AmakuruImyidagaduro

Ibintu byihariye byaranze ubukwe bwa Mutoni wamenyekanye muri Seburikoko

Ejo hashize kuwa Gatanu taliki ya 30 Kanama 2019, nibwo ibirori byo gusaba no gukwa  Umuganwa Sarah wamamaye muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko nka Mutoni, byabaye inshuti n’abavandimwe baha umugisha ibyo kuzashingiranwa na Nkunzimana Issa bamaranye igihe.

Ni umuhango wabereye mu Karere ka Kayonza ari naho Umuganwa Sarah avuka.

Kimwe n’indi mu=ihango yose isanzwe yo gusaba no gukwa, uyu muhango nawo waranzwe n’imisango hagati y’imiryango yombi hagati aho iyi misango yari irangajwe imbere n’abayoboke b’idini rya Islam.

.Ugereranyijwe n’ubundi bukwe busanzwe bw’ibyamamare, ubukwe bwa Mutoni bwagaragayemo ibintu byinshi by’umwihariko.

Umwihariko wagaragaye mu bukwe bwa Mutoni n’umukunzi we Issa.

Ubu bukwe bwabereye mu ihema ryashinzwe mu rugo, nta miziki idunda yari ihari ndetse n’abavugaga imisango nta ndangurura majwi bakoresheje.

Ubu bukwe bwitabiriwe n’abantu bake cyane batagera kuri 40, aho ku ruhande rw’umukobwa hari abo mu muryango we n’inshuti ze zikina filime harimo Kadogo, Ndimbati, Nyiramana na Samusure mu gihe ku ruhande rw’umugabo nta muntu w’igitsina gore wari uhari.

Mu gihe bimenyerewe ko umusore ugiye gusaba agenda agaragiwe n’abandi basore bagenzi be n’abakobwa bamutwaza ibyo basabisha n’impano, Nkunzimana Issa siko byari bimeze kuko abo batari bahari.

Umuganwa Sarah na we ubwo yasohokaga yari kumwe n’umusore umwe wamutanze n’undi mugore umwe, ntabyo guherekezwa n’abakobwa n’abagore benshi bimenyerewe mu bukwe bwa Kinyarwanda.

Imihango yo gusaba no gukwa y’ubu yinjijwemo ibijyanye no gutanga impano aho abageni bashimira abantu batandukanye babafashije mu buzima bwabo bahereye ku babyeyi, gusa iki gice nticyagaragaye mu bukwe bwa Sarah na Issa.

Ku nkwano naho byari byihariye, ntabwo bakoye inka ya baringa nk’iby’iki gihe, ahubwo batanze amafaranga kandi bahita banayatangira aho.

Uwasabiraga umusore yavuze ko inkwano bumvikanyeho ari ibihumbi 700 Frw, uwo bari kumwe azana ibahasha y’inoti z’ibihumbi bitanu ubundi bayahereza umukobwa.

Umuganwa n’umukunzi we bazasezerana imbere y’Imana tariki 15 Nzeri 2019 mu birori bizabera mu Mujyi wa Kigali ari nabyo bizitabirwa n’abantu benshi.

Mutoni ysabwe anakwa na Issa
Abakinnyi ba Filime batandukanye bo mu Rwanda bitabiye uyu muhango
Twitter
WhatsApp
FbMessenger