Ibivuye muri Tombora ya UEFA Champions league imaze kurangira
Tombora igaragaza uko amakipe agomba guhurira mu matsinda ya UEFA Champions league y’uyu mwaka, isize Liverpool yatwaye igikombe cy’iri rushanwa yisanze mu tsinda rya gatanu, mu gihe FC Barcelona yo muri Espagne yisanze mu tsinda ry’urupfu.
Liverpool iri hamwe n’amakipe ya Napoli yo mu Butalyani, Salzburg yo muri Autriche na Genk yo mu Bubiligi.
Ku rundi ruhande FC Barcelona yisanze mu tsinda F hamwe n’amakipe ya Borussia Dortumund yo mu Budage, Inter de Milan yo mu Butaliyani na Slavia Praha yo muri Repubulika ya Tcheque, mu gihe mukeba wayo Real Madrid yisanze mu tsinda A, ikaba iri hamwe n’amakipe ya PSG yo mu Bufaransa, Club Brugge yo mu Bubiligi na Galatasaray yo muri Turkiya.
Ni tombora yaberaga mu mujyi wa Monaco mu gihugu cy’Ubufaransa.
Uko amatsinda ya UEFA Champions league y’uyu mwaka ateye.
https://twitter.com/ChampionsLeague/status/1167120206344458240
Imikino ya mbere y’amatsinda ya UEFA Champions league iteganyijwe gutangira ku wa 17 z’ukwezi gutaha, ikazasozwa ku wa 11 Ukuboza mbere yo kwinjira muri 1/8 cy’irangiza kizatangira ku wa 18 Gashyantare mu mwaka utaha.