Ibitotsi byatumye Perezida wa Phillipine asiba inama
Ibiri by’umukuru w’Igihugu cya Phillipine bivuga ko Perezida Rodrigo Duterte yasibye inama nyinshi bitewe n’ibitotsi bigatuma abanza gufata umwanya uhagije wo gusinzira akabanza kuruhuka.
Umuvugizi we yavuze ko Duterte yasibye inama zigera kuri enye yagombaga kwitabira bitewe n’uko yari asinziriye.
Uyu mu perezida ari hamwe n’abandi bayobozi batandukanye ku Isi, aho bari mu gihugu cya Singapore mu nama y’Ibihugu bigize ishirahamwe ry’ibihugu bigize umugabane wa Aziya(Asian)..
Perezida Duterte w’imyaka 73 y’amavuko yavuze ko kuba yasibye inama ntacyo bitwaye ndetse ko ibitotsi bye ntawe byakagombye kubongamira.
Ibi bibaye mu gihe Perezida Duterte amaze gusiba mu bindi bikorwa byo mu zindi nama mpuzamahanga hamwe no mu gihugu ahagarariye cya Phillipine. Hari hashize umwaka havugwa byinshi ku buzima bw’uyu muperezida akekwaho kugira uburwayi birangira mu Kwakira bigaragaye ko afite indwara ya Kanseri.
Umuvugizi we witwa Salvador Panelo yavuze ko prezida “yakoze cyane mu ijoro, uyu ukaba ariwo mwanya yari abonye wo kuruhuka mu gihe kingana n’amasaha atatu yo kuryama gusa.
Panelo yavuze ko gusiba inama kwa Perezida ntakindi kintu kibi kibyihishemo uretse kuba ariko ubuzima bwe buhagaze.
Mu minsi ishize Perezida Duterte aherutse gutangaza ko amaze kugira umunaniro mwinshi kandi ko yiteguye kurekura ubutegetsi n’ubwo hataratorwa ugomba kuzamusimbura.