Urukundo

Ibizakwereka ko wowe n’umukunzi wawe mwenda gutandukana

Mu rukundo gutandukana n’ibintu bibaho, birababaza gusa kubera ko ari ko mu buzima rimwe na rimwe bimera tuba tugomba kubyakira, hari igihe ukundana n’umuntu gusa ari ukugira ngo umenye uko witwara cyangwa umenye uko mu rukundo bimera.

Ntibibaho ko gutandukana n’uwo mwakundanaga by’ukuri bya gushimisha , ahubwo akenshi nyuma yo gutandukana usigara wibaza niba atari wowe wabigizemo uruhare cyangwa ngo utume urukundo rwanyu rurangira.

Hano tugiye kukwereka ibintu bizakubwira  ko urukundo rwawe ruri mu marembera ndetse ukaba wanamenya uko witwara mu gihe uhuye n’ibintu nk’ibi.

Agabanya kukwitaho

Ikintu cya mbere kizakwereka ko urukundo rwawe ruri mu marembere ni uko uzabona uko mwari musanzwe mwisanzuranaho byahagaze ndetse umukunzi wawe atakwitaho nk’uko byari bimeze mbere. Niba umukunzi wawe yarakundaga ko musohokana , azatangira kujya agenda wenyine. Niba yakundaga kukuvugisha kuri telefoni azabigabanya ndetse umunsi ube ushobora kuba washira nta na mwiriwe cyangwa mwaramutse ubonye iturutse kuri we.

Ibi ni ubona byatangiye kuba mu rukundo uzamenye ko rushobora kuba ruri mu marembera ndetse utangire kwikuramo uwo witaga umukunzi wawe kuko azaba atakikwitayeho, rimwe na rimwe azajya akwereka ko yabuze umwanya wo kukwitaho ariko ari ukwiyererutsa.

Kutumvikana kutarangira

Mu rukundo bibaho cyane ko mutakumva kimwe ibintu byose ndetse iyo muganiriye ku byo mutumva kimwe biba byiza bigatuma umubano wanyu ukomera, iyo urukundo ruri mu marembera ubibwirwa n’uko muhora mu mahane adashira ndetse buri wese akumva ariwe uri mu kuri hakabura uca bugufi ngo yemere ko ariwe nyirabayazana ndetse asabe imbabazi. Ibi rero bihita bisenya umubano wanyu byihuse cyane.

Imyitwarire idasanzwe

Mu busanzwe iyo abakundana bataryaryana usanga buri wese amaze kumenya uko mugenzi we yitwara ndetse akamenya uko amutwara bitewe n’igihe arimo, iyo henda kubaho gutandukana usanga buri wese yarahinduye imico ndetse uwo wari uziho wenda kwitonda ugasanga agira uburakari budasanzwe. Igihe uzabona umukunzi wawe afite imyitwarire nk’iyi utari umuziho uzamenye ko urukundo rwanyu rugeze aharindimuka.

Gucana inyuma

Mu rukundo kwizerana no kudahemukirana ni kimwe mu mirunga ikomeye ikomeza umubano w’abakundana bitari uburyarya,  n’ubona watangiye guca inyuma umukunzi wawe uzamenye ko utakimukunda ndetse urukundo rwanyu ruzaba ruri hafi kurangira. Buri wese ashobora kubikora ku giti cye undi ntabimenye gusa birangirangira buri wese atacyiyumvamo undi.

Imishinga mwari mufite y’ahazaza irahagarara

Iyo urukundo ruri hafi kurangira usanga imishinga abakundana bari bafite y’ejo hazaza ihagarara ndetse buri wese agatangira kwihugiraho, usanga ibyo mwari mwarapanze muzakora mu minsi ir’imbere bihagarara burundi ndetse buri wese agatangira inzira nshya ze.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger