Ibizakubaho igihe uzahatira umuntu kukubera umukunzi
Urukundo ni kimwe mu bintu bizamura amarangamutima y’abantu babiri barurimo bakaryoherwa, akenshi biragorana kuba umuntu yakwihingamo urukundo ngo ukunde ushimishe kanaka. Rimwe na rimwe bigira ingaruka kuri buri wese warugiyemo bitamurimo.
Har’ingo nyinshi muriki gihe zisenyuka rugasanga abantu batangajwe no kuba zisenyuka zidateye kabiri, Gusa zimwe mu mpamvu zibitera harimo kuba bamwe baba barashakanye badakundana. Ni nako kenshi bikunda kugenda ku basore n’inkumi bakunda kubeshyana ngo barakundana kandi hari umwe muribo ufite iz’indi nyungu akurikiye.
Impamvu nyinshi zishobora gutuma ujya muri uru rukundo gusa uzamenye ko uzahura na zimwe mu ngaruka tugiye kukubwira muriyi nkuru yacu. abenshi bakemeza ko aho kugira ngo uhate umuntu kugukunda bya nyirarureshwa wakwiberaho nta mukunzi ufite bikagira inzira.
Izi ni zimwe mu ngaruka uzahura nazo n’uhatira umuntu kugukunda
-
Ntuzigera na rimwe uryoherwa n’urukundo
Iyo uhatiye umuntu kugukunda buri gihe ntujya wishima kuko aba atakwiyumvamo, akenshi iyo umusabye ko mwaganira mwiherereye akwereka ko nta mwanya afite akaguha impamvu wumva zidafashije.
Mu gihe uri mu rukundo rwo kwinginga ntuzabona urukundo nyarwo, kukwitaho, kukwizera, ubufatanye n’ibindi byinshi. Ese ni gute waba mu rukundo ibi bintu twavuze haruguru bitarimo rwaryoha ?
-
Azagufata uko yishakiye
Iyo ubeshya umuntu urukundo akenshi usanga agufata uko yishakiye , yumva ko n’ubundi utari mu buzima bwe bwose . ibyo bituma yumva ko utamushinzwe ndetse agakora ibyo yishakiye mu rukundo rimwe na rimwe agira ngo arebe ko mwatandukana ku bw’amahirwe akabona rurarangiye.
-
Bizarangira uvanyemo ibikomere
Igihe cyose uzakundana n’umuntu ugukunda bya nyirarureshwa, urukundo rwanyu ruzarangira nabi kandi ni wowe bizagiraho ingaruka zikomeye umutima wawe ubabare n’uba waramwimariyemo. Usigarane ibikomere by’urukundo ku buryo ushobora kuzinukwa burundu kongera gukundana.
-
Ntuzigera ukundwakazwa
Nta na rimwe uzigera ukundwakazwa igihe cyose uzaba ukundana n’umuntu ukuryarya, nta gihe azakwereka amarangamutima nyayo agufiteho azajya akuryarya gusa ntuzigera ukundwa ngo wumve uburyohe bwo kubaho ufite umuntu uguhoza ku mutima.
-
Uzahora ukora byose byatuma urukundo rwanyu rukomera gusa bibe iby’ubusa
Kubera gukundana n’umuntu utagukunda bizatuma uhora ukora iyo bwabaga ngo umushimishe gusa buri gihe wisange uri guta inyuma ya Huye, bizatuma urukundo rwanyu ruba urwo kwicuza no kwibaza impamvu warugiyemo birangire mushwanye.
-
Azajya aguca inyuma
Urukundo nyarwo akenshi rurangwa no kubahana kuzirikana isezerano ry’urukundo no kumva ko utagomba guca inyuma uwo ukunda, akenshi umuntu utagukunda ibyo ntabyitaho ahubwo ahora ari nyamujya iyo bigiye. Uwo bahuye bakajyana.
Abahanga mu buzima bwo mu mutwe bavuze ko akenshi iyo ukundanye bwa mbere ugakundana urukundo nk’uru bishobora kukubera umuhurwe ukazarinda uva kuri iyi si utongeye gukundana ukundi.