Ibitaro bya Rwamagana bigiye guhabwa Drones zo kubifasha gutwara Amaraso
Mu bitaro bya Rwamagana harikugeragerezwamo ukuntu utudege duto dutwara amaraso agizwe n’udufashi( plaquettes) tuzajya tugwa. Amaraso afite udufashi agira akamaro mu gutabara abantu bakomeretse bakava cyane ndetse n’abagore batwite bikaba ngombwa ko babagwa.
Umuyobozi w’ibitaro bya Rwamagana Dr Abdallah Utumatwishima yatangajee ko hari ubwo byabaga ngombwa ko bashaka amaraso arimo udufashi yo gutera umugore waviriye ku iseta akabura cyangwa agatinda bikaba byatuma apfa.
Ati: “ Ubusanzwe hari amaraso yihariye bita plaquettes akoreshwa mu gutabara abagore baviriye ku iseta. Kubera ko adakenerwa kenshi, aba abitse ahantu runaka ariko byaba ngombwa ko tuyakenera akaba yatinda kubera intera iri hagati y’ibitaro n’aho aherereye.”
Dr Utumatwishima avuga ko ibitaro ayoboye bituranye n’ibitaro bibitswemo buriya bwoko bw’amaraso, ni ukuvuga ibitaro bya Kayonza.
N’ubwo ngo ari hafi ariko hari ubwo amaraso yatindaga kubagera ho bikaba byashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Avuga ko ubuyobozi bw’ibitaro bya Rwamagana nibirangiza kumvikana n’ubuyobozi bwa Zipline hakanozwa imikoranire, turiya tudege tuzatangira kujya tuzana amaraso muri kiriya kigo .
Plaquttes ni uduce duto tugize amaraso dufasha mu gutuma iyo umuntu akomeretse amaraso avura, ntakomeze kuva kugeza ashizemo.
Abahanga bazita thrombocytes zikaba zigize igice cy’amaraso kita cytoplasme.