AmakuruAmakuru ashushye

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byari bigiye kwibasirwa n’inkongi y’umuriro

Mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal biherereye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Mata 2019, havutse ikibazo cy’amashanyarazi cyari kigiye guteza inkongi y’umuriro muri ibi bitaro.

Iki kibazo cy’umuriro w’amashanyarazi cyatewe n’insinga zaturitse  cyatumye abarwayi bamwe basohorwa mu bitaro mu rwego rwo kurinda  umutekano wabo.

Mu ma saa kumi n’imwe ngo nibwo umuriro w’amashanyarazi wagiye ,hashize nk’isaha ngo wagarutse ariko haba ikibazo cy’inkongi yashatse kwibasira ibi bitaro iturutse ku bibazo byabaye ku cyuma gishinzwe gutanga umuriro (transformateur) cyahise kibasirwa n’inkongi y’umuriro.

Kaneza Diana ushinzwe itangazamakuru mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, aganira na Igihe yavuze ko ikibazo cyatangiye ahagana saa kumi n’ebyiri, habanza guturika mu gice gihurizwamo ibijyanye n’ingufu z’amashanyarazi, maze ibintu byose birazima.

Gusa byabaye mu gihe mu cyumba gitangirwamo ubuvuzi bukomeye nko kubaga nta muntu urimo, ndetse mu gice cy’abana cyangwa abantu bakuru bari bakeneye umwuka utangwa n’imashini, bahise bashyirwaho uwimukanwa uba muri ‘Airbag’.

 “Abaganga bose bari bahari kuko no muri weekend buri murwayi aba afite umuforomo umuriho, bose bahise babashyira kuri ‘Airbag’ batangira kwimura abarwayi kubera ko hejuru hari hatangiye gucumba umwotsi, bose bagenda babimura.”

“Nta murwayi n’umwe wahaburiye ubuzima, abarwayi batari bagishoboye gukoresha uriya mwuka wundi mu gihe runaka bagiye babajyana CHUK cyangwa i Kanombe. Kugeza ubu umuriro wagarutse mu bice bimwe na bimwe, baracyarimo kugerageza gukemura ikibazo cyose uko cyakabaye.”

Inzego zishinzwe ubutabazi zirimo Polisi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu, REG, zahise zitabara, zitangira gushaka uko icyo kibazo cyakemurwa ubuzima bugakomeza mu bitaro nk’ibisanzwe.

Ubuyobozi bw’ibitaro bwihutiye gusohora abantu bose barimo, haza n’imodoka zishinzwe kuzimya umuriro, zifatanya n’abakozi b’aho ku bitaro bahosha iyo nkongi. Nyuma yo kuzimya uwo muriro, abari barembye babashyize ahabugenewe bakomeza kwitabwaho, nk’uko uwo muntu uharwariye yabisobanuye.

Polisi y’igihugu na yo yatangaje ko inkongi y’umurio yagaragaye mu bitaro by’umwami Fayçal nta muntu yahitanye.

Ubwo umuriro wari utangiye kugaruka mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal (Photo: Igihe)
Twitter
WhatsApp
FbMessenger