Ibitekerezo: Ese birakwiye ko umugabo yuhagira umwana we w’umukobwa?
Ahenshi mu miryango usanga hari imirimo yo mu rugo umubyeyi w’umugore aba agenewe gukora wenyine atayifatanyije n’umugabo kabone n’ubwo bombi baba basobanukiwe ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango.
Muri iyo mirimo twabahitiyemo uwo gukorera isuku abana. Usanga ababyeyi benshi b’abagabo batemera ko bashobora kwuhagira abana mu gihe umugore yaba ahuze ari gukora iyindi mirimo, n’ubishatse hakaba kumukumira ku gitsina cy’umukobwa.
N’ubwo mu Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu miryango, imwe mu mirimo iracyafatwa nk’idashingiye ku muco bityo ikaba igikumiriwe kuri bamwe.
Ese wowe wumva ari byiza ko umugabo yakwuhagira umwana we w’umukobwa?
Iyi ni ingingo itavugwaho rumwe nk’uko byinshi mu bitekerezo twakusanyije kuri yo bibigaragaza, bamwe bakaba babishyigikira abandi bakabona ko bidakwiriye.
Uwitwa Fulgence Kubwimana yagize ati “Hoya! Ntiyakamwuhagiye, nk’uko yaba ashaka kumufasha (umugore) imirimo nubundi yakora ibindi umwana nyina akamwiyuhagirira.”
Fulgence Kubwimana akomeza avuga ko kuri we nta n’umubyeyi w’umugabo wakuhagiye umwana kabone n’iyo yaba ari umuhungu.
Mukankuranga Eugenie n’umugabo we Kabanda Ildephonse ni ababyeyi b’abana batatu barimo n’umukobwa ufite imyaka 6 baganiriye n’umunyamakuru wa Teradignews bo bakaba baremeje ko imirimo yose bayikora nta n’umwe urobanuwe ngo uharirwe umuntu umwe.
Kabanda agira ati “Njyewe nk’iyo umugore ahugiye mu yindi mirimo wenda ari konsa umwana muto, ari mu gikoni, cyangwa atanahari sinabura gufata umwana ngo mukarabye kandi iyo mbikoze mbona nta kibazo kiba kirimo.”
Uwitwa Kayumba Ephrem we asanga umwana yagombye guhora ari umwana iwabo uko yaba angana kose imbere ya se bityo ko yanamwuhagira nta kibazo .
Iradukunda Josephine we agira ati “Yego rwose! Kandi biterwa nanone n’uko mu rugo bameranye n’uburyo basabana n’abana babo. Nta kibazo kibirimo rwose.
Bumwe mu bushakashatsi bwakozwe bwerekana ko nta kibuza umubyeyi w’umugabo kuba yakuhagira umwana we w’umukobwa ariko bukagaragaza igihe yagombye guhagarikira kumwuhagira.
Dr Ellen Brown ni impuguke mu mitekerereze no ku bijyanye n’imiterere y’ibitsina akaba yigisha muri kaminuza ya Standford mu Bwongereza. We avuga ko umwana w’umukobwa akwiye kureka kwuhagirwana se mu gihe cyose ageze mu kigero cy’imyaka ine n’itanu y’ubukure kubera ko iyo umwana ageze muri iki kigero aba akeneye gutangira kwigishwa kugirira ibanga ibice bimwe na bimwe by’umubiri.
Ni mugihe abandi benshi bo bemeza ko umwana w’umukobwa ugize imyaka itanu y’ubukure aba amaze kumenya kwiyuhagira bityo atari ngombwa ko bigera ubwo yakuhagirwa na se.