Ibitekerezo: Ko gukwa bifatwa nko gushimira ababyeyi b’umukobwa ab’umusore bo bahabwa iki?
Mu gitabo cy’amategeko mbonezamubano y’u Rwanda, inkwano zifatwa nk’ishimwe rihabwa ababyeyi b’umukobwa kuko bareze neza, ese aho ab’umusore bo ntibagakwiye gushimirwa?
Iki ni ikibazo kimaze iminsi cy’ibazwa ku mbuga nkoranyambaga abantu bagitangaho ibitekerezo bitandukanye bitewe n’uko babyumva. Hari bamwe bemeza ko inkwano ikwiye guhabwa abo mu muryango w’umukobwa ariko kandi abandi ntibemeranywe nabo.
Ababyeyi b’umuhungu ni bo bajya gusaba umugeni,bakemeranya inkwano,bagakwa. Gusa abantu benshi ntibabivugaho rumwe,kuko hari abatumva impamvu ari ishimwe ry’umubyeyi w’umukobwa wenyine,ntihagire n’iry’umubyeyi w’umuhungu kandi bose baba barareze, ndetse n’abana babo bose bakaba bagiye mu rugo rushya rwabo bagasiga ababyeyi.
Bamwe mu baganiriye na Teradignews bavuga ko kuba inkwano ihabwa iwabo w’umukobwa biterwa n’uko umuco ubigena ndetse ko kurera umukobwa bigora kurusha umuhungu. Gusa hari n’abandi babona ko bidakwiye ko hashimwa uruhande rumwe,bakabyita kudaha agaciro ihame ry’uburinganire, kugira umukobwa igicuruzwa,ndetse no kubogamira uruhande rumwe.
Ndetse bamwe mu bakobwa baganiriye n’umunyamakuru wa Teradignews, bavuze ko ibi biterwa n’uko umuco ubigena ngo na ho rwose kujya guha umuryango w’umusore amafaranga nk’ishimwe kuko bamureze neza ngo yaba ari amahano.
Uwitwa Maze Ndore yashyize ubutumwa hanze yibaza ati “Umukobwa kumukwa ngo ni ugushimira ababyeyi be ko bamureze neza ukagira ngo umuhungu we avuye Iwawa!” Ibitekerezo byahise byisukiranya benshi bavuga uko babyumva.
Uwitwa Ngirizeyi ati ” Numva bitari mu buryo bwo gushimira ababyeyi b’umukobwa kuko bareze neza! Kubera umugabo ni umuhagararizi w’urugo kandi niwe ujya gusaba umukobwa. ntago mu muco wacu umukobwa avuga ngo yashimye umuhunga azajya kumusaba”
Undi ati ” Cyangwa umuhungu we ntaburere yahawe . Bihinduke n’abahungu bajye baha ababyeyi be ikamba ry’uburere bwiza”
Undi we yaje atemera ibyo gutanga amafaranga nk’inkwano ati “Ariko iyo inka ibyaye imfura bayiha umuryango w’umuhungu yitwa indongoranyo . Batanga iyo yabyaye inyana yabyara ikimasa bakarindira inyana…. ahubwo abazanye gukwa amafaranga indongoranyo ivahe?
Undi ati ” Utekereza ko iwabo w’umuhungu bo batarera? Ahubwo usanga baranarishye amashuri y’umurengera, bakamushakira imibereho izamubeshaho igihe azaba yubatse urwe bamushakira akazi, mwarangiza ngo tujye gushimira iwabo w’ umukobwa bareze neza ra! Ahubwo mu gusaba usanga iwabo w’umukobwa yahanitse ibiciro,ukagira ngo aragurisha itungo ra! Ngo namurihiye amashuri, afite akazi keza, ahubwo ugasanga kenshi umuhungu baje gusabira akubye kabiri ibyo bavuga!”
Minisiteri ifite umuco mu nshingano iherutse gutangaza ko nta giciro cy’inkwano kibaho kandi ko inkwano itagombye guciririkanywa kuko umuntu atari igicuruzwa.
Yasobanuye kandi ko inkwano idakwiye kuba ikibazo hagati y’imiryango, ahubwo ko ari ikimenyetso cyiza cy’urukundo gikwiye gutuma imiryango irushaho gukundana no kubana neza.
Itegeko Nº 32/2016 ryo muri 2016 rigenga abantu n’umuryango, mu ngingo yaryo ya 167 rivuga ko “Ishyingirwa rikorewe imbere y’ubutegetsi rishobora kubanzirizwa n’imihango gakondo ndangagaciro y’umuryango nyarwanda irimo iyi ikurikira:
1° umuhango wo gusaba no gufata irembo uhuza imiryango y’abifuza gushyingiranwa ikemeranwa ko nta nzitizi yo gushyingiranya abana bayo;
2° umuhango wo gusaba umugeni no gukwa ugaragaza amasezerano y’ubwumvikane hagati y’imiryango ibiri (2) yemeranya ko umuhungu n’umukobwa bayikomokaho bazashyingiranwa kandi ko iyo miryango yombi izakomeza gufasha no guhagararira ishyingirwa ryabo. Icyakora, iyo inkwano itabonetse ntibibuza amasezerano y’ubushyingiranwa kwemerwa.”
Mu muco w’Abanyarwanda habagamo inkwano z’ingeri zitandukanye. Iz’ingenzi ni izi zikurikira:
Gukwa Inka: Inkwano y’Inka, ni inkwano nkuru mu mateka y’ubukwe bwa Kinyarwanda, ikaba yari inkwano ikoshwa uwifite, uworoheje n’ukomeye, ni unkwano rusange itagira ubusumbane mu muco w’Abanyarwanda.
Umuryango washoboraga gukwa inka zirenze imwe bitewe n’uko uhagaze mu butunzi, ariko iy’ifatizo ku muryango nyarwanda ni imwe. Bakundaga kuvuga ngo “Muradukwera inka Ijana rikinze, cyangwa jana ryumanye” bakongera bati “Ni umunani ukinze cyangwa se umunani wumanye”.
Umubare umunani cyangwa Ijana mu Kinyarwanda, bivuga umubare ushyitse, nk’uko mu gihugu cya Israel usanga muri Bibiliya, bagaragaza ko Gatatu na Karindwi ari umubare ushyitse bakundaga gukoresha.
Gukosha inka ijana cyangwa umunani byavugaga umubare ushyitse w’inka izo arizo zose bafitiye ubushobozi. Hari n’aho bavugaga ko bazatega umujugujugu w’inkoni, inka ufashe akaba arizo batwara. Ibyo kandi bikagendana nuko ishyo ry’inka mu Rwanda ryabaga rigizwe n’inka umunani.
Ijana rikinze cyangwa umunani ukinze ni “Inka umunani cyangwa ijana ziri kumwe n’izazo” Naho “Umunani cyangwa ijana ryumanye ni inka z’amashashahi ziteguye kwima.”
Kubera impamvu z’abageni b’ibyiciro bitandukanye, byatumaga mu muryango nyarwanda bakosha inka zifite imimerere itandukanye.
Imimerere y’inka abanyarwanda bakoshaga yari iteye itya:
Inka z’amashashi ziteguye kwima: Bazikwaga umukobwa w’inkumi, kenshi na kenshi bazibanguriraga rimwe n’igihe uwo mukobwa yamaze kubonana n’umugabo we. Akaba yabyarira rimwe n’izo yakowe, ari naho hakunze kuvugwa imvugo yifuriza imiryango ibyiza, aho bagira bati “Murakabyara mubyaje inka”.
Inka z’imbyeyi: Bazikoshaga umukobwa wabyariye iwabo cyangwa se watandukanye n’umugabo, ariko icyo gihe bakamushyingirana n’abana be nabo bakaba ab’uwo mugabo ashatse.
Inka Munani cyangwa ijana n’izazo: Ni inka zakoshwaga umugore basumbakaje. Gusumbakaza mu muco wa Kinyarwanda, ni ugusaba umugore utunzwe n’undi mugabo, ukamukwera nka se ukabona kumujyana.
Kubera icyubahiro uwo mugore yabaga ahawe cyo kumukunda kandi afite undi mugabo babanye neza, nicyo cyatumaga akoshwa inka n’izazo kandi zinakamwa, by’icyubahiro cyo guhabwa amata mu rugo rushya adategereje izimye atazi igihe zizabyarira. Ni ikimenyetso cy’uko avuye mu byiza agiye mu byiza biruseho.
Inka niyo nkwano y’ibanze yabaga mu muco w’Abanyarwanda, iyo wuzuzaga ibisabwa bijyanye n’inkwano, wateruraga intango cyangwa ibibindi runaka by’inzoga ukajya kubamenyesha ko inkwano yabonetse, hanyuma bakaguha umunsi nyirizina wo gukwa, na byo bikaba ibirori bwo mu rwego rwo hejuru, kuko aricyo kimenyetso cya nyuma kigaragaza ko imiryango yombi yemeje gushyingiranwa koko.