AmakuruPolitiki

Ibuka Rwanda yunamiye Safari Christine wari perezida wayo mu Buholandi

Umuryango Ibuka Rwanda, uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wagaragaje akababaro gakomeye ku rupfu rwa Safari Christine wari Perezida wawo mu Buholandi, unihanganisha umuryango we.

Amakuru y’urupfu rwa Safari Christine yamenyekanye ku Cyumweru, tariki ya 2 Werurwe 2025. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Werurwe, Ubuyobozi bwa Ibuka Rwanda bwagaragaje icyubahiro buha nyakwigendera, bunashima uruhare yagize mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no gukomeza guharanira inyungu z’abarokotse.

Mu butumwa bwabo, bagize bati: “Tubabajwe n’itabaruka rya Safari Christine, Perezida wa Ibuka mu Buholandi. Umuhate we mu gukomeza urwibutso rwa Jenoside no gukora ubuvugizi ku banyuze muri ayo mateka bizahora ari umurage udasaza.”

Ubuyobozi bwa Ibuka Rwanda bwakomeje buvuga ko bwifatanyije n’umuryango wa nyakwigendera n’abo bose bamukundaga.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, wigeze guhagararira u Rwanda mu Buholandi, na we yagaragaje agahinda ke.

Mu butumwa yashyize hanze ku Cyumweru, tariki ya 2 Werurwe, yagize ati: “Nashenguwe n’inkuru y’itabaruka rya Safari Christine. Ndihanganisha umugabo we, Leon, n’abana be.”

Yakomeje avuga ko Safari Christine yari umuntu witangiye ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ubufatanye n’ubwiyunge, ndetse no kurwanya abashaka gupfobya no guhakana Jenoside.

Ati: “Nk’uwagize amahirwe yo gukorana na we ubwo nari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, nzahora nzirikana ubucuti bwacu, umuhate we n’ibyo yagezeho.”

Urupfu rwa Safari Christine rwababaje cyane Abanyarwanda batuye ku mugabane w’u Burayi, no mu bindi bice by’isi, ndetse n’ab’imbere mu gihugu. Yari umwe mu bantu bagaragazaga urukundo n’ishyaka ryo gukomeza kubaka igihugu cyabibarutse.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger