abed Makasi ashobora gutangira akazi muri Rayon Sports mpera z’iki cyumweru nk’umutoza wungirije Robertinho.

Makasi wifuzwa muri Rayon Sports ubu atoza Espoir FC nk’umutoza wungirije. Afite inararibonye mu mupira w’amaguru kuko yakiniye amakipe menshi atandukanye.

Mbere yo gusoza gukina umupira w’amaguru mu 2012, Makasi yakiniye amakipe atandukanye nka Express FC (Uganda), Renaissance de Kigali (Rwanda), Kampala City Council FC (Uganda), SC Villa (Uganda), FC Brussels (U Bubiligi), KV Mechelen (U Bubiligi), FC Brussels (U Bubiligi) Sakaryaspor (Turikiya) Hapoel Petah Tikva (Israël), Maccabi Herzliya (Israël), Hapoel Be’er Sheva F.C (Israël), Difaa El Jadid (Maroc), Widad Fez (Maroc) Rayon Sport (Rwanda) na Espoir FC (Rwanda).

Uyu mutoza yanakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi kuva mu 2003 kugera mu 2009. Ari mu ikipe yakinnye igikombe cya Afurika rukumbi u Rwanda rwitabiriye muri Tunisia mu 2004, aho yanatsinze igitego RDC, igihugu cye cy’amavuko.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger