Amakuru ashushyeImyidagaduro

Ibinyoma 5 bya Young Grace bitazibagirana mu mitwe ya benshi

Abayizera Marie Grace[Young Grace] ni umwe mu bahanzikazi bo mu Rwanda bakora Hip Hop, uyu muhanzi umaze kugera ku yindi ntera mu muziki ntazibagirana mu mitwe ya benshi kubera udukoryo no guhora mu itangazamakuru kubera guhimba ibinyoma.

Hari byinshi byagiye bivugwa kuri uyu muhanzikazi gusa rimwe na rimwe bikagaragara nk’ibinyoma ibindi bikaza kugaragara nk’ukuri bitewe n’uburyo uyu mukobwa yagiye yitwara.

5.Young Grace w’umusilamukazi utaramaze igihe muri iri dini

Young Grace agitangira umuziki yari umwe mu bakora umuziki bemezaga ko ari abayoboke b’idini ya Isilamu, uyu mukobwa yagiye agaragaza imico imwe n’imwe itari iya Kisilamu ndetse kuba atabarizwa muri iri dini biza kugenda bishimangirwa no kuba atarakunze kugaragara yambaye nk’abandi basengera muri iri dini.

Uyu muhanzikazi waje avuga ko ari umusilamukazi mu minsi yashize yaje kumvikana avuga ko asigaye ari umuyoboke w’idini rishya risengera i Nyamirambo ryitwa Zeal of the Gospel church riyoborwa n’umunyabitangaza  Prophet Sultan Eric.

Young Grace  nyamara n’ubwo mu Ugushyingo umwaka ushize wa 2016 yavugaga ko amaze amezi atanu asengera muri iri torero kuri ubu bimeze nk’aho nta kanunu ko kuhasubira ndetse na bamwe mu bakekwagwa kuba yarabajyanyeyo barimo K.John, Anita Pendo, Lil G, Nizzo, Aime Bluestone n’abandi ntibakihagaragara.

Young Grace uherutse kugaragara anjywera inzoga ku karubanda kandi ari umurokore yavuze ko ari uburenganzira bwe kuzinywa cyane ko yujuje imyaka yabyo ndetse n’idini ye ikaba itabibuza. N’ubwo ariko avuga ibi,  Kujya muri iri torero byafashwe nko gushimba ikinyoma no gushaka kongera kumenyekana no kuvugwa cyane  mu itangazamakuru.

4.Yatangaje ko afite umuhungu bakundana  w’umunyarwanda, arangije avuga ko yifuza kubyara umwana w’umumetisi

Guhuza ibintu nk’ibi biraruhije kuko nta kuntu wakumva ukuntu umuntu yakundana n’umunyarwanda yarangiza akavuga ko yifuza kubyara umwana w’umumetisi, Ibi byafashwe nko kwisubiraho bya hato na hato no guhuzagurika abeshya itangazamakuru. Iki nacyo ni kimwe mu binyoma bya Young Grace  bigaragararira buri wese.

3.Kuvuga ko azashinga Televiziyo ariko amaso y’abakunzi be akaba yaraheze mu kirere 

Uyu muraperikazi aherutse gutangaza ko agiye gushinga Televiziyo gusa nabyo bimeze nk’aho ari ikinyoma yahimbye kuko nta kintu ajya atangaza kuri uyu mushinga ahubwo ahora avuga ko hari byinshi akiri kwiga bijyanye nayo gusa akizeza abanyarwanda ko vuba aha azahita ayishyira hanze. Iyi Televiziyo izaba yanamwitiriwe kugeza ubu iteregerejwe na benshi gusa amahirwe menshi ni uko ishobora kuba ari baringa.

2.Kuvuga ko akundana n’umuzungu akanga kuvuga byinshi kuri we

Uyu muhanzikazi agitangira umwaka wa 2017  yatangaje ko atagishaka gukundana n’abanyarwanda ndetse anatangaza ko n’uwo bashobora gukundana agomba kuba yifite ku buryo bufatika, yongera kuvuga ko bibaye byiza yakundana n’umuzungu kuko ahorana indoto yo kuzabyara abana b’abametisi.

Mu minsi yashize uyu muhanzikazikazi aherutse gutangaza ko noneho inzozi ze zabaye impamo akaba asigaye akundana n’umuzungu nk’uko yahoze abyifuza, Young Grace uri mu buryohe bw’urukundo n’umuzungu w’imyaka 30, avuga ko ateganya gukora ubukwe mu mwaka wa 2020 kuko aribwo yumva izindi gahunda afite zijyanye n’ibikorwa bye bya muzika zizaba zimaze kujya ku ruhande ndetse yiteguye kuba umugore.

Gusa iki nacyo kikaba gisa nk’ikinyoma kuko nta foto y’uyu muzungu cyangwa amazina yatangaje kubera impamvu we yise iz’umutekano we no kuba adakunda kujya mu itangazamakuru. Ukaba wakibaza uti niba adakunda kujya mu itangazamakuru kuki yemeye kumuvuga akavuga n’imyaka ye ?

https://teradignews.rw/2017/09/02/young-grace-afite-umukunzi-wumuzungu-menya-uko-bahuye-nibyubukwe-bwabo/

1.Gusoza kaminuza bya baringa

Iki cyo n’ikinyoma cy’ibihe byose ndetse n’icyasha kitazasibangana ku izina ry’uyu mukobwa, Kuwa gatanu tariki 20 Ugushyingo 2015 Young Grace yatangaje ko yasoje amashuri ye ya Kaminuza ndetse anavuga ko ashimira Imana yamushoboje kumurika igitabo cye . Yari yavuze ko yasoje amasomo ye nyuma y’igihe yiga muri Kaminuza y’iby’amahoteli n’ubukerarugendo yari izwi nka RTUC ariko isigaye yitwa UTB.

Yavugaga yarangije amasomo ye mu bijyanye  n’ikoranabuhanga mu bucuruzi n’itumanaho. Uyu mukobwa yabeshye ko kuwa Kane tariki 19 Ugushyingo 2015 yamuritse igitabo cye gishimangira ubumenyi yakuye muri iyi Kaminuza arangiza afite amanota 70%.

Nyamara inkuru ikimara kugera kuri iri shuri ryavuze ryirukanye uyu mukobwa rugikubita kubera kunanirwa amasomo ndetse ritangaza ko rigiye kumujyana mu nkiko, uyu mukobwa yahise avuga ko yakoze amakosa ndetse aza kwandika ibaruwa isaba imbabazi avuga ko yabitewe no kuba yari afite umuterankunga agahora amubaza  iby’amasomo ye nawe kugira ngo amwereke ko atadindiye akamwereka amafoto yemeza  ko yasoje kaminuza anacigatiye igitabo agaragiwe n’inshuti ze. Iri shuri rikaba ritarigeze rimujyana mu nkiko.

young grace
Young Grace ahimba ikinyoma cy’uko yasoje kaminuza
Inshuti za Young Grace yari yazikoranyije nazo zizi ko ibyo kurangiza kwe ari ukuri kw’impamo

https://www.youtube.com/watch?v=3vMeu8oV5Ec

Twitter
WhatsApp
FbMessenger