AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Ibitekerezo by’Abanyarwanda ku ikipe y’igihugu nyuma yo kwirukanwa mu gikombe cy’Afurika mu mikino ya Volleyball

Nyuma yaho ikipe y’igihugu mu mikino y’intoki ya Volleyball yirukanwe mu irushanwa nyamara yari itangiye guha ibyishimo abanyarwanda igera muri kimwe cya kabiri cy’irangiza, nyuma haje kugaragara amakosa yakozwe n’iyi ekipe bituma ihabwa ibihano bikomeye , abanyarwanda batandukanye bagize icyo bisabira Minisiteri ya Siporo.

Ku mbuga nkoranyambaga Abanyarwanda bamwe batangaje ko ari “igisebo” ku ikipe yakiriye irushanwa gukora amakosa yo gukinisha abakinnyi batujuje ibisabwa bikayiviramo kuvanwa mu irushanwa yakiriye

Umwe yanditse kuri Twitter ati: “Kuki amateka atatwigisha. Kuki ababishinzwe batabona ko ari ukwirarira gushaka guseruka uko tutari. Hakwiye kugira ubazwa ibi.”

Undi nawe yagize ati “Aba bantu batekinika bagasebya igihugu bagomba kumenyekana ndetse bagahanwa by’intangarugero.”

Uwiyise Cano Nyarwanda we agira ati “narikwishima kuko ntarinzi ko iri tekinika ryari ririho. Ariko c ababikoze, barikuba bishima bazi neza ko batekinitse, barikumva ko barimo kwishimira intsinzi yakorewe cyangwa yibywe? Duharanire gushimirwa ibyo dukwiriye. Ahari weakness tuhashire imbaraga tuhazanzamure”

Zazi Ali  Drick we agira ati “Urambabaje ! Batekinika se bagira amafaranga? Cg amafaranga atangwa na ministeri mukubagura? Ahubwo iyo uvuga NGO abantu bo muri volley batazi gutekinika nka ba@ferwabaRWbagafatwa bajye bajya ahagaragara”

 Uwitwa Era Mutesi we agira ati “Amakosa nkaya ateje ibibazo inshuro nyinshi kugihugu sinzi impamvu abantu babikora badahanwa”

Uwitwa Ineza we yagize ati “Jye bariya bakobwa sinabarekura; kuko ibyabatanzweho ni byinshi cyane…..barebe uburyo bica mumucyo tubagumane….icyateye ibi byose niza huti huti”

Minisiteri y’imikino yavuze ko yahise ifata iyi mikino isigaye mu nshingano zayo mu gihe ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda ryahagaritswe gukomeza gutegura iri rushanwa.

Aba bakinnyi bari bagize uruhare rukomeye mu kugeza ikipe y’u Rwanda muri 1/2 idatsinzwe umukino n’umwe.

Minisiteri ya Siporo mu Rwanda ntitangaza impamvu iyi kipe yavanywemo, ariko hashize iminsi ibiri iri rushanwa rihagaze hari impaka ku birego byarezwe u Rwanda byo gukinisha abakinnyi batemewe.

Iyi kipe yari irimo abakinnyi bane bakomoka muri Amerika y’Epfo, bivugwa ko amakipe ya Nigeria na Maroc yareze ko abo bakinnye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Bivugwa ko aba bakinnyi bazanywe n’umutoza w’umunya-Brazil Paulo De Tarso Milagres w’ikipe zombi iy’abagore n’iy’abagabo wahawe aka kazi mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani, bakemezwa n’abashinzwe Volleyball mu Rwanda.

Ibi si ubwa mbere bibaye muri siporo yo mu Rwanda dore ko Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru mu myaka ishize yahanwe ku rwego rwa Africa ihamwe no gukinisha abakinnyi bo mu bindi bihugu mu buryo bunyuranyije n’ubwemewe.

Imikino yo gushaka umwanya (classement), iya demi-finale hamwe na finale y’igikombe cya Africa yose yabeye ku cyumweru kugeza nijoro.

Imikino yo guhatanira imyanya uko yagenze

DR Congo yari gukina na Senegal (ariko iyi kipe yaraye yitahiye)

Tunisia 3 – 0 DR Congo

Demi-finale

Kenya 3 – 0 Maroc

Cameroun 3 – 0 Nigeria

Finale

Cameroun yegukanye iri rushanwa itsinze Kenya seti 3 – 1

Kenya 1 – 3 Cameroun

Uko amakipe yakurikiranye

  • Cameroon
  • Kenya
  • Morocco
  • Nigeria
  • Tunisia
  • RD Congo
  • Senegal
  • Burundi
  • Rwanda (Rwavanywe mu irushanwa)
Abakinnyi bari bagize ikipe y’Igihugu ya Volleyball mu bagore

Indi nkuru bijyanye wasoma https://teradignews.rw/volleyball-minisports-cavb-na-frvb-ntibavuga-rumwe-ku-mwanzuro-wo-gusezerera-u-rwanda-mu-mikino-nyafurika/

Twitter
WhatsApp
FbMessenger