Ibintu byafasha umusore ukennye kwigaruria umutima w’umukobwa mwiza
Akenshi abakobwa bakunze gukunda abasore bafite amafaranga cyangwa bavuka mu miryango ikomeye, ibi bishobora kuba imbogamizi ku basore badafite ubushobozi kuko bituma badashobora kwisanga no kubwira abakobwa b’abakire urukundo babafitiye.
Ku musore udafite agatubutse, ibi ni bimwe mu byamufasha kwegukana umukobwa uvuka mu muryango ukize
- Kurambagiza umukobwa ufite ibikomere yatewe n’abasore b’abakire
Niba uri umukene ukaba uzi gukunda uri n’inyangamugayo, nugira amahirwe yo kubona umukobwa mwiza ufite ibikomere by’urukundo yatewe n’abasore b’abakire, uwo mukobwa bizakorohera kumurambagiza kubera ibyo bikomere yatewe n’abasore b’abakire. Kandi uzaba ubonye umugore mwiza wifuza, dore ko akenshi bene abo aba ari beza ku mubiri no ku mutima.
- Ifoto y’urwibutso
Hari igihe umukobwa uba waramukoreye ikintu kimwe kiza cyangwa byinshi, bikamushimisha cyane ku buryo abisigarana nk’ifoto y’urwibutso ku mutima we, iyo hejuru y’ibyo wibitseho urukundo n’ubunyangamugayo: bituma umukobwa akwiyumvamo akaba yakurutisha abasore b’abatunzi. Gusa hari abakobwa bahemuka bakibagirwa ineza bagiriwe, ariko hariho n’abakobwa b’inkoramutima babizirikana bakabirutisha ubutunzi.
Gusa sibyiza kumarira umutungo wawe wose ku mukobwa kuko iyo akubenze biragukomeretsa ku buryo bukomeye. Twavuga nk’abarihira abakobwa amashuri barangiza kwiga bakababenga. Ni ikosa kurihira umukobwa amashuri akwizeza ko muzabana arangije kwiga, kuko bishobora kukuviramo igikomere kinini. Niba koko agukunda yanakwemera ko umurihira amashuri mubana.
- Kubera imana
Si ukubeshya, kubera Imana birashoboka ko umusore w’umukene utaranize yarongora umukobwa mwiza, w’inkoramutima, ufite uburanga bwiza, wize, mbese umwe witwa ntamakemwa. Ariko ni ibanga ry’abakristu gusa, cyane cyane iyo wabihawemo isezerano n’Imana. Tubibutse ko isezerano ari ibanga ryawe n’Imana gusa kugeza igihe rizasohorera.